Inoti iriho ishusho ya Mandela yagiye hanze!
- Written by Super User
- Be the first to comment!
Inoti nshya iriho ishusho ya Nelson Mandela wayoboye Africa y’Epfo nyuma y’irondamoko rya Apartheid yatangiye gukoreshwa muri Africa y’Epfo.
inoti ya R100 iriho ishusho ya Mandela
Mme Gill Marcus Guverineri wa Banki ibishinzwe muri Africa y’Epfo niwe wabanje guhahisha iyi noti mbere y’abandi mu iduka rito mu mujyi wa Pretoria kuri uyu wa 06 Ugushyingo nimugoroba.
Yavuze ko igihugu kigerageza guhindura inoti kizana inshya buri myaka irindwi kubera impamvu z’umutekano n’impinduka zikomeye mu ikoranabuhanga.
Inoti nshya z’ama Rand 10, 20, 50, 100, na 200 ziriho ishusho ya Nelson Madiba Mandela ku ruhande rumwe ku rundi ruhande hakabaho inyamaswa eshanu zizwi cyane muri South Africa (Intare, urusamagwe, inzovu, imbogo n’inkura).
Rubanda muri Africa y’Epfo rukunda cyane uyu mukambwe rwanejejwe cyane no kubona inoti ariho.
Bivugwa ko uyu musaza waharaniye ubumwe bw’abatuye South Africa, cyane cyane abazungu n’abirabura, ubu ari mu minsi ye ya nyuma dore ko izabukuru zitamworoheye, ubu akaba yarigiriye kwiturira ku ivuko rye ahitwa Qunu
Inoti nshya ziriho Mandela zatangiye gukoreshwa
Super User
Hello and Welcome. Call me Snake Bite. Since the early days of console games that follow all frantically changes in the world of online fun.
Website: www.gavick.com


