Menu

Diane Nkusi yateguye igiterane cy’abari n’abategarugori umwaka wa 2013 ugitangira

Umuhanzi Diane nkusi wamenyekanye ku ndirimbo nyisnhi zitandukanye harimo nka “Mukunzi mwiza” hamwe n’izindi nyinshi zitandukanye zihimbaza Imana, ndetse wanasohoye igitabo yise “La folie de la foi”, yateguye igiterane yise Women and Destiny in divine connection kizaba ku cyumweru tariki ya 6/01/2013 muri Serena Hotel, kwinjira bikaba ari ubuntu.

Nkuko yabidutangarije mu magambo ye akaba yagize ati “Mukobwa, Mudamu...nabatumiye mwese muri iki giterane Women and Destiny ku tariki 6 Mutarama 2013 kuri Serena Hotel kuva saa cyenda z’umugoroba (15h00’/3pm), aho kwinjira ari ubuntu.

Muri iki giterane cy’abarin’abategarugori kizamara umunsi umwe ngo hazabaho inyigisho, ubuhamya ndeste n’ijambo ry’Imana bazagezwaho n’abakozi b’Imana batandukanye harimo Pst. Lydia Masasu,  Pst. Christine Gatabazi, Pst. Liliose Tayi na Pst Fifi Cameroon, Pst Julienne Kabanda ndetse n’umuhanzi Gaby Irene Kamanzi.

Umuhanzi Nkusi Diane kuri uwo musni hazaba hanaboneka igitabo cye yise “La folie de la foi”, ndetse n’ibindi bihangano bye, ndetse uyu akaba ari umwana abari n’abategarugori babonye wo gutegura neza umwaka wabo wa 2013 ku mpande zose banyuramo.

Patrick K.

Leave a comment

Make sure you enter the (*) required information where indicated. HTML code is not allowed.

back to top