Danny Mutabazi yasize amateka mu karere ka nyabihu mu gitaramo yakoreye muri ADEPR ya Jenda

Written by  Feb 06, 2018

Mu gitaramo cyateguwe n’umuririmbyi Danny Mutabazi uri mucyo yise Calvary Tour aho afite gahunda yo kuzenguruka igihugu kuri iki cyumweru taliki ya 4 gashyantare 2018 ubwo yari mu karere ka Nyabihu muri ADEPR ya Jenda akaba yahasize amateka akomeye kubera iki gitaramo.

 

Muri iki gitaramo cyitabiriwe n’abantu barenga ibihumbi 2000 bo muri aka gace bishimiye cyane uyu musore kuburyo yaririmbyemo ndetse no kuba yarahisemo kuza kuhakorera igitaramo, uyu muririmbyi wari wifatanyije na Papy Claver ndetse n’amakorari yo kuri uyu mudugudu wa ADEPR Jenda.

 

Muri iki gitaramo abantu bakiriye agakiza ni 6 nyima yo kuryoherwa n’indirimbo zaririmbwe muri iki gitaramo ndetse n’ijambo bigishijwe na Ev Ishimwe Xavier.

Muri Gahunda Danny Mutabazi yadutangarije nyuma y’iki gitaramo akaba ateganya gukomeza ibi bitaramo gusa mbere yahoo akaba ateganya gushira hanze indirimbo ari gukorana na Aime Uwimana bise “Ineza Yawe” mu byumweru 2 nibwo igomba kuba yageze hanze.

Last modified on Tuesday, 06 February 2018 11:48
Agakiza

Agakiza.com ni mbuga nkoranabuhanga yigenga ifite intego yo kwamamaza ubwami bw'Imana no gukangurira abantu kuza kwa Yesu Kristo.

Website: www.agakiza.com

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

  1. Izasomwe Cyane
  2. Ibitekerezo

Calender

« February 2018 »
Mon Tue Wed Thu Fri Sat Sun
      1 2 3 4
5 6 7 8 9 10 11
12 13 14 15 16 17 18
19 20 21 22 23 24 25
26 27 28