Menu

Impamvu eshanu zituma abantu badakorana n’itangazamakuru mu Rwanda (Igice cya kabiri)

Itangazamakuru ni kimwe mu bice bigira uruhare rukomeye mu iterambere ry’ibintu byinshi kw’isi byose bigaterwa nuko ryakoreshwejwe, doreko yo rikoreshejwe nabi risenya rikangiza byinshi ryanakoreshwa neza rikubaka rikanatunganya ibitari bike. I gihugu nk’u Rwanda cyikaba gifite ubuhamya bukomeye kubijyanye n’itangazamakuru, gusa twababwirako hari n’ibindi bihugu byinshi byisi, itangazamakuru ryagiye rihindura ibintu mu buryo runaka.

Nyuma y’ubushakashatsi twakoze, twari twabagejejeho ibintu bitatu bituma abantu badakorana n’itangazamakuru cyane cyane turibanda mu Rwanda, uyu munsi tugiye kubagezaho ibindi bibiri.

Reka tubibutse ibintu bitatu bya mbere twari twababwiyeho mu nkuru yacu yabanjirije iyi, icya mbere ni Ukutamenye. Mu Rwanda uhasanga umubare munini w’abantu badakorana n’itangazamakuru kubera batazi uko bikorwa, icyo bisaba ndetse inshuro nyinshi bakaba batanazi akamaro karyo. Gusa ikigerereranyo (%) cyababarirwa muri iki kiciro kiri kugenda kigabanuka bitewe n’uburyo hari kwiyongera ibitangazamakuru byinshi mu Rwanda yaba ama Radiyo, Ibinyamakuru byandika n’imbuga nyinshi za Interinete. Icya kabiri ni Ubwoba. Mu Rwanda ho akenshi biterwa n’inkuru zikomeye zikarishye ziba zaranditswe ku bantu runaka, cyangwa zigatangazwa mu binyamakuru runaka yaba Radiyo cyangwa Televiziyo ndetse n’ibinyamakuru byandika, ibi ababibonye cyangwa bakabyumva bikabatera kugira ubwoba no gufata ishusho yo gutinya itangazamakuru. Mu Rwanda hari ingero zitari nkeya z’inkuru zikarishye zagiye zigaragara mu bitangazamakuru bitandukanye rimwe na rimwe ntanagihamya gifatika gihari ubundi ibimenyesto bihari ariko abamenye izo nkuru ubwoba bukavuka cayngwa bukiyongera bwo gukorana n’itangazamakuru. Icya gatatu ni Ubushobozi. Hari umubare w’abantu batari bake ubishyize kukigererenyo (%) bazi akamaro, imbaraga n’ubushobozi bw’itangazamauru ariko bakagorwa n’ubushobozi bwo gukorana n’itangazamakuru. Rimwe na rimwe bisaba ka Fanta (Primus) nkuko bamwe babyirta kubanyamakuru kugirango inkuru iceho, hari igihe bisaba transport yewe mu Rwanda ho byafashe izina « Giti » iryo jambo rikaba nta muntu numwe ukora mu kitangazamakuru cyangwa ukorana naryo utazi.

Icya kane ni Imyubakire y’akazi (System) : Uyu mubare w’abantu ni mutoya ubishyize kukigererenyo (%), aha ukba bisanga mu bigo bimwe na bimwe byigenga yewe nibya Leta usanga bo ibintu byabo bidakenera gukoresha cyane imbaraga n’ubushobozi bw’itangazamauru ariko bitavuzeko bataziko bikenewe gukorana n’itangamakuru ahubwo uburyo imikorere n’imiterere y’ikigo iteye bikaba bidashoboka cyangwa bitoroshye gutanga makuru. Rimwe na rimw ehari igihe unasanga ibi bigo bikora ibintu bitemewe cyangwa ibintu birimo amabanga ku buryo kubishyira hanze byakwangiza byinshi.
Icya gatanu ni Imikorere mibi y’itangazamaku : Kwisi hose nta muntu numwe wifuza gukorana n’ikigo cyangwa icyiciro runaka gifite ibibazo. Ninako bimeze yo itangazamakuru ritameze neza cyangwa rifite ibibazo, usanga abantu benshi banga gukorana naryo atari uko batabishaka cyangwa batazi akamaro karyo, abubwo bitewe no gutinya ingaruka zazaa nyuma

Leave a comment

Make sure you enter the (*) required information where indicated. HTML code is not allowed.

back to top