Menu

Itsinda rikora Hip Hop ya gospel rigizwe n’abavandimwe 3 Basir, Jun na Kobbi basohoye indirimbo yabo ya mbere

Basir, Jun na Kobbiabavandimwe batatu babasore bavukana bose bakiri mu mashuri yisumbuye, nyuma yo gushinga itsinda ririmba indirimbo za gospel cyane cyane mu rurimi rw’icyongereza bakoresheje injyana ya Hip Hop basohoye indirimbo yabo ya mbere bise “Ariho” bakaba bayikoranye n’umuhanzi Serge Iyamuremye.
 
Nkuko twabibwiwe na Serge Iyamuremye uri gukorana niri tsinda ryavutse, yadutangarije ko n’ubusanzwe nawe afitanye isano nabo mu muryango n’aba basore batatu, rero nyuma yo kubona impano ibarimo akaba yarafashe icyemezo cyo gukorana nabo cyane kubera uburyo yakunze uburyo baririmba mu rurimi rw’icyongereza kandi bakora injyana ya Hip hop ibyo abenshi bita kuvuga imirongo.
Umva Single yabo ya mbere "ARIHO" bakoranye na Iyamuremye Serge...
{play}mp3/Ariho.mp3{/play}
Basir, Jun na Kobbi bose ni abasore bakiri batoya doreko umukuru afite imyaka 17naho umutoya akagira imyaka16, bose bakaba bakiri mu mashuri y’isumbuye aho biga ibintu bitandukanye. Naho Iyamuremye Serge, yavutse ku italiki ya 01/09/1990, avukira mu murenge wa Kigarama muri Kicukiro, yavukiye mu muryango ukijijwe, abatizwa mu mazi menshi mu itorero rya ADEPR Nyarugenge muri 2006. Mu buzima bwe bw’ubuhanzi yatangiye kuririmba ku giti cye mu mwaka wa 2007. Nyuma yaje kuza gufatanya n’uwitwa Bahizi Vincent umurimo wo kuririmba mu gihe cy’imyaka ibiri muri groupe yitwaga «Vincent and Serge». Bahizi Vincent yaje kubihagarika ku mpamvu ze bwite, ariko Serge akomeza kugira ishyaka ryo gukomeza umurimo w’Imana ari wenyine kugeza ubu ngubu, akaba afite alubumu yasohoye uyu mwaka wa 2012 yise « Ntamvura idahita” ikaba iriho indirimbo 11. Mu minsi yashize yari yatumiwe mu mugi  wa Maputo aho yagiye kuririmba ahitwa Mashava mu gihugu cya Mozambique akaba yarahamaze iminsi 5 hanyuma akaba yarumvise ko yakora ibishoboka aba bana message yabo abantu bayumve cyane cyane ko yumva yifuzako habaho ivuga butumwa no mu bana bacyiri bato kandi bayubaha mu kuri. Aba bana bakaba bafite umugambi wo kuramya Imana mu buryo bwa HIP HOP bemeza ko byashoboka icya mbere ni umutima kandi ngo barifuza kubigeraho cyane bakaba bitwa « A. BOYS »
 
Patrick K.
Last modified onThursday, 27 December 2012 13:24

Leave a comment

Make sure you enter the (*) required information where indicated. HTML code is not allowed.

back to top