Menu

Ubuzima Bwa Liberty Choir Nyuma Yo Gushyira Hanze Album Yayo Ya Mbere ʺIgihe Gikwiriye.ʺ

Nyuma yo gushyira umuzingo wa mbere wa korali liberty, mu kwezi kwa gatandatu, ubu imeze neza. Nkuko abagize iyi korali babivuga, ngo bagerageza gukora markting y’indirimbo zabo aho zumvikana cyane mu itangazamakuru cyane cyane kuri Radio Authentic inazamura cyane gospel ndetse na Sana Radio.
Korali liberty iririmba mu itorero rya Healing Center Ministries Kimironko, izwi cyane mu ndirimbo ʺIgihe gikwiriyeʺ ari na yo yitiriwe album y’iyi korali. Ubwo iyi album yashyirwaga hanze nta mikoro ahambaye iyi korali yari ifite, icyo abamambre bose bahuriraho nuko bahuza ingufu zabo bakabasha gukora indirimbo zitandukanye, ubutumwa n’umurimo w’Imana bikaguka.  Mu gutera imbere kw’iyi korali, ibifashwamo n’abakunzi bayo bayitera inkunga mu bitekerezo ndetse no mu buryo bufatika. Ibi bishobora gutuma igera kure, nkuko bamwe mu bakunzi bayo banayikurikiranira hafi babitangarije rwandagospel.com.


Ubuzima bwa korali liberty, kugeza ubu ntibuhagaze nabi kuko babasha kwitabira ibitaramo bitandukanye bagakora n’ibikorwa bituma babasha kubona amafaranga. DVD aho zigurishirizwa nko kuri Zion Temple Celebration Center Gatenga, ku nkuru nziza mu mujyi ndetse no ku rusengero rwa Healing Centre Ministries Kimironko ubikurikiranira hafi avuga ko zirimo kugurwa bityo bakaba basaba abakunzi babo gukomeza kuzigura, kugira ngo babashe kubategurira album ya kabiri.
Mu kiganiro na rwandagospel.com, abagize korali liberty bavuga ko ubusanzwe nyuma ya launch, usanga amakorali cyangwa abahanzi ku giti cyabo batongeye kumvikana mu itangazamakuru, nkaho urugamba barwanaga ruba rurangiriye aho. Bo rero mu rwego rwo gutera imbere no kumvikanisha ubutumwa bwiza ntibazahwema gukorana n’itangazamakuru dore ko rigera aho batageza amajwi yabo. Mu gusoza ikiganiro, korali liberty yagiranaga na rwandagospel.com, yifurije umwaka mushya muhire abakunzi bayo bose, uzababere uw’amahirwe no gukomera ku mana.

Jean Paul KAYITARE.

Leave a comment

Make sure you enter the (*) required information where indicated. HTML code is not allowed.

back to top