Menu

Kubuza uburenganzira ababana bahuje ibitsina ni nka Apartheid-Desmond Tutu

 

Desmond Tutu wahoze ari musenyeri mukuru mu idini y’Abangilikani muri Afurika y’Epfo, akaba yaranahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel, arahamagarira Uganda kureka umushinga w’itegeko rikaza ibihano abaryamana bahuje ibitsina, aho agereranya iri tegeko n’ivanguraruhu ryakorerwaga abirabura muri Afurika y’Epfo rizwi ku izina rya “Apartheid.”

Desmond Tutu yatangaje aya magambo mu gihe Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, iri hafi gutora itegeko ryemera gutoteza no kuvangura abakorana imibonano n’abo bahuje ibitsina.

Mu ibaruwa yandikiye ikinyamakuru Daily Monitor cyo muri Uganda, yatangaje ko iryo tegeko niryemeza rizabangamira abakora urukundo mu byiciro bimwe na bimwe by’abantu. Akabigereranya neza nka Appartheid, aho abirabura batotezwaga n’abazungu.

Muri iyi ibaruwa agira ati “Imana ntiyavuze ko umuzungu ari we mwiza cyangwa mubi kurusha umwirabura, ntiyavuze ko umuntu munini ari mwiza kuruta umuto, ko abakina umupira w’amaguru aribo beza kurusha abakina basketball, ntiyavuze ko abakirisitu ari beza kuruta abaslamu, ntiyanavuze ko abakora imibonano hagati y’abo babihuje aribo beza kurusha abayikora batabihuje.”

Desmond Tutu yakiriye igihembo cy’amahoro mu mwaka wa 1984 kubera uruhare rwe mu guhagarika politiki y’ivanguraruhu muri Afurika y’Epfo izwi nka Apartheid.

Umushinga w’iri tegeko rikandamiza abakorana imibonano n’abo bayihuje, wageze mu nteko mu mwaka wa 2009, ushyirwa ahagaragara mu ntangiriro za 2012 rifite umutwe uvuga ngo umushinga w’itegeko rirwanya imibonano hagati y’abahuje ibitsina.

Umushinga w’iri tegeko uteganya n’igihano cy’urupfu mu gihe iyi mibonano ifite ubundi buremere mu gihe ikozwe ku ngufu cyangwa igakoreshwa abana bato.

Gusa David Bahati umwe mu badepite barebwa n’uyu mushinga w’itegeko, yemeza ko gushyigikira imibonano y’abahuje ibitsina ubwabyo byahanishwa imyaka kuva kuri 5 kugera kuri 7 y’igifungo.

Leta ya Uganda ntishyigikira abakora imibonano mpuzabitsina n’abo babihuje, nyamara nyuma yo kujorwa n’imiryango myinshi mpuzamahanga, yatangaje ko itazashyigikira iri tegeko gusa nabyo ivuga ko bizaganirwaho mu nteko.

Inkuru/igihe.com

Leave a comment

Make sure you enter the (*) required information where indicated. HTML code is not allowed.

back to top