Rwandagospel.com irifuriza umwaka mushya muhire w’2013 abasomyi n’abakunzi bayo.
- Written by rwandagospel
- Published in Amakuru
- Read 505 times
- font size decrease font size increase font size
- Be the first to comment!
Rwandagospel.com ni urubuga ruteza imbere ibijyanye na gospel haba mu ivugabutumwa, indirimbo zihimbaza Imana, na gahunda zose ziba ziri muri gospel. Uretse kuba uru rubuga ruzamura abahanzi ku giti cyabo, usanga ruvuga n’amakuru y’amakorali, ibitaramo ndetse n’ibiterane, gusa ntawabura kuvuga ko rukunze kugaruka cyane ku mateka cyangwa ubuzima bw’abavugabutumwa (Biography).

Mu ntangiro z’uyu mwaka hakozwe byinshi kandi byiza, n’ibitarakozwe neza muri gospel, uyu mwaka twinjiyemo ni wo wogukora ibitarakozwe muri uyu w’2012 dusoje. Ni muri urwo rwego Rwandagospel.com yishimiye kubifuriza umwaka mushya muhire w’2013, ukaba umwaka wo kuzuza ibisigaye bituzuye, wo gukora gahunda nshya ndetse no kurushaho gutera imbere muri byose tugirana ubusabane n’Imana.
Umuntu wese ushaka gutera imbere muri gospel, mu muziki cyangwa mu ivugabutumwa twiyemeje kuzamufasha tumugezaho amakuru anyuranye atuma wiyungura ubwenge mu bwawe muri gospel, bityo ukagira abo wigiraho bitewe na domaine urimo (Gospel music or Evangelism ).
Tubifurije umwaka mushya muhire tubikuye ku mutima, muzawugiremo imigisha ituruka ku mana munazirikana abakene, imfubyi, abapfakazi, imfungwa, abarwayi n’abandi.
UBWANDITSI
Latest from rwandagospel
- Precious Stones yateguye iminsi 7 yo kuramya no guhimbaza Imana kuri Women Foundation Ministries
- Namenye inkuru y'urupfu rwa archidicone namaani zikurikira binyuze kuri www.rwandagospel.com / j.damascene mushakindi.
- Umuhanzi Bright Karyango Agiye Kuzamura Hip Hop Muri Gospel
- Umuhanzi Eddi Mico Yamaze Kugeza Hanze Indirimbo "Real Swagg Ni Yesu"
- Siga Abo Wita Incuti Ariko Ubona Bafite Ingeso Mbi, Ni Bwo Uzabasha Kubana Na Yesu

