Menu

Nigeria : Boko Haram yivuganye abakirisitu bagera kuri 22.

Hamaze kubarurwa Abakirisitu bagera kuri 22 bahitanywe n’igitero cyagabwe mu majyaruguru ya Nigeria, hafi y’agace kigaruriwe n’umutwe wa Boko Haram kuva ku wa gatanu w’icyumweru dushoje naho kuri iki cyumweru 15 nibo bivuganywe n’uyu mutwe.
Inkuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP, ivuga ko imiryango yita ku burenganzira bwa muntu yatangaje kuri iki cyumweru ko iki gitero cyahitanye abantu 15, nyamara Leta ya Nigeria yo ikemera batanu bonyine.
Muri abo bapfuye harimo umupolisi wo mu muhanda n’abasivile 14, bose b’abakirisitu.
AFP bivuga ko ubu bugizi bwa nabi bwashyize mu majwi umutwe wa kiyisilamu wa Boko Haram ukomeje kugaba ibitero bihitana abatari bake, aho abagera ku bihumbi bitatu bamaze gupfa kuva mu mwaka wa 2009.
Umukuru w’igihugu cya Nigeria Godluck Jonathan ashinja Boko Haram ko ikunze kugaba ibitero ku nsengero, gushaka gushoza intambara ishingiye ku madini.
Nigeria ni igihugu gituwe cyane muri Afurika, gifite abaturage bagera kuri miliyoni 160.Igice cy’Amajyaruguru gituwe n’abayisilamu naho Amajyepfo agaturwamo n’abakirisitu.
Ressource/edition.cnn.com

Leave a comment

Make sure you enter the (*) required information where indicated. HTML code is not allowed.

back to top