Menu

Andi Makuru Agezweho

Andi Makuru Agezweho (31)

Namenye inkuru y'urupfu rwa archidicone namaani zikurikira binyuze kuri www.rwandagospel.com / j.damascene mushakindi.

Nyuma yo kumenya urupfu rwa nyakwigendera Archidicone binyuze kuri uru rubuga rwa gikristo nahise numva nagira icyo mbwira abatamuzi bakunda gusoma iyi site, bimwe mu biganiro twagiranye n'amwe mu mateka ye.

Nyakwigendera Archidicone Namaani, nibuka uburyo yajyaga anganirira ivugabutumwa ryo mu gihe cya kera ryakorwaga dore rinatandukanye cyane n'iki gihe tugezemo.

Tuganira yambwiraga muri aya magambo: " twe twajya nko ku isoko tukavuga ubutumwa, abantu ubona bafite inyota yo kumva ijambo ry'Imana ku buryo bazaga ari benshi, bakahava tuhashyize umwarimu, tukajya ahandi gutyo gutyo. Ikindi twararaga mu ngo, kuko aho twageraga baraducumbikiraga, bakatugaburira.

Ntawakwirengagiza ko hari aho binangiraga kubera umuco wo kubandwa n'indi mihango ya gipagani yari yarababase, ariko abagize amahirwe yo kubivamo bahitaga baba abakristo bo mu rwego rukomeye."

Itandukaniro ry’ivugabutumwa rya kera nk’uko uyu nyakwigendera Namaani yajyaga ambwira n’uko bo mu gihe cya kera batatuzaga mu gihe kuri ubu batuza abantu ibyaha bakabona kwakira Yesu Kristo nk’umwami n’umukiza, yagize ati: “ twabwirizaga tuvuga Yesu, uwemeye akabivamo.”

Ku bijyanye n’ubuzima bwa nyakwigendera Archidicone Namaani Zikurikira, yari umuntu ucisha  make no gutekereza cyane mbere yo kugusubiza umubajije ikibazo.

Tubibutse ko uyu Zikurikira wasize abana n’abuzukuru, ari we wazanye ububyutse I Gahini, ari na ho ha mbere habanje ivuriro rikomeye nk’uko bikunze kuvugwa n’abakuru.

Jean Damascène MUSHAKINDI / Umusomyi wa www.rwandagospel.com  i Gatsibo.

Read more...

Umuhanzi Olivier Rukabu Yiyemeje Kuririmbira Imana

Umuhanzi Olivier Rukabu ku myaka makumyabiri n'ine y'amavuko, yarasanzwe aririmba indirimbo za secular none aratangaza ko ubu yatangiye kuririmbira Imana.

Olivier yakiriye Yesu Kristo nk'umwami n'umukiza mu mwaka w'2009 mu itorero ry'abangirikani (E A R Kicukiro Centre). Kuva yakwakira agakiza ni bwo yahise atangira kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza. Indirimbo yashyizwe hanze ni "Ndaje" akaba yararirimbanye na Ariella.
Uyu muhanzi Olivier yatangiye kuririmba mu mwaka w' 2013 indirimbo zo kuramya no guhimbaza, aganira na rwandagospel.com yayitangarije ko mu cyumweru gitaha azaba yagejeje hanze indi ndirimbo.

Twashatse kumenya aho akura ubushobozi bwo kujya muri studio, atubwira ko umuryango we ari wo ugerageza kumufasha kugira ngo abashe kuvuga ubutumwa abinyukjije mu ndirimbo. Nk'uko ubwe abyivugira, ngo nta muterankunga wihariye arabona, Olivier Rukabu avuga ko yiteguye gukora amashusho y'izi ndirimbo vuba bishoboka.

Uyu muhanzi arashimira itangazamakuru uburyo rimufasha, ku buryo yumva bimutera morali yo gukora cyane. Tubabwire ko Studio New Sound Record ikorerwamo n'umuproducer witwa Dr. Mash ari yo imukorera indirimbo.

Jean Paul KAYITARE.
This email address is being protected from spambots. You need JavaScript enabled to view it.
Tél: (+250) 785972747

Read more...

Acidikoni Zikurikira Naaman Yashyinguwe Kuri Uyu Wa Kabiri.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 6 Gicurasi 2013 nibwo umusaza acidikoni (Archidicon) Naaman Zikurikira yitabye Imana mu bitaro bya Kiziguro, ku mpamvu z’umutima yarasanzwe arwaye.
Acidikoni Zikurikira Namani wo mu itorero Anglikani mu Rwanda diyosezi ya Byumba Paruwasi ya Muhura (Mu karere ka Gatsibo) yavutse muri werurwe 1926 Ahitwa i Rutongo ubu ni mukarere ka Rurindo amashuri.
Yabaye umuyobozi wa paruwasi ya muhura igihe kitari gito yayoboye kandi Diyosezi ya Byumba  amezi atatu mu bihe bikomeye ubwo umwepisikopi Onesphore RWAJE yari yarakoze impanuka ari mu bitaro mu gihugu cya Kenya (Nairobi), yavuze ubutumwa ahantu hatandukanye muri iki gihugu no mu bihugu by’abaturanyi akiri umusore mu byo bitaga timu (team).
Uyu nyakwigendera yakundaga guhanura abakiri bato, abatoza umuco mwiza wa gikrisitu akarangwa n’ishyaka no kwitangira abandi. Nyakwigendera Acidikoni Zikurikira Naaman yagize ibyago byo kubura umufasha we mu bihe bishize, asize abana, abuzukuru, n’Abuzukuruza.
Umuhango wo kumushyingura wabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 7 Gicurasi 2013 i Muhura, aherekezwa n’abayobozi bakuru mu itorero anglicani mu Rwanda barimo na Mgr. Onesphore Rwaje uragiye iri torero mu Rwanda ndetse na Bishop NGENDAHAYO Emmanuel umushumba wa EAR diyosezi ya Byumba. mu bagize icyo bavuga bose  bagaragaje ubutwari bwa nyakwigendera kandi bahamya ko itorero n’igihugu babuze umuntu w’ingenzi.
Rwandagospel.com yifatanije n’umuryango wa nyakwigendera Acidikoni Naaman Zikurikira, Imana imwakire mu bayo.
Nsabiyumva Wilson / Gatsibo.

Read more...

Igitaramo Siogopi Tour Concert Rwamagana Cy’itabiriwe N’abantu Benshi

Iki gitaramo giherutse kuba mu cyumweru gishize kibera mu rusengero rwa Evangelical Restoration Church i Rwamagana(ERC Rwamagana) cyari cyateguwe n’umuhanzikazi Uzamukunda Gorethi cyitabirwa n’abantu benshi.

Nk’uko bitangazwa n’ushinzwe gutegura ibitaramo by’uyu muhanzikazi (Event Manager) Ndabarasa Sebatware Costa, akaba yaradutangarije ko iki gitaramo ari kimwe mu bitaramo bitanu  bigomba kubera mu ntara y’i Burasirazuba, aho bagiye  gukurikizaho i Kayonza, Nyagatare no mu karere ka Ngoma mu mpera z’uku kwezi kwa Gatanu n’intangiriro z’ukwa Gatandatu nyuma bakazerekeza no mu mujyi wa Nyamata.

Ndabarasa Sebatware  Costa aganira na rwandagospel.com akaba yagize ati : ‘‘ ubusanzwe ntibyari bimenyerewe hanomu Rwanda ko umuhanzi akora indirimbo (album), nyuma akanategura tours z’ ibitaramo mu gihugu hose kugira ngo ubwo butumwa burimo, bugere kubantu bose.

Ibi twabikoze mu buryo bw’ivugabutumwa no kwegera abakunzi ba gospel hirya no hino mu gihugu mu rwego rwo gukomeza kwagura ubwami bwa Kristo no gusabana n’abakunzi ba Gospel, kuko mu bitaramo nk’ibi  abantu baba bashobora kwisabira indirimbo bashaka kandi banakunze bityo na zo zikaririmbwa mu gitaramo. ’’

Tubibutse ko utegura ibi bitaramo, Ndabarasa Sebatware Costa,   akomeza atangaza ko impanvu ibi bitaramo babyise Siogopi Tour Concert  ngo ni uko ari ryo zina ryitiriye album ya kabiri .

Jean Paul KAYITARE. This email address is being protected from spambots. You need JavaScript enabled to view it. Tél : (+250) 785972747

Read more...

Imana Ntiyemera Ko Umuntu Ashaka Undi Mugore Mu Gihe Haba Harabaye Irindi Sezerano- Apostle Joshua Masasu

Mu giterane cyo kuri iki cyumweru  muri Hotel Umubano, kitabiriwe n’abashakanye dore ko cyari kigamije guha agaciro isezerano ry’abashakanye.

Mu nyigisho yigishijwe n’intumwa Joshua Masasu, yumvikanyemo uburyo Imana idashaka umuntu washaka undi mugore mu gihe hari irindi sezerano riba ryarabaye, bivuze ko ntawe ukwiriye gusezerana kabiri.

Nk’uko intumwa masasu yakomeje abyigishaho, ngo umubiri si uw’umuntu kugira ngo ukomeze umutegeke. Urugo ni inyabutatu mu rusengero nta mugeni ubamo bivuzeko umusore cyangwa umukobwa najya gushaka uwo bazabana azaza ari uwa gatatu mu gihe uwa mbere ari Yesu Kristo.

Intumwa Joshua Masasu yakomeje abwira abari bitabiriye igiterane, ko urugo Atari urw’abantu babiri ahubwo hiyongeraho na Yesu. Iyo ufashe isukari ukavanga n’icyayi ubona icyayi, ibi bishatse kuvuga ko iyo mushakanye muvamo ikintu kimwe kandi Imana igakomeza kubayobora kuko muba mwaragiranye igihango dore ko n’urushako rutarangira.


Tubibutse ko muri iki giterane, hasengewe abantu  makumyabiri na bane bazajya kwigisha mu ntara zose z’igihugu kugira ngo hakomeze higishwe uburyo abashakanye bakwiye kubanamo.

Jean Paul KAYITARE.
This email address is being protected from spambots. You need JavaScript enabled to view it.
Tél: (+250) 785972747

Read more...

Indirimbo « Rwanda uri nziza pe » y’umuhanzi w’umufaransa CkRAND igaragaramo gutaka igihugu no kwerekana ubwiza bwacyo

Nubwo ari umufaransa CkRAND muru iyi ndimbo aherutse gusohora yise Rwanda uri nziza pe  igaragaramo amagambo yerekana ubwiza bw’u Rwanda nu buryo igihugu giteye neza. Iyi ndirimbo yanditswe n’umukobwa w’umunyarwanda Kim Claire Kayipeti ukunda gukorana na CkRAND. Reka tubaabwireko vubaha uyu muhanzi agiye gukorana indi ndirimbo nshya n’umuhanzi Masamba Intore, ubu akaba yatangiye guhimba amagambo yayo.

Dore amagambo y’indirimbvo « Rwanda uri nziza pe »

Rwanda uri nziza pe           
by CkRAND,           
auteur: Kim Claire Kayipeti

Umudugudu wanjye mwiza

Ndawukunda cyane.

Utuyemo abeza gusa

Ntahandi najya

Ngo mpasige.                                    

Uri mu Rwanda rwiza                   

Nkunda ibyiza byaho.

Igihugu cy’uburanga

N’isuku nyinshi cyane

Imisozi yawe myiza                          

Genda Rwanda uri nziza pe !

Ingagi zikina aheza.

Imbyino nziza gusa

Kundwa wowe Rwanda

Urabikwiye si ukubeshya.     

Komeza utere imbere
Abawe bagukorere
Komereza aho rwose
Uragana heza
No kw’isi hose barakuvuga.


Ni umudugudu wanjye mwiza

Ndawukunda cyane.

Utuyemo abeza gusa

Ntahandi najya

Ngo mpasige.                                    

Ntuye mu Rwanda rwiza

Nkunda ibyiza byaho.

Igihugu cy’uburanga

N’isuku nyinshi cyane

Genda Rwanda uri nziza pe !

Genda Rwanda uri nziza pe !

Genda Rwanda uri nziza pe !

PK

Read more...

Umuhanzikazi Goretti Uzamukunda agiye muri leta zunze ubumwe z'Amerika.

Umuhanzi usanzwe umenyerewe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza mu njyana y'ikizulu, Goretti Uzamukunda, aratangaza ko agiye kwerekeza ku mugabane w'Amerika akazaba yanagezeyo ku itariki ya 30.06.2013 nk'uko bigaragara ku butumire (Invitation) yamaze kubona.

Igiterane mpuzamahanga uyu muhanzikazi Goretti Uzamukunda agiye kwitabira, yagitumiwemo biturutse kuri DVD ye yoherereje umunyarwanda uba muri leta zunze ubumwe z'Amerika, na we akazereka abandi bakristo basengana muri Victory Assembly of God bityo bafashwa n'injyana igaragara mu ndirimbo ziri kuri iyo DVD.

Mu giterane mpuzamahanga gisanzwe kiba rimwe mu myaka ibiri, kikaba kizagaragaramo uyu muhanzikazi Goretti wamaze kubona ubutumire. Rwandagospel.com iganira na Goretti Uzamukunda yayitangarije ko, imyiteguro y'urugendo ikomeje cyeretse habayeho kubura Visa na ho ibindi bisabwa yarabibonye dore ko yohererejwe amafaranga amufasha kubona pass port akaba yaranayibonye.

Uzamukunda goretti anivugira ko hari ikindi giterane yatumiwemo muri Afurika y'Epfo, uretse ko atarabona ubutumire bwaho. Tubabwire ko iki giterane mpuzamahanga kizatangira tariki ya 04 kugeza tariki ya 08 Nyakanga 2013 muri Trumpt Revival Ministries and Victory Assembly of God i Buffalo, New York.

Hari igitekerezo ufite cyangwa n'ikindi wavuga kuri iyi nkuru wakomeza ahagana hasi, ukandika ahabugenewe igitekerezo cyawe kikagaragara kuri uru rubuga.

Jean Paul KAYITARE.
This email address is being protected from spambots. You need JavaScript enabled to view it.
Tél: (+250) 785972747

Read more...

Igiterane cyateguwe na ADEPR Gahogo cyitabiriwe, hakizwa benshi.

Kuri iki cyumweru tariki ya 21.04.2013 mu masaha ya saa munani ku isoko rya Muhanga, hagaragaye ukwitabirwa kw'igiterane cyateguwe na ADEPR Gahogo, urubyiruko rwinshi rwiganjemo n'abanyeshuri biga mu bigo byo mu mujyi wa Muhanga na rwo rwahagaragaye.

Iki giterane cyari kigamije guca ibiyobyabwenge mu rubyiruko rwo mu mujyi wa Muhanga no kugira ngo rwakire Yesu Kristo nk'umwami n'umukiza. Ku kibuga giherereye hafi n'ahabera isoko rya Muhanga, hari huzuye kandi abantu bafite ishya ryo kumva ubutumwa bwiza dore ko hari abakozi b'Imana basize amavuta.

Bamwe mu rubyiruko rwakiriye agakiza runiteguye gukurikira inyigisho kugira ngo rubashe kubatizwa mu mazi magari, rwatangarije rwandagospel.com ko iki ari cyo gihe cyo kwakira Yesu Kristo bityo rukareka ibiyobyamwenge rwajya rwiyahuza haniyongereyeho ingeso z'uburayi zari zararwokamye.
Umwana w'umukobwa uri mu kigero cy'imyaka cumi n'itandatu y'amavuko wanze gutangaza amazina ye, avuga ko we yarasanzwe anywa itabi ryinshi kugira ngo yiyibagize ubuzima yanyuzemo akaza no kwirukanwa na mukase agahitamo kuza mu mujyi, ngo arumva agiye gukurikira Yesu akazajya yihatira gusengera kuri ADEPR Gahogo.


Muri iki giterane hagaragaye amakorali anyuranye nka Korali Salemu Gatsata yashyize abantu mu mwuka mu ndirimbo zayo, Korali Gahogo ndetse na korali Itabaza yo kuri ADEPR Gahogo. Tubabwire ko atari ubwa mbere atari n'ubwa nyuma ADEPR Gahogo iteguye igiterane nk'iki kigamije kurwanya ibiyobyabwenge mu mujyi wa Muhanga, hanagamijwe gushyigikira leta muri policy zayo zo guca burundu ibiyobyabwenge. Abakiriye agakiza barasaga makumyabiri kandi biganjemo urubyiruko.

Jean Paul KAYITARE.
This email address is being protected from spambots. You need JavaScript enabled to view it.
Tél: (+250) 785972747

Read more...

Ubutumwa umuhanzikazi Leader Floride yatanze kubanyarwanda muri iki gihe cy'icyunamo

Ubutumwa bwubaka, buva mumitima y'abantu kd bukubaka imitima y'abantu, naho ubutumwa busenya nabwo buturuka kumitima y'abantu kd bugasenya imitima y'abantu. Hitamo igikwiye.    Bayobozi muhetse urw'atubyaye, bana bato, rubyiruko, babyeyi,,,,   igihe nkiki cyo kwibuka, igihe kitoroheye imitima yacu twese Abanyarwanda, reka tukigire igihe kidasanzwe, kitwigishe  kwiyubaha, kwiyubaka, kubaka igihugu cyacu ndetse no kubakana hagati yacu ubwacu. Umwana aharanire ko ibyabaye yumva bitazongera. Urubyiruko rurwanye burundi amacakubiri mumbaraga zose. Abakuze baharanire, kubera abo baruta urugero rwiza, babarinda urwango nkurwahozeho kera, bababwira amateka yukuri uko ari.    Twese uko tungana, nduhindure u Rwanda rwacu, urw'amahoro yuje urukundo, n ubumwe.  Mwese mureke duce akenge, twange burundu abadushuka, dukore tutitangiriye, duhitemo kubaho neza nubwo bitoroshye harimo imvune.  Reka tugwize ubwenge, n'ubutunzi bwo kumutima, bumwe butagaragarira buri wese.

 


Reka twige kwirwanaho, TWIGIRE, tugire n'abacu, ishyaka no kwiteza imbere tubigire intego.     Erega umuntu muzima ni ugira umuhate, agahora aharanira, icyamuteza imbre, agafasha abandi ataretse igihugu cye, akanga umugayo agakunda bose, agakunda u Rwamubyaye, akanga kuba imbata y'amateka mabi, agaharanira ibyiza.        Banyarwanda tumenye, ko urukundo hagati yacu rutwibagiza agahinda, k'ibihe bibi twaciyemo, uti ,ese ibyo byabaho bite.? Ibyo bhaho, ari uko urwo rukundo turwaguye dukundana umwe kuri umwe, buri wese akabera mugenzi we aho abo yabuze bari kumubera, umubyeyi wabuze abana, yite kubandi bana babanyarwanda, bamubere abo abe bari kumubera. Maze imfubyi iyiteho rwose ayigire umwana murugo, imfubyi nayo yibone nkitari yonyine, ibone ababyeyi basigaye mumwanya wababyeyi yabuze ibone abandi babyeyi yita mama, na papa. Uwabuze abavandimwe nawe abone, bagenzibe nkabavandimwe be, abagire bakuru be basazabe, ndetse barumunabe, cg bashikibe, maze tube  umwe twubake imitima yacu ndetse twubake u Rwanda rwatubyaye, ndagiranti, DUFATANYE, DUFATANE, DUFASHANYE, DUKOMERE KD DUKOMEZANYE.  Reka ntere interuro ngira nti Ihorere Rwanda, abasigaye tuzaguhoza, tuzaharanira icyakugira igihugu cy 'intangarugero kwisi yose, nawe iyinteruro munyarwanda uhore uyitera. Reka nsoze ngiranti, EGERA ISUMBA BYOSE, NAYO IGUSUMBISHE BOSE, IKURINDE AGAHINDA, IGUKURE MU ICURABURINDI, IKUZUZE UMUNEZERO. BANYARWANDA, IMANA TUYIGIRE NYAMBERE, MAZE ITUGENDE IMBERE NTITUZATSIKIRA UKUNDI.
 

Murakoze, Uwanyu  Uwayesu leader Floride

Read more...

Paruwasi ya Mutagatifu Pallotti i Gikondo, yagize umugoroba wo kwibuka abatutsi bahiciwe

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 09.04.2013, kuri paruwasi ya mutagatifu Pallotti i Gikondo hibutswe abatutsi bazize jenocide yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Mu ijoro ryo kwibuka no gusubiza icyubahiro imibiri ishyinguwe kuri iyi paruwasi, hasobanuwe itandukaniro riri hagati y'intambara na jenoside. Nk'uko byagarutsweho na Hon. Senateur  Dr. Céléstin Sebuhoro mu kiganiro yatanze, ngo jenoside ishyigikirwa ikanigishwa n'ubuyobozi ikindi kandi ni ubwicanyi bwibasira ubwoko, idini cyangwa igice cy'abantu hagamijwe kubamaraho burundu (gutsemba), na ho intambara iba hagati y'ibice bibiri ntigire abo yibasira.

Genevieve Mukarukaka ushinzwe gukurikira isuku ahashyinguwe imibiri y'abatutsi bazize jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, yatangarije rwandagospel.com ko bivugwa ko kuri iyi paruwasi ya mutagatifu Pallotti hashyinguwe imibiri irenga ijana na cumi, ariko umubare ufatika ukazamenyekana bagiye kwimurira iyi mibiri aharimo kubakwa urwibutso.

Uhagarariye ingabo mu karere ka Nyarugenge na Kicukiro Majoro Gaëtan Nzabonimpa, yashimiye urubyiruko rwitabiriye umugoroba wo kwibuka abatutsi bazize jenocide yakorewe abatutsi baguye kuri paruwasi ya Mutagatifu Pallotti no mu nkengero zayo anagaya abatahageze. Urubyiruko ngo ni rwo rwagize uruhare mu gusenya igihugu bityo rero ni na rwo rugomba kucyubaka runarinda ubusugire bw'igihugu banarwanya uwahakana cyangwa agapfobya jenocide yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Bamwe mubifatanije n'abakristo bo muri paruwasi ya mutagatifu Pallotti mu mugoroba wo kwibuka abatutsi bahiciwe bazize jenoside yakorewe abatutsi mu w'1994; hari Praise again, ihuriro ry'abahanzi bo muri SFB Mburabuturo, Korali Louange n'umuhanzi Pascal.

Tubabwire ko amadini kuri ubu arimo kugira uruhare mu kwigisha ubumwe n'ubwiyunge, kurwanya ihakana n'ipfobya rya jenoside hagamijwe kubaka igihugu cyashegeshwe na jenocide yakorewe abatutsi mu mwaka w'1994.

Jean Paul KAYITARE.

This email address is being protected from spambots. You need JavaScript enabled to view it. /Tél: (+250) 784103326

Read more...
Subscribe to this RSS feed