Menu

Praise Again Rwanda Ministries Irategura Gusangira Umwaka Mushya Wa 2013 N’abakunzi Bayo.

Mu kiganiro bagiriye kuri Radio Authentic mu masaha ya nimugoroba ku cyumweru tariki ya 30.12.2012 mu kiganiro top star , Praise again Rwanda Ministries yatangaje ko yitegura gusangira umwaka mushya n’incuti zayo.  Praise again Rwanda Ministries ni itsinda ribyina drama, rikaririmba, rikabyina indirimbo zirimo indangagaciro z’umuco nyarwanda ndetse n’icyo bita mu ndimi z’abanyamahanga ʺDance contamporaineʺ.
Mu rwego rwo gutegurira hamwe ingamba iri tsinda rigomba kugenderaho uyu mwaka wa 2013, ryateguye umunsi wo gusangira umwaka mushya n’abakunzi, n’abafatanyabikorwa bayo, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 05.01.2013 I Gikondo. Uku guhura n’incuti z’iri tsinda, kuzaba kugamije kwigira hamwe no gufata ingamba zihamye bagomba gutangirana n’umwaka wa 2013.
Ubusanzwe Praise again Rwanda Ministries yatangiye mu mwaka w’2007, ku gitekerezo cya Justin Belis; ni umunyamakuru kuri Radio Authentic akaba ari n’umunyeshuri muri Universite National y’u Rwanda mu itangazamakuru. Praise again Rwanda Ministries ikorera I Gikondo ku itorero rya Methodiste ariko ikaba yaravukiye muri college APAPE-Gikondo. P.A.R.M igizwe n’urubyiruko rusengera mu matorero atandukanye ya hano mu Rwanda.
Nk’andi matsinda yose, iri na ryo rifite uburyo ryiyubaka biturutse ku bushobozi bw’abanyamuryango bo ubwo uko ari mirongo itatu (30). Iri tsinda rikora ibitaramo ngaruka mwaka, rikaba rikunze kubikorera ku rusengero rwa Methodiste I Gikondo, muri college APAPE-Gikondo, akaba ari naho rikura ubushobozi bwo gutegura no kunoza igenamigambi riba ryarihaye. Bimwe mu byo bakora, bagerageza gufasha abakene, imfubyi n’ abapfakazi. Kuri ubu bamaze kubakira umupfakazi inzu, bakaba bateganya ko mu igenamigambi ry’umwaka dutangiye bazubakira undi, kandi bakarushaho gukora cyane babifashijwemo n’Imana.

Jean Paul KAYITARE.

Last modified onMonday, 31 December 2012 11:14

Leave a comment

Make sure you enter the (*) required information where indicated. HTML code is not allowed.

back to top