Menu

Bamwe mu bahanzi bakoresheje imbaraga nyinshi mu mwaka wa 2012 baririmba indirimbo zihimbaza Imana

Umwaka wa 2012 ni umwe mu mwaka yagaragayemo ibikorwa byinshi bitandukanye mu gice cy’iyobokamana, muribyo bikorwa usangamo kandi ibyinshi muribyo byarakozwe n’abahanzi cyangwa bigakoreshwamo abahanzi n’amakorali cyangwa andi matsinda ariririmba indirimbo zihimbaza Imana. Ibyinshi mu bikorwa byagaragaye mu mwaka wa 2012 harimo ibitaramo, ibiterane, kumurika amalubumu, ibikorwa byo gufasha, amasengesho n’iminsi mikuru itandukanye yabaye ku rwego rw’igihugu ndeste no ku rwego rw’amasengero n’ibindi byinshi bitandukanye.
Dukurikije ibikorwa bifatika, tugiye kubabwira abahanzi 10 ba gospel bakoresheje imbaraga cyane mu mwaka wa 2012, bamwe muri aba bahanzi bariririmba ku giti cyabo abandi bariririmba mu matsinda (amakorali ndetse n’ama Drama team). Icyitonderwa, uko bakurikirana kuri uru rutonde ntago bisobanye ko ariko bagiye barushanwa mugukoresha ingufu nyinshi.
-    The Blessing Family : Iri ni itsinda ribyina ku buryo bugenzweho, uyu mwaka wa 2012 mu ntangiriro zawo mu kwezi kwa Werurwe ryakoze igitaramo gikomeye kuri Evangelical Restoration Church Remera mu rwego rwo kwerekana ibikorwa byaryo. Uyu mwaka iri tsinda ryagaragaye hafi mu bitaramo byose bikomeye byabaye bya gospel kandi rinabyina mu makwe atandukanye.
-    Patient Bizimana : Uyu mwaka wa 2012 nibyo yakoze igitaramo cye cya mbere yateguye ku giti cye mu mugi wa Kigali atatumiwe nkuko byagendaga indi mwaka. Iki gitaramo ni kimwe mu bitaramo bya gospel byabaye byiza, dore ko kitabiriwe cyane kandi abahanzi bakerekana ibintu byiza ndetse kikarangira hakiri kare. Uyu muhanzi urangije uyu mwaka ari kubarizwa i Kigali nyuma yo kuva Rubavu ku Gisenyi, uyu mwaka yanasohoye indirimbo nshya kandi yitabira ibitaramo byinshi bitandukanye. 
-    Tonzi : Nubwo uyu mwaka yagize ibyago byo kwibaruka umwana agapfa, Tonzi ni umwe mubahanzi bashyize ikimenyetso gikomeye uyu mwaka mu gice cya gospel cyane kubera igitaramo cyo kumurika Alubumu ye yise « East Africa Gospel Concert 2012» cyabereye kuri Serena. Iki gitaramo cyaritabiriwe cyane kandi hagaragaramo imbaraga kuri uyu muhanzi yaba mu kumurika iyi alubumu no gutegura igitaramo kinini nkiki cyari ku rwego rw’akarere.
-    Rehoboth Ministries : Iyi Korali imwe muzikomeye mu Rwanda, nayo uyu mwaka wa 2012 ikaba yarakoresheje imbaraga nyinshi mu gihe yari imaze igihe kinini itakigaragara cyane. Uyu Mwaka wa 2012 Rehoboth yahaye ihene 20 imfubyi n’abapfakazi ba Jenoside i Nyamirambo kandi inakore igitaramo cyo gushima Imana cyabereye kuri Sport View Hotel kimwe mu bitaramo byiza bya gospel byabaye uyu mwaka kandi kitabiriwe.
-    Aime Uwimana : Uyu muhanzi n’ubusanzwe wubashye muri iki gice cya gospel kubera ubunararibonye bwe dore ko ari umwe mubakimazemo igihe, uyu mwaka yagaragaye hafi mu bitaramo byose byabaye byari bikomeye yaba iby’abahanzi bagenzi be ndetse nibitaramo byabaga byateguwe ku rwego rw’iguhugu. Umwaka wa 2012 kandi urangiye Aime Uwimana asohoye indirimbo esheshatu, hari nindirimbo ya karindwi yakoreye amashusho.
-    Liliane Kabaganza : Umwaka wa 2012 ni umwe mu mwaka umuhanzikazi Liliane Kabaganza yakoresheje imbaraga nyinshi doreko yarai no mubihe byiza bye cyan eko uyu mwaka watangiye ahabwa igihembo cya Salax Awards nk’umuhanzi uririmba indirimbo z’Imana witwaye neza. Uyu mwaka Liliane Kabaganza urangiye asohoye alubumu y’igisuwahili kandi hari n’amashusho y’indirimbo ze ebyiri yakoze. Kabaganza yanagaragaye mu bitaramo byinshi by’abahanzi uyu mwaka ndetse akaba yaratangiye gahunda yo kujya aririrmba mu makwe.
-    Dominic Nic : Uyu muhanzi uyu mwaka yakoresheje imbaraga nyinshi mu kumurika alubumu ye mu gitaramo kiza kandi kitabiriwe cyane uyu mwaka wa 2012. Dominic kandi yanakoze indirimbo n’abahanzi bo hanzi batandukanye mu rwego rwo kwagura ubuhanzi. Nubwo igitaramo yari yateganyije gukorera Rubavu kitamukundi doreko arinaho avuka, uyu mwaka uyu muhanzi yitabiriye ibitaramo byinshi bya bagenzi be.
-    Iyamuremye Serge : Uyu muhanzi ubusanzwe utari uzwi cyane, uyu mwaka ni umwe mubahanzi bakeya bakizamuka cyangwa se batari bakomeye bashoboye gushyira hanze alubumu ye kandi akanayimurika mu gitaramo cyabereye mu mugi wa Kigali kuri Omega Church. Serge kandi yatumiewe muzi Mozambike no muri Afurika yepfo kujya kuririmbayo, ndetse anakora amashusho yindirimbo ze 2. Uyu muhanzi kandi yitabiriye ibitaramo byinshi uyu mwaka wa 2012.
-    Theo Bose Babireba : Nubwo uyu muhanzi bitari bisanzwe bimuzwiho cyane, uyu mwaka wa 2012, Uwilingiyimana Theogene abenshi abzi ku izina rya Theo Bose babireba nibwo yasohoye amashusho menshi kandi noneho meza akoranye ubuhanga ywe agaragara neza kurusha andi yakoraga imyaka ishize y’indirimbo ze. Theo kandi yitabiriye ibitaramo byisnhi cyane uyu mwaka yaba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo aho yagiye agaragaza imbaraga nyinshi.
-    Cpt Simon Kabera : Kimwe kitari gisanzwe cyagaragaye kuri uyu muhanzi uyu mwaka wa 2012 ni ukwitabira ibitaramo byisnhi cyane bya gospel kandi akaba ari umwe mu bahanzi bake buri gitaramo cyose yitabiraga yaririrmbaga mu buryo bw’umwimerere (Live), yewe rimwe na rimwe ugasanga afite itsinda ry’abacuranzi n’abamwikiriza (Backors). Uyu mwaka Cpt Simon Kabera yakoersheje imbaraga nyinshi cyane mu buryo bwo gucuranga no kuririmba mu bitaramo bitandukanye.
Dusoza iyi nkuru reka tubabwireko hari n’abandi bahanzi baririmbira Imana (Gospel artists) kandi umuntu atakwirengagiza bakoresheje ingufu zitari nkeya uyu mwaka wa 2012, ndetse bakaba ari na benshi gusa muribo abaza imbere twavugamo nka Gaby Irene Kamanzi, Bahati Alphonse, Bobo Bonfis, Alarme Ministries, Beauty fo Ashes, Mama Zoulou, Eddie Micho, Alcene Manzi ndetse n’abandi.

Patrick Kanyamibwa

Leave a comment

Make sure you enter the (*) required information where indicated. HTML code is not allowed.

back to top