Chorari Zion’s Echo yashyize hanze album ya mbere yise “NI HEZA”.
- Written by rwandagospel
- Published in amakorarinews
- Read 1310 times
- font size decrease font size increase font size
- Be the first to comment!
Kuri uyu wa gatandatu choral “zion’s echo” mu Kinyarwanda bisobanura ijwi rya siyoni, yasohoye album yayo ya mbere yise “NI HEZA.” Iyi choral iri mu itorero ry’abadivantisite b’umunsi wa karindwi Cyasemakamba riherereye mu ntara y’iburasirazuba mu karere ka Ngoma.
Igitaramo cyo gushyira hanze iyi album kitabiriwe n’amakorari atandukanye yo muri aka kearere k’uburasirazuba arimo nka Vuza impanda, Urumuri n’andi. Album Ni Heza igizwe n’indirimbo cumi n’ebyiri kuri ubu bakaba biteguye gukora DVD yayo, uretse kuba bagaragaje izi ndirimbo ziri kuri iyi album hari n’izindi zigera kuri mirongo inani bafite barimo no gutekereza kugenda bazikorera album.
Uhagarariye iyi choral GASHAGAZA Eric avugana na Rwanda gospel, yayitangarije ko bagiye kwagura amarembo mu kugirana umubano n’andi makorali nka Amabassadors. Nyuma y’iyi ariko barimo no gutegura ibitaramo bitandukanye cyane mu ntara y’iburasirazuba.
Jean Paul KAYITARE.
Latest from rwandagospel
- Precious Stones yateguye iminsi 7 yo kuramya no guhimbaza Imana kuri Women Foundation Ministries
- Namenye inkuru y'urupfu rwa archidicone namaani zikurikira binyuze kuri www.rwandagospel.com / j.damascene mushakindi.
- Umuhanzi Bright Karyango Agiye Kuzamura Hip Hop Muri Gospel
- Umuhanzi Eddi Mico Yamaze Kugeza Hanze Indirimbo "Real Swagg Ni Yesu"
- Siga Abo Wita Incuti Ariko Ubona Bafite Ingeso Mbi, Ni Bwo Uzabasha Kubana Na Yesu


