Menu

Umuhanzi Bahati Alphonse icyo ashyize imbere ni ivugabutumwa no gufasha

Umuhanzi Alphonse Bahati uzwi mu ndirimbo “Birasohoye” mu kiganiro n’ abanyamakuru yavuze ko ivugabutumwa no gufasha imfubyi abapfakazi, n’ abakene ari byo ashyize imbere kuruta ubuhanzi.

Mu gihe akomeje imyiteguro y’ igitaramo kigamije gukusanya inkunga y’ umukecuru Agnes Kangeyo utuye mu murenge wa Masaka mu karere ka Kicukiro, uyu muhanzi ntaratangaza igihe iki gitaramo kizabera dore ko cyagombaga kuba kuri iki cyumweru kikaba kigijwe inyuma.

Inkunga y’ umukecuru Kangeyo ijyanye no kumwubakira inzu, izakomeza gutangwa muri icyo gitaramo kirimo gitegurwa. Inzu igeze ku itafati rya 7 ni ukuvuga ko igeze muri 1/2 yubakwa.

Alphonse Bahati yagize ati: “icyo njye nshyize imbere ni ivugabutumwa kuruta ubuhanzi kuko nanatangiye kuririmba ntabizi neza, ahubwo natangiriye ku buhamya Imana inyobora mu kuvuga ubutubwa mbinyujije mu ndirimbo”.

Mu bikorwa by’ ubufasha amazemo igihe, Alphonse Bahati avuga ko yakomeje kujya agirana ibiganiro n’ itorero rya ADEPR abarizwamo ko ryemeye ko rizajya rimufasha muri icyo gikorwa.

Free Joomla Extensions
Muri iki gitaramo gishobora kuzagaragaramo umuhanzi wo mugihugu cya Tanzania Christine Shusho, ataboneka hakaziyambazwa umuhanzi w’ umugande uzwi mu ndirimbo Yesu bela nange.

Mbibutse ko Bahati yashyize hanze indirimbo “Singizwa” ikaba ije nyuma ya “Birashoboka”, igitaramo kizabera ku gicumbi cy’ umuco i Remera nubwo hataratangazwa itariki kizabera.

Leave a comment

Make sure you enter the (*) required information where indicated. HTML code is not allowed.

back to top