Louange Choir CEP KIE muri Paruwasi ya Rwikubo
- Written by rwandagospel
- Published in amakorarinews
- Read 788 times
- font size decrease font size increase font size
- Be the first to comment!
Louange Choir CEP KIE kuri kino cyumweru irataramira abakunzi bayo b’Iburasirazuba muri Paruwasi ya Rwikubo.Louange choir ni chorale ikorera umurimo w’ Imana muri cep/kie Igizwe n’ abaririmbyi 80 yitabiriye irushanwa ryitwa Tembeya choirs promotion award yitwara neza.
Ni chorale ikunzwe mu mugi wa Kigali nyuma yo gushyira album DVD vol 1 yitwa ARAKUMVA yakoze ingendo zitandukanye mu mujyi wa Kigali, kurubu ikomereje ingendo mu ntara y’ iburasirazuba muri paruwasi ya RWIKUBO ku mudugudu wa RWIKUBO, urwo rugendo rukazaba ku Itariki ya 23/12 /2012 aho bizaba ari ku cyumweru ikazataramana nabo mumudugudu wa RWIKUBO guhera sa tatu kugeza sa kumi n’ ebyiri.
Twegereye umuyobozi w’iyo chorale HABINEZA Theogene adutangariza ko ubutumwa bugomba kugera ahantu hose kandi ko Imana izakomeza kubafasha bakarenga n’imbibi z’ u Rwanda no hanze bakajyayo.


