Ngoma wamenyekenye cyane kubera indirimbo Songa mbere ya Alarm Ministries agiye gukora igitaramo gikomeye

Written by  Feb 09, 2018

Ngoma Joshua wamenyekanye cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana kubera indirimbo yamenyekanye cyane yandikiye Alarm Ministries kuri ubu agiye gukora Igitaramo gikomeye i Kigali kuwa 18 gashyantare 2018 muri Foursquare Gospel Church Kimironko.

Ngoma Joshua numwe mu baririmbyi ba Alarm Ministries yagiye yandika indirimbo zitandukanye zamenyekanye cyane mu Rwanda ndetse no mu Karere ka africa nka Songa Mbere ndetse na harimpamvu za Alarm Ministries ndetse n'izindi kuri ubu akaba ageze kure imyiteguro y'igitaramo agiye gukora.

Ngoma akaba yaratangarije Agakiza.com ko kuba agiye gukora igitaramo cye bwite bitavuze ko azahagarika gukora bisanzwe muri Alarm Ministries ahubwo bimuha imbaraga zo gukora cyane dore itsinda abarizwamo bifuza ko abaririmbyi bafitemo biyumvamo kuba bakora indirimbo zabo bwita babyemerewe ndetse usanga iri tsinda ribashyigikira cyane muri byose.

Iki gitaramo kizabera kuri Foursquare Gospel Church Kimironko biteganyijwe ko kizaba kuwa 18/02/2018 mugihe kwinjira bizaba ari amafaranga ibihumbi 2000frw ndetse na 3000 frw ugahabwa CD ya Album ye mugihe wishuye 3000 frw kuva ku isaha ya saa kenda (15h00 Pm).

Abaririmbyi bazifatanya na Ngoma dore azaba ashyira hanze Album ye yambere harimo Alarm Ministries, Gisubizo Ministries, manzi Merci ndetse na Nkomezi Prosper.

Kanda hano urebe indirimbo Songa Mbere ya Alrm Ministries yanditswe na Ngoma Joshua

Last modified on Friday, 09 February 2018 12:02

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

  1. Izasomwe Cyane
  2. Ibitekerezo

Calender

« February 2018 »
Mon Tue Wed Thu Fri Sat Sun
      1 2 3 4
5 6 7 8 9 10 11
12 13 14 15 16 17 18
19 20 21 22 23 24 25
26 27 28