Menu

Irashoboye ni indirimbo nshya ya Stiven afatanyije na King James.

Iyi ndirimbo yumvikanamo ubuhanga bukomeye bw’amajwi haba ku mpande zombie nk’uko Stiven Bahati yabitangarije ikinyamakuru dukesha iyi nkuru.

Uyu muhanzi yemeza ko indirimbo zose agiye gukora zigomba kuba nziza kuruta izagaragaye kuri alubumu ye ya mbere, nyamara akomeza avuga ko iyi ndirimbo yakozwe na Bill Gates.

Umuhanzi Bahati Stiven ni umuhanzi usengera mu itorero ry’Abadivantiste b’umunsi wa karindwi i Nyamirambo, iri torero akaba ari na ryo umuhanzi King James asengeramo. uyu mugabo amaze gukora indirimbo nyinshi zakunzwe nka “Hariho Imana” n’izindi.

Bahati Stiven asengana na bamwe mu bahanzi bazwi hano mu Rwanda nka Tonzi , King James , na Knowless, Bahati Stiven abajijwe impamvu ari King James yahisemo gukorana na we , yasubije ko ari uko bari inshuti kandi ikindi iyo ndirimbo yatangiye kuyandika bari kumwe.

Free Joomla Extensions
Umuhanzi Bahati aremeza ko King James atamugoye kubera ubuvandimwe basanzwe bafitanye. King James na we akomeje kugaragara mu ndirimbo za Gospel cyane, dore ko hari indirimbo Birasohoye” yafatanije n’umuhanzi Alphonse Bahati uherutse kwegukana Groove Award 2012.

Bahati Stiven yatangarije ikinyamakuru dukesha iyi nkuru ko arimo gutegura umuzingo ( album ) we wa kabiri agomba gushyira ku mugaragaro mu minsi iri imbere.

Tubibutse ko umuhanzi King James amaze gukora indirimbo ze ku giti cye ebyiri zihimbaza Imana.

Source: Ibyishimo.com

 

 

 

Last modified onWednesday, 28 August 2013 08:43

Leave a comment

Make sure you enter the (*) required information where indicated. HTML code is not allowed.

back to top