Menu

Ibitaramo/Ibiterane

Ibitaramo/Ibiterane (145)

Mu mwego Kwibuka Women Foundation Ministries yateguye Ibitaramo yise “Umuyaga w’ umucyo”

Mu rwego rwo gufataniriza hamwe n’abandi banyarwanda mu gutegura ibihe by’ icyunamo cyo kwibuka imyaka makumyabiri ya genoside ya korewe abatutsi mu gihugu cyacu, umuryango wa Women Foundation Ministries wakoze gahunda y’ivugabutumwa yise “Umuyaga  w’umucyo” mumagambo y’icyongereza “Wind of Light” mu rwego rwo gutanga ihumure,  n’isana imitima ry’abana b’igihugu, ndetse n’ibikorwa byo gufasha imiryango y’ababuze ababo muri genocide.

Ubuyobozi bwa WFM bwadutangarijeko iryo vugabutumwa ryakorewe mu duce dutandukanye tw’umujyi wa Kigali rikaba ryaratangiye tariki ya 7 Gashyantare 2014. Ibyo bihe by’ivugabutumwa byamaze amezi abiri, bizasozwa n’igitaramo cyiswe “ Ijoro ry’icyizere”-“Hope Night” rizabera ku cyicaro cya Women Foundation Ministries ku Kimihurura kuwa Gatanu kw’itariki ya 18 Mata i saa moya z’ijoro.

Ibi bitaramo byagiye byitabirwa nabanyarwanda bose, byaranzwe kandi n’indirimbo zo gushima Imana, ubuhamya bwabamwe mubaciste kwicumu, gucana urumuri no kwatura amagambo yubuka kugihugu cyacu, byose bikaba byabaga biyobowe n’Intumwa Alice Mignonne Kabera bikaba nanone byaragiye byitabirwa nubuyobozi bwibanze aho bafataga ijambo bagakomeza abanyarwanda babashishikariza kwibuka biyubaka. Aha twavuga nka Madame Uwayisaba Florence vice Mayor wa Karere ka Kicukiro,  na Bwana  Nderabahizi Remon Chrethien Executive wu Umurenge wa Kinyinya  ndeste nabari bahagarariye ibuka muriyo mirenge.

Women Foundation Ministries, n’Umuryango wa gikristo udaharanira inyungu washinzwe ukaba anayoborwa ni Intumwa Alice Mignonne Kabera, ukaba ushishikajwe no gusana imiryango binyuze k’umugore, aho afashwa gukura mu buryo bw’umwuka binyuze mu kwigishwa ijambo ry’Imana, gusanwa mu buryo bw’amaranga mutima, ndetse no kumufasha kwiteza imbere mu buryo bufatika kugira ngo arusheho kwita k’urugo neza.

Bimwemubikorwa byakozwe muriyi gahunda harimo gutanga ibintu bitandukanye birimo ibiryo, imyenda n’ibindi, ndeste hakaba haranagiye hatangwa ubuhamya bwabarokotse Jenoside bafite aho bamaze kwigeza, ubuhanuzi ndetse no gusenga. Hamwe mu ducet wabereye iki gikorwa hakaba harimo Kimihurura – WFM, Kimironko - Bibare, Batsinda, Kicukiro, Nyamirambo, Kigali –Town na Kagugu.

Nkuko bitanganzwa nu buyobozi bwa WFM, hafashijwe abaciste kwicumu rya genocide bagera kuri 141 kandi amafaranga ahwanye 6,673,500  niyo yakoreshejwe muri iki gikorwa,a kaba yaravuye mu banyamuryango ba WFM. Tubibusta ko buri mwaka Women Foundation Ministries ikora ibikorwa bitandukanye byo guhumuriza no kwita kubanyarwanda bingeri zose.

Partick Kanyamibwa

 

 

 

 

Read more...

Mu mwego Kwibuka Women Foundation Ministries yateguye Ibitaramo yise “Umuyaga w’ umucyo”

Mu rwego rwo gufataniriza hamwe n’abandi banyarwanda mu gutegura ibihe by’ icyunamo cyo kwibuka imyaka makumyabiri ya genoside ya korewe abatutsi mu gihugu cyacu, umuryango wa Women Foundation Ministries wakoze gahunda y’ivugabutumwa yise “Umuyaga  w’umucyo” mumagambo y’icyongereza “Wind of Light” mu rwego rwo gutanga ihumure,  n’isana imitima ry’abana b’igihugu, ndetse n’ibikorwa byo gufasha imiryango y’ababuze ababo muri genocide.

Ubuyobozi bwa WFM bwadutangarijeko iryo vugabutumwa ryakorewe mu duce dutandukanye tw’umujyi wa Kigali rikaba ryaratangiye tariki ya 7 Gashyantare 2014. Ibyo bihe by’ivugabutumwa byamaze amezi abiri, bizasozwa n’igitaramo cyiswe “ Ijoro ry’icyizere”-“Hope Night” rizabera ku cyicaro cya Women Foundation Ministries ku Kimihurura kuwa Gatanu kw’itariki ya 18 Mata i saa moya z’ijoro.

Ibi bitaramo byagiye byitabirwa nabanyarwanda bose, byaranzwe kandi n’indirimbo zo gushima Imana, ubuhamya bwabamwe mubaciste kwicumu, gucana urumuri no kwatura amagambo yubuka kugihugu cyacu, byose bikaba byabaga biyobowe n’Intumwa Alice Mignonne Kabera bikaba nanone byaragiye byitabirwa nubuyobozi bwibanze aho bafataga ijambo bagakomeza abanyarwanda babashishikariza kwibuka biyubaka. Aha twavuga nka Madame Uwayisaba Florence vice Mayor wa Karere ka Kicukiro,  na Bwana  Nderabahizi Remon Chrethien Executive wu Umurenge wa Kinyinya  ndeste nabari bahagarariye ibuka muriyo mirenge.

Women Foundation Ministries, n’Umuryango wa gikristo udaharanira inyungu washinzwe ukaba anayoborwa ni Intumwa Alice Mignonne Kabera, ukaba ushishikajwe no gusana imiryango binyuze k’umugore, aho afashwa gukura mu buryo bw’umwuka binyuze mu kwigishwa ijambo ry’Imana, gusanwa mu buryo bw’amaranga mutima, ndetse no kumufasha kwiteza imbere mu buryo bufatika kugira ngo arusheho kwita k’urugo neza.

Bimwemubikorwa byakozwe muriyi gahunda harimo gutanga ibintu bitandukanye birimo ibiryo, imyenda n’ibindi, ndeste hakaba haranagiye hatangwa ubuhamya bwabarokotse Jenoside bafite aho bamaze kwigeza, ubuhanuzi ndetse no gusenga. Hamwe mu ducet wabereye iki gikorwa hakaba harimo Kimihurura – WFM, Kimironko - Bibare, Batsinda, Kicukiro, Nyamirambo, Kigali –Town na Kagugu.

Nkuko bitanganzwa nu buyobozi bwa WFM, hafashijwe abaciste kwicumu rya genocide bagera kuri 141 kandi amafaranga ahwanye 6,673,500  niyo yakoreshejwe muri iki gikorwa,a kaba yaravuye mu banyamuryango ba WFM. Tubibusta ko buri mwaka Women Foundation Ministries ikora ibikorwa bitandukanye byo guhumuriza no kwita kubanyarwanda bingeri zose.

Partick Kanyamibwa

 

 

 

 

Read more...

Igiterane cy’ ubuhanuzi n’ ibitangaza muri Miracle Center - Kabeza

Mu kiganiro  na Bishop Theobards Samedi wa Miracle Center Kabeza yagiranye n’ abanyamakuru ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 13 Werurwe 2014, Bishop yatangaje ko  igiterane yateguye cy’ Ubuhanuzi n’ Ibitangaza birimo kubera mu rusengero abereye umuyobozi kizamara ibyumweru 2.

Bishop Theobard yabwiye itangazamakuru ati: “muri iki giterane cy’ Ubuhanuzi harimo abavugabutumwa bakomeye, hari abahuzi ariko hari n’ abarenze abo bita ba Bamenya, dufite bamenya hano waturutse muri Nigeria bita Apostle Chris Chukwuka, uyobora minisiteri y’ ivugabutumwa yitwa Dynamic World Assembly int’l yo mu gihugu cya Nigeria.

Uyu bamenya arimo gukora ibitangaza by’ indengakamere arahanurira abantu akababwira n’ igihe bavukiye n’ itariki, ukwezi, n’ umwaka, aranasengera kandi ingumba zikabohoka zikabyara, abarwayi bagakira, abadafite akazi bakakabona, abafite za karande zikabavaho, abafite abadayimoni bakabavamo…….!

Muri iki giterane hari n’ umuvugabutumwa waturutse mu gihugu cya Uganda witwa Pasiteri Nankwasa Ramecki uyoboye minisiteri y’ ivugabutumwa bita Fevoured Ministries ikorera muri Mbarara no mu tundi duce two muburengerazuba bwa Uganda.

Iki giterane cy’ ubuhanuzi kizamara ibyumweru 4 nikirangira hazaba igikorwa cyo gufasha abatishoboye ndetse no gusura abarwayi mu bitaro , kandi bazanasura impunzi zavuye Tanzaniya zituye hirya no hino mu gihugu cy’ u Rwanda.

Iki giterane cyatangiye tariki 2 Werurwe 2014 kizamara ibyumweru bine kizarangira tariki 30 Werurwe 2014, muri icyo giterane harimo abavugabutumwa baturutse mu gihugu cya Nigeria no mu gihugu cy’ Ubugande mu gace ka Mbarara.

Andrew Muvunyi

 

 

 

 

Read more...

Aflewo Rwanda ku nshuro ya 3 izabamo n’ igikorwa cyo gusengera i gihugu

Ijoro ryo kuramya Imana no kuyihimbaza buri mwaka ryita Aflewo (Africa Lets Worship) ku nshuro ya ryo ya 3 kuwa gatanu tariki ya 28 Werurwe 2014 rizabera i Nyarutarama ku rusengero rwa Christian Life Assembly.

Umuhuzabikorwa wa Aflewo mu Rwanda Buntu Luc yatangaje ko iki gikorwa kiba buri mwaka kikaba gitegurwa n’ abashinzwe kuramya no guhimbaza Imana mu matorero atandukanye mu Rwanda aho bishyira hamwe bagasengera igihugu. Ku nshuro ya 3 insanganyamatsiko iravuga iti: "Mana amaso yacu tuyahanze wowe”.

Buntu Luc avuga ko Aflewo igiye kuba mu Rwanda ku nshuro ya gatatu, kuko yatangiye mu mwaka wa 2011 itangijwe n’ amatotorero 12. Buntu Luc akomeza avuga ko Aflewo yatangijwe n’ abanyeshuri bo muri Kaminuza yo muri Kenya bafite intego yo guhuriza hamwe abanyafurika muri rusange bagashyira hamwe bakareka kuryana ahubwo bakarushaho gusenga ati: "Ubundi dufite intego yo kuzahuriza hamwe Abanyafurika ku buryo ijoro rimwe bazajya bafata umwanya bagasenga”.

Igituma iri joro rikunda kubera kuri CLA Nyarutarama, Mucyo Oscar ushinzwe ibijyanye n’indirimbo yavuze ati "icya mbere gituma dukunda ko byabera hano kuri Christian Life Assembly ni uko ari hantu hanini, ikindi ni uko hari ibyuma bisohora amajwi meza n’ibindi. Mucyo Oscar akomeza atangaza ko muri iki gikorwa hazahurizwa hamwe amatorero 25 ndetse bagatumira n’abahanzi batandukanye bazwi mu ndirimbo zihimbaza Imana (Gospel).

Nubwo iki gikorwa cyatangiriye muri Kenya nta ruhare abantu bo muri Kenya babigiramo ati "ubu bimaze kugenda bigera kure, ariko aho byabareye abahatuye ni bo babyitaho usibye ko hari abantu barutuka muri Aflewo mu bihugu ikoreramo bakaza kwifatanya nabo mu kuramya no guhimbaza Imana gusa”.

Kuri iyi nshuro hakazabaho umwanya wo gusengera igihugu kubera nigihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi igihugu cy’ u Rwanda kizaba kigiye kwinshiramo.

Patrick Kanyamibwa

 

 

 

 

Read more...

Dormition Church Internation mu mwanya mwiza w’ igiterane cy’ amasezerano

Kuva kuri uyu wa kabiri taliki 04 Werurwe 2014 kugeza ku cyumweru taliki ya 09 Werurwe, ku rusengero rwa Dormition International ruherereye Kacyiru mu nyubako yegeranye n’ iyo EWSA ikoreramo, harabera igiterane cyateguwe n’ umushumba Rwibasira Vincent usanzwe akorera umurimo w’ Imana muri Bethsda Holy Church ku Muhima.

Nkuko umushumba mukuru wa Dormition Church International, Rev. Pastor Sindambiwe Papias yabitangaje, avuga ko icyo giterane cy’ iminsi 7 cyateguwe na Pastor Rwibasira akaba yaragihaye insanganyamatsiko igira iti: “Kugera ku masezerano” iyi nsanganyamatsiko ikaba iri mu gitabo cy’ Itangiriro 12:1-6.

Muri iyi minsi y’ igiterane cyo kwibutswa amasezerano no kuyageraho, Itsinda riramya Imana Blessed Generation Worship team ribarizwa aho Dormition Church iherereye Kacyiru, na ryo rizajya rishyira abantu mu mwuka mu buryo bwo kwegerana n’ Imana.

Iki giterane kije gikurikira icyari cyateguwe na Rev. Sindambiwe Papias mu mpera z’ umwaka ushize wa 2013 mu kwezi kwa Ugushyingo, cyo kikaba cyari icyo gushima Imana kuri byinshi yakoreye igihugu cy’ u Rwanda, itorero ryayo n’ ibindi.

Inkuru dukesha Gedeon Mupende.

 

 

 

 

Read more...

Umuririmbyi Thicien Titus arashyira ahagaragara umuzingo wa 2 w’ amashusho

Umuririmbyi Thacien Titus ubarizwa mu itorero rya ADEPR ku mudugudu wa Rwampara, aratangaza ko yiteguye kwegereza abakunzi be umuzingo wa kabiri w’ amashusho “Mpisha mu mababa”.

Aganira n’ itangazamakuru, Thatien yavuze ko yiteguye kuririmbira abakunzi mu buryo bwa live. Yabajijwe niba azava muri gospel nkuko abandi bagiye bayivamo bagamije gushaka amafaranga, avuga ko icyo agamije ari ivugabutumwa ahubwo atari amafaranga ashyize imbere.

Ati: “Abava muri gospel babiterwa n’ amatorero yabo, gushaka amafaranga kuruta kuvuga ubutumwa, gushaka gutungwa n’ umuziki, ikindi kandi bene abo bahanzi ntibita kugukizwa kw’ abantu ahubwo bita ku musaruro baba baribukuremo (amafaranga)”

Uretse kuba ari bwo akijya kumvikana mu itangazamakuru no gushyira ku mugaragaro umuzingo we, yiteguye kuzana impinduka mu muziki wa gospel. Ibi azarushaho kubikora agira ibihe byo gusenga kuko ngo iyo uri umunyamasengesho urumvira ukagira n’ umugisha.

Igitaramo “Mpisha mu mababa” giteganijwe kuri iki cyumweru tariki ya 09 Werurwe 2014 saa munani n’ igicekuri ADEPR Nyarugenge mu Gakinjiro, akazaba ari kumwe n’ umuririmbyi Venuste Mugabo, naho umuvugabutumwa akazaba ari Ev. Bernard Habimana.
https://www.youtube.com/watch?v=I9vg77Efd9s
Umuririmbyi Thicien Titus avuga ko igiciro cya DVD kizamenyekana uwo munsi w’ igitaramo. Titus ni umunyeshuri muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK), yatangiye kuririmba 2004, yabaye umuyobozi w’ indirimbo muri korali, yashyize hanze bwa mbere umuzingo “Aho ugejeje ukora” mu mwaka wa 2010.

Jean Paul KAYITARE
This email address is being protected from spambots. You need JavaScript enabled to view it.
Tél: (+) 785972747

 

 

 

 

Read more...

Yesu araje family choir igiye gushyira ahagaragara album ya 2

Nyuma y’ aho itorero ry’ abadventiste b’ umunsi wa karindwi baciye burundu amatsinda n’ abahanzi ku giti cy’ abo, Yesu araje family choir bateguye igiterane cyo gushyira ku mugaragaro album audio 2 icyarimwe.

Nkuko bitangarizwa na Elisa Claude ushinzwe itangazamakuru muri iyi chorale ngo Yesu araje family choir yatangiye ari itsinda ryigenga rikaba rigizwe n’ abasore bane, bamaze igihe bakorera mu itorero ry’ abadivantisiti ariko ntibashoboye kumurika album zabo ku mpamvu zuko muri iri torero bitari byemewe ko itsinda ryigenga ryakora igitaramo cyaryo bwite.

Mu mpera z’ umwaka ushize ni bwo itorero ry’ abadiventiste b’ umunsi wa karindwi wakuyeho burundu amatsinda yigenga n’ abahanzi ku giti cyabo ngo kuko bisenya amakorale bityo basaba buri muhanzi ko yashaka korale abarizwamo, ni na bwo Yesu araje family choir yaje kwakirwa nka korale kuri Literature Ministry Seminar aho radio ijwi ry’  ibyiringiro ribarizwa.

Elisa: “Yesu araje family choir twatangiye turi groupe gusa nyuma yo kwakirwa nka korale twagize umugisha tunifuza ko twashyira ahagaragara album 2 z’ amajwi kuko twari dusanzwe tuzifite ariko bukaba bitari byemewe ko twakora igiterane cyacu bwite. Ni umugisha ukomeye kuri twe!”

Ku itariki 9 werurwe 2014 saa sita z’ amanywa iyi korale izaba ishyira ku mugaragaro imizingo 2 y’ amajwi ndetse bakazaboneraho no kwerekana aho umushinga wa album yabo ya mbere y’ amashusho igeze dore ko kuri uwo munsi ari bwo amashusho yayo ya nyuma azafatwa.

Muri iki gikorwa bazifatanya n’ andi machorales yo mu badivantisiti nka Message de Trois Anges izaturuka mu gihugu cy’ abaturanyi cya RDC Tubibutse ko iri tsinda rigizwe n’ abasore bane kandi batangaza ko nta wundi bumva bazakira ngo kuko bo bameze nkuko abahetsi b’ ingobyi ya Kinyarwanda bameze, ntawavamo ndetse ntihashobora no kwinjira undi.

Emmanuel Festus

 

 

 

 

Read more...

Isaie Baho yateguye igiterane cy’ ivugabutumwa rizasozwa no gufasha abatishoboye

Nyuma y' ivugabutumwa ryakorewe mu bigo by’amashuli yisumbuye no mu masoko, ryari rigamije gukura abantu mu biyobyabwenjye, ubusinzi, uburaya, urugomo ndetse no kuzana ibyiringiro mu bantu byari byateguwe n’umuhanzi akaba n’umuvugabutumwa  Uwihirwe Isaie bakunze kwita  Baho, ubu noneho yateguwe ibiterane cyo guhimbaza Imana no gufasha Abatishoboye bahabwa Ubwishingizi bw’ubuzima, Amagare, Imashini zidoda, Ubucuruzi buciriritse n’ibindi.

Nkuko Isaie yadutangajeko ubutumwa bw’isuku buzatangwa n’ubuyobozi bw’umurenge wa Rusororo. Ngo ibi bikorwa bizabera i Kabuga inyuma ya maisoin des jeune kuruyu wa Gatanu no kuwa Gatandatu kugeza ku cyumweru tariki ya 2/03/2014 buri munsi guhera saa cyenda kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Free Joomla Extensions
Bimwe mubikorwa bizagaragara muri iki gitaramo harimo kuvuga ijambo ry’Imana, kwihanisha ibyaha no gusengera Abarwayi. Hazaba Hari n’abahanzi b’indirimbo zihimbaza Imana bakuzwe harimo Isaie Baho akaba n’umuvuga butumwa, Liliane Kabaganza, Papa Emile, Nelson Mucyo, Tito Kanonko, Agape Worship team Kanombe ndetse n’abandi, kandi ngo kwinjira bikaba ari ubuntu.

Patrick Kanyamibwa

 

 

 

 

Read more...

Singiza Music Ministries yateguye igitaramo yise “Thanksgiving Celebration Concert”

Singiza Music Ministries ni umuryango w’ivugabutumwa washinzwe mu 1997 muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda, ufite umuhamagaro wo kubaka igicaniro cy’amashimwe ku Mana no gusakaza umubavu wejejwe wo kuramya Imana ibinyujije mu ndirimbo n’imbyino.

Nyuma yo gukora ibitaramo bitandukanye ba murika album yabo yambere yitwa TUKUMENYE Singiza Music Ministries yateguye igitaramo cyo gushima Imana “Thanksgiving Celebration” kizabera muri Auditorium ya Kaminuza y’ u Rwanda i Butare  kuwa gatanu tariki 28, Gashyantare, 2014 guhera saa moya z’umugoroba (l9h00’). Muri iki gitaramo bazahimbaza Imana mu ndirimbo, imbyino gakondo ndetse n’imbyino ngiro (Drama Dance), kandi hazanagaragaramo umuhanzi Rene Patrick.

Mu mwaka ushize wa 2013, Singiza Music Ministries yakoze album tour imurika album yabo “Tukumenye”, bakaba barakoreye ibitaramo i Butare muri Aunditorium, i Burundi muri CLA, ndetse n’i Kigali muri New Life Bible Church. Ibi bitaramo byose byangeze neza. Kubera ibitangaza Imana yabakoreye, nimuri urwo rwego, Singiza yifuje gutegura iki igitaramo cyo gushima Imana.

Ijambo ry’Imana bari kugenderaho ni “Dimushime Uwiteka Twambaze izina rye, Twamamaze imirimo yakoze mu mahanga. Tumuririmbire, Tumuririmbire ishimwe, Tuvuge imirimo itangaza yakoze yose. Twirate izina rye ryera, Imitima y'abashaka Uwiteka yishime.” Ryanditse muri Bibiliya mu gitabo cya Zaburi 105: 1-3.

Ushobora kubona indirimbo zose za Singiza kuri www.reverbnation.com/singizamusicministries, ngo kandi kwinjira muri iki gitaramo ni ubuntu.

Patrick Kanyamibwa

Read more...

AGLOW Rwanda yateguye igiterane kizahuriza hamwe abafiyanse, abibana n’ abapfakazi

Igiterane kizahuriza hamwe abashakanye, abayobozi b' amatorero na za minisiteri z’ ivugabutumwa, abafiance, abibana n' abapfakazi kuko hakiri ibyiringiro by’ uko bazashaka cyangwa bakanahugura (amazi azagutunga mu iki, uyavoma mu itumba).

Iki giterane giteganijwe kuri iki cyumweru tariki ya 23 Gashyantare 2014, kuri Hotel Umubano guhera saa munani n’ igice kugeza saa kumi z’ umugoroba nkuko bitangazwa na Nesta umuyobozi wa AGLOW Rwanda.

Nesta akomeza avuga ko umushumba Fifi Cameroon wo muri Zion Temple Celebration Center Gisozi ari we uzigisha ku kuntu twakwirinda gutandukana (Divorce), na Eugenie Mukamana azatanga ubuhamya kuko ababa bombi bahuriye k' uko batsinze ugutandukana (Divorce) mu ngo zabo binyuze mu guhindukirira Imana, muri make bazavuga icyo bazi banyuzemo.

Nka Aglow Rwanda, iyi nsanganyamatsiko bayitekereje kugira ngo bafashe itorero ndetse n' iguhugu muri rusange mu rwego rwo kurwanya icyorezo cyo gutandukana kw’ abashakanye gisa n' ikigezweho muri ibi bihe cyane ko birenga gutandukandana kw’ abashakanye hakazamo n’ icyaha nkuko birimo kumvikana mu bitangazamakuru bitandukanye.

“Nyamara ariko nubwo twiringiye ko inyigisho zizafasha abantu gusubiza imitima ku utanga icyerekezo cy’ ingo ari we Mana muremyi w' isi, ibintu n' abantu ndeste n’ icyo Ijambo ryayo rivuga maze mu mbaraga z' umwuka wera ibyananiye amategeko n' umuco bizarokoreke” Nesta umuyobozi wa AGLOW Rwanda.


Jean Paul KAYITARE
This email address is being protected from spambots. You need JavaScript enabled to view it.
Tél: (+250) 785972747

Read more...
Subscribe to this RSS feed