Menu

UMUTIMA W'UMUSHUMBA

UMUTIMA W'UMUSHUMBA (32)

"Abagore Bashima Imana" John 11:40-44

Birashoboka ko waba uri kunyura mubibazo byinshi bikurenze yewe urareba ukabona ntaho ushobora gupfumurira ngo usohoke ariko nyemera ugira umutima ushima Imana nubwo bimeze gutyo zamuka kurundi rwego rwo gusenga rwitwa GUSHIMA IMANA""...

Hari uburyo byinshi byo gusenga:
*GUSABA
*KWINGINGA
*GUSHIMA

Hari Imbaraga mugushima Imana::Hari abagabo babashije gushima mugihe bari bageze mubihe bikomeye::

Sitefano yabashije gushima igihe bamuteraga amabuye yararamye arangije yuzuye umwuka wera agira umutima wuzuye imbabazi arabasabira...

*Paul na Sila bari munzu y imbohe birabarenga barenga umubabaro baranezerwa barangije bararirimba yooooo inkuta enye(4 walls) zirariduka.....

Yohani11:40-44
Hari ibintu 5 byabaye::

1.Bavanyeho ibuye::Kuvanaho ijambo impossible m ubuzima byawe kuko Imana yacu irashoboye byose...Vanaho iryo jambo hama utumbire ikibazo ufite hanyuma ukibwire ubugari bw Imana :
*Ishoboye kukugirira neza
*Ishaka kukigirira neza

2.YESU KURARAMA
Iyo wararamye:
*Uba ufite kwizera
*Uba wiringiye Imana
*Ubasha kubona ubwiza bw Imana n ubushobozi bwayo

ESE BIRASHOBOKA GUSHIMA UMUNTU MUBIHE BIKOMEYE?
3.YESU YARASHIMWE

4.Yesu yahamagaye Lazaro
Uyu mugoroba hamagara Lazaro wawe bashyinguye

5.YATEGETSE KO BABOHORA LAZARO
Tegeka ibyawe satani yaziritse abirekure mu izina rya Yesu...

Kubabara n ibintu bisanzwe ariko ntukabitindemo kuko bizana::
*KWITOTOMBA
*KWIHEBA
*KWIBAZO IBI BIBAZO ---KUBERA IKI NJYE
- MANA KUKI WABYEMEYE

Habwa imbaraga zo gushima n igihe uri mukigeragezo kuko Gushima nuburyo bundi bwo Gusenga.muburyo bwo gusenga...
Imana ibahe umugisha

Pastor Fifi Cameroun ,Zion Temple Gisozi Parish

Read more...

Twahamagariwe Kuba Umugisha"Called to be a Blessing"

 Uyu munsi ijambo twariteguriwe na  Nsengimana Vincent de Paul kuva mu itorero Carmel holy Temple ku Kicukiro

Ese ni umugambi w’imana ko abayikorera bagira ubutunzi bwinshi?
Ubukire ni Umwe mu migisha Imana yasezeranije abayubaha kuri iyi si,
byorohera abantu kumva abakora imirimo isanzwe(Abakinnyi,abateramakofe,Abahanzi..)Baguze Imodoka zihenze,bubatse amazu manini,bakoze ibirori bihenze.
Ariko bikunda kugora abantu kumvako Umuntu ukorera Imana yagira ubutunzi ndetse bwinshi,hari nabadatinya kuvugako gukorera Imana ari uburyo bwo gushaka indamu.
Nyamara Ijambo ry’Imana rivugako ingororano zihabwa abayubaha zihera hano kwisi Prov22:4
Biragaragara ko Imana inezezwa no guha umugisha abayubaha,
Abayikorera by’Ukuri iyo igiye gutanga umugisha nibo itekerezaho bwambere Ntagitangaje rero ko Ukorera Imana yagira ubutunzi bwinshi Sekuruza w’Abizera ubwo Imana yamusabaga kwimuka muri Ur of Chaldeans (Actual Irak) Yamusezeranije kumuha umugisha ndetse akageraho aba Umugisha Itang12:2

Uyu mugisha yamusezeranije yarawumuhaye bituma aba umutunzi wa mbere mugihe cye ibi bigaragazwa n’Amagambo umugaragu we yavugiye kwa labani aho yaragiye gusabira umugeni Isaac nkuko bigaragara Gen24:35
Ese Ubwo dukomoraho kwizera yari umukire bigeze aha ntibikwerekako nawe ufite uburenganzira bwo kuba Umuherwe?Galat3:6-9
Ikinezeza Imana suko ukena kugirango uyikorere ahubwo nuko utungana yarangiza ikakumara ubukene bwa byose Psa84:12


Imana itubuza guhoza umutima wacu kubutunzi bw’isi ariko ntitubuza kubutunga na gato ishaka ko ariyo duhanga amaso kugirango twe kuba abatunzi gusa tutari abanyamugisha
Kuko ushobora kugira ibyo kurya byinshi,ariko kubirya niwo mugisha,wagira igitanda kiza ariko ibitotsi uhawe n’uwiteka niwo mugisha
Wagira abana benshi ariko kubahwa nabo niwo mugisha wowe wajyaga utekerazako gukizwa bihwanye no gukena sobanukirwa neza ko atariwo mugambi w’Imana
Ahubwo kuvugako ukijijwe cg ukorera Imana ubutunzi bwawe warabusize mw’isi ni ukunyagwa kuko ubwo abisrael bavaga muri Egypt ntanurwara basigiye abanyegiputa,Exo10:24-26
kuki se utinya gukizwa ngo utazakena ntubonako ntanakimwe abisrael basize muri Egiputa?
Ntukongere kugira imyumvire itandukanye n’ijambo ry’Imana abayikorera nibo bagomba kuba ikitegerezo muri byose,Gutunga byinshi nabyo barabyemerewe

Gilbert Gatete

 

Rwandagospel.com
 

Read more...

Umuntu ufite umutima nk’uwo Imana ishaka(Ijambo ry'Imana)

Umuntu ufite umutima nk’uwo Imana ishaka
 
Uyu munsi iri jambo ry’Imana twariteguriwe na Christian KALISA.
Mana, ndondora umenye umutima wanjye, mvugutira umenye ibyo ntekereza. Urebe yuko hariho inzira y'ibibi indimo,
Unshorerere mu nzira y'iteka ryose. Zaburi 139:23-24
 
Niba ufite umwanya uhagije ugerageza usome Zaburi yose ya 139. Nimwe muri Zaburi nziza cyane zanditswe n’umunyazaburi, iyo uyisoma, ubona imirongo isa nimeze kimwe, ni Zaburi ya Dawidi ivuga Imana izi byose, Imana ibera hose icyarimwe, Imana umuremyi irema, ni Zaburi kandi  ivuga Imana ireba ibyaremwe byose (mu gihe nkiki cy’iterambere hari amakuru adufasha  gusobanukirwa kurusha abakera uko ibyaremwe bingana) Imana ireba no munda uko umuntu yiterateranya kugeza avutse.
 
Dushobora gukoresha amagambo nk’Imana ibera hose icyarimwe, ishobora byose mu gusobanura gukomera kw’Imana ariko umunyazaburi we yakoresheje amagambo y’ibyishimo mu  kuramya no guhimbaza Imana ishobora byose bisa nkaho ari ukwivuguruza. N’ingenzi ko twita cyane uko umunyazaburi atangira: Uwiteka waranshatse urambona uranzi, akarangiza ati: Uwiteka nshaka kandi ko umenya, aha turabona Dawidi ari gusaba Imana imuzi kumumenya, hano turabona kandi Dawidi mubukene bwe bw’umwaka atakambira Imana arira asaba kugira umutima uboneye. Dawidi yarazi neza ko bishoboka ko umuntu ashobora kutamenya umutima we neza ubwe, asaba Imana kumwereka ibiri mu mutima we, ndetse yari yiteguye guca munzira Imana imusaba gucamo yose kuko yashakaga umutima uboneye, ntibitangaje ko Imana yamwise umuntu ufite umutima Imana ishaka
 
Ariko noneho ubwami bwawe ntibuzagumaho, Uwiteka amaze kwishakira umuntu umeze nk'uko umutima we ushaka, kandi ni we Uwiteka yashyizeho kuba umutware w'ubwoko bwe, kuko utumviye icyo Uwiteka yagutegetse.” 1 samuel 13:14
Inkuru nziza nuko kubw’ibyo Imana yadukoreye muri Kristo no kubw’imbaraga z’Umwuka Wera zikorera muri twe, ushobora kuba umuntu ufite umutima nkuwo Imana ishaka. Mana, ndondora umenye umutima wanjye urebe yuko hariho inzira y'ibibi ndimo unshorere mu nzira y'iteka ryose AMEN.
 
Kanyamibwa Patrick                                           

Read more...

Umucuguzi wanjye ni muzima.

Ariko jye ubwanjye nzi yuko Umucunguzi wanjye ariho, Kandi ko amaherezo azahagarara mu isi.26Kandi uruhu rwanjye nirumara kubora, Nzareba Imana mfite umubiri. 27Nzayireba ubwanjye, Amaso yanjye azayitegereza si ay'undi. Nuko umutima wanjye umarwa n'urukumbuzi. Yobu 19:25-27

Imibereho ya yobu mw’isezerano rya kera tumubona nk’ umuntu  wahuye namakuba agashegeshwa ni miraba n’umuyaga mu buryo budasanzwe, Imana yo ubwayo ivugako Yobu yari umukiranutsi kandi yubahaga Imana ,Uwiteka arongera abaza Satani ati “Mbese witegereje umugaragu wanjye Yobu yuko ari nta wuhwanye na we mu isi, ko ari umukiranutsi utunganye, wubaha Imana kandi akirinda ibibi?” Yobu 1:8

Yobu yapfushije mbere na mbere abana be bose, bwa kabiri ubutunzi yarafite  hanyuma ashegeshwa ni ndwara mu buryo bukomeye! Igihe yari yicaye mw’ivu yishimisha urujyo birashoboka ko yumvishe ari kure y’umugore we inshuti ze ndetse n’Imana, ndetse n’umugore we yashakaga ko Yobu yakwihakana Imana akipfira kuko itabashije kumukiza akaga kose kamugezeho, inshuti ze nazo zemezaga ko amakuba arimo yose ari ingaruka zibyo yaba yarakoze, ntibabashije mubyukuri kumuha ihumure mu gihe nkiki cyari kigoye kandi n’Imana yasaga nkimuri kure kandi ntacyo ikora.

Ibi byose byabaye kuri yobu ntibyihariye kuriwe gusa, ibisa nkibi ushobora kuba uri kubicamo cyangwa warabinyuzemo cyangwa se wenda uzi n’undi byabayeho muburyo butandukanye cyangwa busa nubu. Ese nigute dushobora kuvuga twatura  hagati mu bubabare, agahinda n’ibyago interuro yo kwizera nka Yobu tuti: umucunguzi wanjye ariho  kandi  nzamurebesha amaso yange sayundi, ese ushaka kugira uku kwizera nkukwa Yobu ?

Inkuru nziza n’uko buri wese muri twe ashobora kugira uku kwizera, n’ukwizera gushoboka kukugira ndetse mu buzima bwacu bwa buri munsi, uku kwizera gutangira igihe umenye Yesu nk’umucunguzi wawe bwite, Yesu  umucunguzi wanjye, binyuze mubusabane ngirana na yesu ahinduka umucunguzi wanjye murinjye, umucunguzi wanjye ariho, uku niko kwizera kwacu ko uwanesheje imiraba nimiyaga, uwapfuye kandi akazuka ariho, uwasaga nuwatsinzwe yaranesheje .

Umucunguzi Yobu yarebye mu kwizera niwe mucunguzi natwe tureba mukwizera kandi umurimo yakoze muri Yobu niwe yiteguye gukora muri twe, izereko amasezerano y’Imana ko ari ukuri kuri wowe kandi wiyegurire kubaho ubuzima Imana ikuyoboramo. Nziko umucunguzi wanjye ariho. AMEN

Uyu munsi iri jambo ry’Imana twariteguriwe na Christian Kalisa

Read more...

Ibyo twita byiza byose siko biva ku Mana!

Abantu benshi kuri iyi si dutuyemo bifuza kugera no gutunga ibyiza, gusa ikibazo gisigara kumenya ni gute twagera ku byiza twifuza kugeraho? Nakomeza mvuga ko atari bibi kugira  ubutunzi bwinshi, icyubahiro n’ibindi ntarondora tuzi twese.
Reka turebe icyo ijambo ry’Imana ritubwira ku bijyanye no kugera ku byiza twifuza.                             

“Umwanzi arongera amujyana mu mpinga y'umusozi muremure cyane, amwereka ubwami bwose bwo mu isi n'ubwiza bwabwo aramubwira ati “Biriya byose ndabiguha nupfukama ukandamya.”(Matayo 4:8-9). Iryo ni ijambo Satani yabwiye Umwami Yesu ubwo yasozaga iminsi n’amajoro mirongo ine asenga. Satani ntiyatinye ko yabwiraga Yesu uzi byose kandi ushobora byose, gusa we yari azi ko buri wese akenera kugira ibyiza mw’isi. Icyo dukwiriye kumenya ni uko na Satani nawe afite ubushobozi bwo gutanga ibyo byiza twifuza, cyane cyane ni uko na Yesu atigeze ahakanya Satani ko atashobora kubitanga, bivuga ko nawe afite ubushobozi bwo gutanga ibigaragarira amaso ya muntu ko ari byiza ariko gusa akagusaba ko umuramya.

Mugihe cyose dushaka kugera ku kintu icyari cyo  cyose cyiza ariko bidaciye mu nzira Imana ishaka, nta kabazu tuba turi munzira ya Satani mu yandi magambo tuba tumuramya kuko icyo ashinzwe ni kurwanya ikintu cyose cyakorwa biciye mu bushake bw’Imana, kandi akanashyigikira ikintu cyose gikozwe mu kwigomeka  ku Mana. Ukuri ni uko nta hagati hahari, kimwe uri mu ruhande rw’Imana cyangwa uri mu rw’umwanzi Satani, byose biterwa n’amahitamo ukora. Ijambo ry’Imana riratuburira kw’iherezo z’inzira z’Umwanzi. “Hariho inzira itunganiye umuntu, ariko iherezo ryayo ni inzira z'urupfu.”(Imigani 14:12).

Dukwiye guhitamo neza mubuzima bwacu bwa buri munsi, dusubiza umwanzi nkuko Umwami n’umucunguzi wacu yamushubije ati: “Yesu aramubwira ati “Genda Satani, kuko handitswe ngo ‘Uramye Uwiteka Imana yawe, abe ari yo ukorera yonyine.” (Matayo 4:10).

Tugomba kuzirikana ko Imana yaturemye izi ibyo dukeneye byose ndetse kurusha uko twe tubizi, irabiduha kandi izakomeza kubiduha, kandi tujye duhora twibuka amagambo y’Umwami Yesu yavuze ati:   “Nuko ntimukiganyire mugira ngo ‘Tuzarya iki?’ Cyangwa ngo ‘Tuzanywa iki?’ Cyangwa ngo ‘Tuzambara iki?’ Kuko ibyo byose abapagani babishaka, kandi So wo mu ijuru azi ko mubikwiriye byose. Ahubwo mubanze mushake ubwami bw'Imana no gukiranuka kwayo, ni bwo ibyo byose muzabyongerwa.”(Matayo 6:31-33).

Imana iguhe umugisha.

Jean Gogo Nshimiye

Read more...

Igisobanuro cyo kuba Mukuru ku Mana!

Bene data ntimube abana bato ku bwenge,ahuwo mube abana b’impinja ku bibi, ariko ku bwenge mube bakuru.
Muri iki cyanditwe tubonamo igiterezo gikomeye cy’Imana cyo kutaba abanyabwenge mu bibi ahubwo tukamera nk’impinja, kuko Impinja ntakintu gikomeye ziba zizi ku bijyanye n’ibintu iby’aribyo byose mu buzima kuko ziba zitarakagira ubwo bushobozi!

Ni muri uyu murongo Imana ihamagarira abantu bayo gukurira mu bwenge, kandi ubwenge buvugwa hano ni bumwe buturuka mu gusabana n’Imana mu ijambo ryayo kugeza aho rikurengeye ugasigara uri uruhinja mu bibi!
Ushobora kuvuga uti ibi bintu ko bikomeye byashoboka bite? Igisubizo kiroroshye, kuko kiri muri icyo cyanditswe twasomye haruguru; Ni ukuba mukuru mu bwenge, bigaragara ko ntawaba mukuru atarabonye igihe gihagije cyo gukura!

Imana Iduhishurira ko dukomeje gukurira mu kuyimeya biciye mu ijambo ryayo  twazagere ku rugero rukomeye  aho duhinduka Impinja mu bibi, ku rundi ruhande tukaba bakuru mu bwenge!
Na none pawulo yagize ati “Ni cyo gituma tudasiba kubasabira uhereye igihe twabyumviye, twifuza ko mwuzuzwa ubwenge bwose bw’umwuka no kumenya kose ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka (Abakorosayi 1:9)

Tubona  hano ko bishoboka kuzuzwa ubwenge bwose bw’umwuka ukamenya neza icyo Imana Ishaka, birumvikana ko wujujwe ubwenge bwose bw’Imana, buba bwarasimbuye ubundi bwenge bubi bityo ugasanga wakuriye mu bwenge buboneye kandi ko ibibi nta sano na ntoya mufitanye cyangwa se ukaba uri uruhinja nk’uko twabibonye mu cyanditswe twafunguje.

Bavandimwe dukwiye kumenya ko bishoboka naho ubundi Imana ntiyari kutubwira ko bishoboka, twarangiza tukabyizera, tukanabigenderamo!
Imana ishaka ko uyu aba ari wo uba umugabane wanjye nawe!

Ruhinda Daniel

Read more...

Twe kuko turi muri Yesu tubona Ubwiza kandi.ntifupfe hallelujah!

Nyuma y'iminsi 8 Yesu yazamukanye nabigishwa batatu bitwaga abana b'inkuba  Babona Ubwiza. Bwe burabagirana,
Luka9:28-32
Nkuko iyo umuntu abonye umurabyo yitegura inkuba Niko uwabonye Ubwiza daimoni zimuhunga, ataravuga Iyo Ubwiza bw'Imana buri kumuntu ararabagirana,agacya kandi agatekereza kuburyo bwagutse
Yesa60:1-6
Abantu baza aho uri ku ko bakeneye Imana yawe,wegurirwa byinshi mubutunzi bwisi,ubwo mugihugu cyawe nubwo mu mahanga

Umwami Dawidi amaze gusobanukirwa ko Ubwiza bw'Imana buba murusengero Zab26:8

Yifuje ikintu kimwe gusa, kuba munzu y'Imana iminsi akiriho akajya areba Ubwiza bw'Imana
Zab27:4

Ubwiza bw'Imana ni ubwo kwifuzwa n'Abami ariko Uwiteka yabuduhaye!Mose nawe yakoranye m'Imana ariko yifuza no kubona Ubwiza bwe Imana imubwirako abubonye yapfa ariko Imusaba guhagarara kugitare(Yesu)  kugirango Ize kumuhishamo adapfa
Kuva33:18-22

Twe kuko turi muri Yesu tubona Ubwiza kandi.ntifupfe hallelujah!

Twashoje Turambika ibiganza kubantu bose tubasabira umugisha n'Ubwiza bw'Uwiteka ngo bubabonekeho nkuko Mose na Aaron bibikoze
Lewi9:22-23

Abari hafi n'abari kure dufatanije gusenga mwizereko mwahawe Ubwiza bw'Imana kandi mubwakire

Umushumba w'itorero Calmel riherereye kicukiro Pastor
Nsengimana Vincent de Paul  adusangije iri jambo

Read more...

Uranshakaho iki, Yezu, Mwana w’ Imana Isumbabyose?

Aya magambo turayasanga mu ivanjili yanditswe na Mariko 5,1-20 , iri somo ryateguwe na Alexandre Uwilingiyimana umukristo mu idini Gatolika. Yifuje kubasangiza ubutumwa bwiza yifashishije Bibiliya.

1Nuko bagera hakurya y’inyanja, mu gihugu cy’ Abanyagerasa. 2Yezu akiva mu bwato, umuntu wahanzweho na roho mbi aturuka mu irimbi, aza amusanga. 3Yiberaga mu marimbi , kandi nta muntu wari ugishobora kumuboha, kabone n’iyo yakoresha umunyururu.

4Kenshi yari yaraboheshejwe n’ingoyi n’iminyururu, maze agaca iminyururu agacagagura n’ingoyi, kandi nta washoboraga kumufata ngo amuherane. 5Ijoro n’amanywa yahoraga ari mu marimbi, no mu misozi, avuza induru kandi yishishimuza amabuye.

6Nuko abona Yezu akiri kure, aza yiruka, aramupfukamira, 7maze atera hejuru cyane ati “Uranshakaho iki, Yezu, Mwana w’Imana Isumbabyose? Nkurahije Imana, winyica urubozo!” 8Yezu koko yarayibwiraga ati “Roho mbi, va muri uyu muntu!” 9Maze arayibaza ati “Izina ryawe ni irihe?” Iramusubiza iti “Nitwa Gitero, kuko turi nyinshi.”

10Nuko iramwinginga cyane ngo atazirukana muri icyo gihugu. 11Kuri uwo musozi hari umukumbi munini w’ingurube zarishaga. 12Nuko roho mbi zinginga Yezu, ziti “Tureke twigire muri ziriya ngurube, tuzituremo.” 13Arabizemerera.
Nuko roho mbi ziva muri uwo muntu, zinjira mu ngurube, maze uwo mukumbi wose ukonkoboka mu manga n’umuriri mwinshi, wiroha mu nyanja; uko zari nk’ibihumbi bibiri, ziroha mu nyanja. 14Nuko abashumba bazo barahunga, bajya kubimenyesha abari mu mugi n’abari mu cyaro na bo baza kureba ibyabaye.

15Basanga Yezu, babona na wa muntu wigeze guhangwaho na Gitero, ya roho mbi, yicaye, yambaye, kandi noneho yagaruye ubwenge. Nuko bashya ubwoba. 16Abari babibonye batekerereza abandi ibyabaye ku uwahanzweho, n’ibyabaye ku ngurube. 17Binginga Yezu ngo abavire mu gihugu.

18Ngo ajye mu bwato, wa muntu wigeze guhangwaho na roho mbi aramwinginga ngo bibanire. 19Yezu ntiyamwemerera, ahubwo aramubwira ati: “Taha usange bene wanyu; ubatekerereze ibyo Nyagasani yakugiriye byose, n’ukuntu yakugiriye impuhwe.” 20Uwo muntu aragenda, atangira kwamamaza mu ntara ya Dekapoli ibyo Yezu yamugiriye byose. Nuko bose bagatangara.

Alexandre Uwilingiyimana

 

 

 

Read more...

Ni gute wavamo umudamu mwiza w’ umukristo? Soma ibintu 7 byagufasha

Izi mpanuro uko ari zirindwi ugiye gusoma zikubere umuyoboro mwiza wo kuvamo umugore mwiza w’ umukristo.

1. Gusengera umugabo wawe

Birakwiriye guhoza mu masengesho umugabo wawe kubera ko iteka ibyo akora byose aba ari ukugira ngo urugo rutere imbere bityo ukaba ukwiye gufata umwanya uhagije wo kumusengera mu mihangayiko itandukanye abarimo ashakisha imibereho y’ umuryango.

2. Kuganiriza umugabo wawe mu buryo bwiza kandi urasa ku ntego

Abagabo bakoresha amagambo make kurenza ayabagore, baba bashaka kugera kucyo bashaka kumva byihuse akaba ari yo mpamvu mu gihe uganiriza umugabo wawe ukwiye kurasa ku ntego mu buryo bwihuse udaciye ku ruhande.

3.Kugira uburyo bwawe bwo kumufasha (umugabo)

Ni kenshi abagabo badakunda kwerekana amarangamutima yabo biba byiza ko umenya uburyo ateye bikakorohera uburyo bwo kumufasha mu gihe cyose yacitse intege.

4. Mwemerere ubusabane hagati ye na Nyina (Nyokubukwe)

Birakomeye cyane kubagore kwemera ubusabane hagati y’ umuhungu na Nyina ariko ujye ubifata nkuko biri kuko umugabo wawe ahora ari umwana muto kuri nyina, bityo nubyitaho bizagufasha.

5. Ba umufatanyabikorwa w’ umugabo wawe

Uko muri babiri nimufatanya muzagera kuntego z’ urugo kuko uzuza ibyo umugabo wawe atashoboye kuzuza, muri ubu buryo ugomba kumva ko uri umufasha we.

6. Ba umugore wigenga

Yagukunze uringaragu, yakubonyemo umuntu wiyubaha kandi aranabikubahira ubwo yajyaga kugushaka, ukwiriye kuguma uko yarakuzi na mbere, umugabo wawe akeneye kukubonamo umuntu wihesha agaciro atari kuba uri umugore we gusa.

7. Mwemere nk’ umuyobozi w’ umwuka

Ntabwo abagabo bose bayobora imiryango yabo mu buryo bw’ umwuka bamwe bayobora ingo zabo bakoresha imbaraga ndetse n’ imico myiza abandi bagakoresha imbaraga ndetse no kuzirinda. Muburyo bwose tuvuze haruguru ni uburyo bw’ umwuka mwemere nk’ uyobora mu buryo bw’ umwuka.

Ibyo bintu uko ari birindwi nubyubahiriza uzavamo umugore mwiza w’ umukristo kandi umugabo wawe azagukunda bidasanzwe.

Inkuru ya Imirasire

 

 

 

Read more...

Isomo ry’ umunsi turarisanga mu gitabo cya 1 cya Samuel 24, 3-21

Sawuli aherako atoranya ingabo ibihumbi bitatu zatoranyijwe muri Israheli, maze aragenda ajya gushaka Dawudi n’ingabo ze, mu bitare byabagamo ihene z’ishyamba. Agera atyo ku biraro by’intama byari iruhande rw’inzira, aho ngaho hakaba hari ubuvumo.

Sawuli abwinjiramo kugira ngo yitume. Dawudi n’ingabo ze bakaba bicaye mu muhero w’ubwo buvumo. Ingabo za Dawudi ziramubwira ziti: “Nguyu umunsi Uhoraho yakubwiye ati ’Dore neguriye umwanzi wawe mu biganza byawe, maze umwigenzereze uko ushaka.” Nuko Dawudi arahaguruka, akeba rwihishwa agatambaro ku gishura cya Sawuli.

Ariko nyuma y’ibyo, Dawudi yumva umutima we uradiha, kuko yari akebye agatambaro ku gishura cya Sawuli. Nuko abwira ingabo ze, ati “Uhoraho andinde kugenzereza ntyo uwo yasigishije amavuta y’ubutore. Sinatinyuka kumukozaho n’ikiganza cyanjye, kuko ari uwasizwe w’Uhoraho.” Nuko ayo magambo ya Dawudi acubya umurego w’ingabo ze, azibuza kwiroha kuri Sawuli. Ubwo rero Sawuli arahaguruka ava mu buvumo, yikomereza inzira ye.

Hanyuma Dawudi asohoka mu buvumo, ahamagara Sawuli, ati “Mwami, Mutegetsi wanjye!” Sawuli ngo akebuke inyuma, Dawudi arunama kugeza ku butaka, aramupfukamira. Ni ko kubwira Sawuli, ati «Ni iki gituma wumva amabwire y’abantu, bavuga ko nshaka icyakugirira nabi? Uyu munsi wa none, wiboneye neza ko Uhoraho yakweguriye ibiganza byanjye, igihe wari mu buvumo.

Ariko nanze kukwica nakubabariye, kandi ubwo bambwiraga kukwica, navuze nti ’Sinzakoza ikiganza cyanjye ku Mutegetsi wanjye, kuko ari uwasizwe amavuta w’Uhoraho.’ Itegereze, Mubyeyi wanjye! Reba aka gatambaro ko ku gishura cyawe mfite mu ntoki zanjye.

Ubwo nashoboye gukeba agatambaro ku gishura cyawe kandi sinkwice, umenyereho ko nta bubi bundimo cyangwa ubwigomeke, kandi ko nta cyo nagucumuyeho.

Ahubwo ni wowe umpiga kugira ngo uncuze ubugingo bwanjye. Ari wowe, ari nanjye, Uhoraho ni We uzaducira urubanza, maze Uhoraho azamporere. Naho jye, sinzagukozaho ikiganza cyanjye. (Nk’uko umugani wa kera ubivuga ngo ’Ubugome buganje mu bagome, ariko jye sinzabukozaho ikiganza cyanjye.’) Mbese uwo umwami wa Israheli yiruka inyuma ni nde? Uwo ahiga ni nde? Ariruka inyuma y’imbwa yapfuye cyangwa se ni inyuma y’imbaragasa! Uhoraho aratubere umucamanza, adukiranure, yitegereze maze andengere, andokore ikiganza cyawe!»

Dawudi amaze kubwira Sawuli ayo magambo, Sawuli aravuga ati “Ese iryo jwi ni iryawe, Dawudi mwana wanjye?” Nuko Sawuli araturika ararira. Hanyuma abwira Dawudi, ati “Urandusha ubutungane kuko wangiriye neza, kandi jye narakugiriye nabi.

Ariko wowe uyu munsi wangaragarije ubuntu wangiriye: ubwo Uhoraho yakunyeguriraga, maze ntunyice. Mbese, iyo umuntu ahuye n’umwanzi we, aramureka akigendera mu mahoro? Uhoraho azakwiture ineza wangiriye uyu munsi. Noneho ndabimenye ko uzaba umwami, kandi ubwami bwa Israheli bukazahora mu biganza byawe.

Alexandre Uwiringiyimana

 

 

 

Read more...
Subscribe to this RSS feed