Menu

S.G W’abafana Ba Apr Fc Lit.Col John Gatete, Ntiyemera Amarozi Avugwa Muri Sport.

Ibi yabitangarije kuri Radio Authentique yumvikanira kuri 92.8 FM, ari kuwa gatandatu tariki ya 29 Ukuboza 2012 ubwo biteguraga umukino wagombaga guhuza APR Fc – Rayon Sport ku cyumweru tariki ya 30 Ukuboza 2012.
Muri shampiyona ya hano mu Rwanda, usanga hari amakipe yubakitse haba hagati mu bakinnyi no mu buyobozi bw’ikipe, ku buryo nta bibazo wasangamo byaba iby’amikoro cyangwa ibijyanye n’imibanire y’abakinnyi n’umutoza wabo.
Ibibazo nkabiriya iyo bitaboneka mu ikipe runaka, nta mpamvu zatuma ikipe idatsinda. Dufatiye kuri aya makipe abiri Rayon Sport na APR Fc, ni amakipe afitanye amateka kandi akunze guhuruza abafana benshi kuri stade. Uyu mukino wari utegerejwe na benshi muri shampiyona wahuje ariya makipe yombi, wavuzweho byinshi mbereho y’iminsi nk’itatu, ko intsinzi yarangije kuboneka (hakoreshejwe forces surnatulles).
Ku rubuga nkoranyambaga rwa facebook, wabonaga abantu batandukanye bavuga ko Rayon Sport iributsinde ibitego bibiri ku busa bwa APR Fc, ariko si ko byaje kugenda. Bigaragara ko abantu bakwiye guhindukira Imana kuko ni yo izi byose kandi ikanabitanga.
Reba iki kiganiro cyakuwe ku rubuga rwa facebook.
tujye kuri match bana!   

-wapi uyu munsi match yarangiye bimeze bite c?

2-0 niko warangiye

-urabivuga ushingiye kuki? indagu c? APR bingahe Rayon bingahe?

2-0 niko warangiye ibindi ntubimbaze

nta kintu usobanuye tu.
 
Nkuko Secretaire General w’abafana ba APR Fc Lit. Col. John Gatete yakomeje abitsindagira, abakunzi ba sport mu Rwanda, bwakwiye kwikuramo ko muri sport hakoreshwamo amarozi, cyane ko ikinyejana tugezemo ibyo bintu bitagakwiye kuba bikivugwa. Ku rundi ruhande ariko, agaruka ku bafana b’andi makipe kureka imitekereze nk’iyo.
Ubutumwa atanga nuko abafana bajya bitabira matches, bakagaragara mu kibuga bashyigikira amakipe yabo, ubundi abakinnyi na bo bagakora icyo basabwa.
Ibyo wakwifuza kumenya ku makipe yombi
•    Mu mikino 10 ya shampiyona iheruka guhuza aya makipe itandatu muri yo zarayinganyije.
•    Mu mikino ine muri iyo 10 buri kipe yagiye itsinda imikino ibiri indi ibiri.
•    Intsinzi za APR FC zagiye ziba iz’ibitego 3-2 muri iyo yombi yatsinze mukeba mu 10 iheruka kubahuza muri shampiyona
•    Rayon Sports iherukaga gutsinda APR FC muri shampiyona tariki ya 26/01/2010 ubwo yabatsindaga 2-0.
•    Umukinnyi Sina Jerome amaze gutsinda APR FC ibitego bitanu mu mikino itandatu aheruka gukina na yo muri shampiyona
•    Umukinnyi Tuyizere Donatien uzwi nka Jojori yakiniraga APR FC mbere yo kujya muri Rayon Sports uyu mwaka. Uyu yiyongereye kuri Nizigiyimana Karim Makenzi ndetse na Fuade Ndayisenga.
•    Ku rundi ruhande abakinnyi nka Ngabo Albert na Ntamuhanga Titi Tumaine na bo bagiye baca muri Rayon Sports mbere yo gukinira APR FC barimo ubu.
•    Umukinnyi Iranzi Jean Claude amaze kugira uruhare rurenga 75% mu bitego APR FC yatsinze uno mwaka harimo ibyo yatsinze no gutanga ama passe ya nyuma (Assists).
•    Izi kipe zombi zaherukaga guhura tariki ya 18/12 ku mukino wa nyuma w’irushanwa rya RFP Tournament, APR FC yatsinze Rayon Sports 3-1.

Jean Paul KAYITARE.

Leave a comment

Make sure you enter the (*) required information where indicated. HTML code is not allowed.

back to top