Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Theo Bosebabireba, yasohoye indirimbo ye nshya y’amajwi (audio) yise “You Are Good God”, asobanura impamvu yahisemo kuririmba mu rurimi rw’Icyongereza anatangaza imbogamizi ahanganye na zo mu rugendo rwe rw’ubuhanzi muri iki gihe.
Theo Bosebabireba avuga ko benshi mu bakunzi be batamenyereye indirimbo ze zanditse mu Cyongereza, ariko ko yahisemo uru rurimi bitewe n’uko rugera kure, rukaba rufasha ubutumwa bw’indirimbo kugera no ku bantu baturanye na bo batumva Ikinyarwanda.
Ati: “Nabitekerejeho cyane nsanga ubutumwa bwiza bw’indirimbo nk’iyi bwakwiriye kugera kure. Ururimi rw’Icyongereza rufasha ko ibyo nshaka kugeza ku bantu bitagarukira mu Rwanda gusa.”
Avuga ko muri iyi ndirimbo “You Are Good God”, yashakaga kugaragaza uburyo Imana yamukuye ahabi. Yongeyeho ati:“Nashakaga kumvikanisha ijambo rigira riti ‘waranyanduruye kandi nari nandagaye’. Abantu benshi ntibazi ibyo nari nandagayemo, ariko kuba mu byaha ubwabyo ni ukwiyandagaza. Imana yaramfashije irambabarira, ni yo mpamvu nayise ‘You Are Good God’.”
Ku bijyanye n’amashusho (video) y’iyi ndirimbo, Theo Bosebabireba yemeza ko ari mu mishinga yo kuyasohora vuba, ariko ko ubu ari mu rugendo rw’ibitaramo mu gihugu cy’u Bugande, aho ari gutaramira abakunzi b’indirimbo ze mu minsi ya Pasika.
Yakomeje asobanura ko atifuza gusigara mu bahanzi b’indirimbo zihimbaza Imana batakivanga n’indimi mpuzamahanga, ati:“Abakunzi banjye bagomba kumenyera ko mu minsi iri imbere nzajya ndirimba cyane cyane mu rurimi rw’Icyongereza, kuko ari bwo ubutumwa bwanjye buzagera kure.”

Uyu muhanzi yanashimiye byimazeyo Abanyarwanda bamufashije mu bihe bikomeye ubwo umugore we yari arwariye mu bitaro bya King Faisal. Yagize ati: “Sinari kubyishoboza njyenyine, ndashimira buri wese wanshyigikiye muri iyo nzira. Ubu ndacyafite ikibazo cy’ubushobozi kuko umugore wanjye aracyarwaye, ariko ndacyafite indirimbo nshya yitwa ‘Za Mbaraga Zikube Kabiri’ nifuza ko izasohoka vuba.”
Yasoje asaba Abanyarwanda kumuba hafi, by’umwihariko mu kumufasha kubona ubushobozi bwo gutunganya amashusho y’indirimbo “You Are Good God”, aho ashimangira ko n’ubwo hari imbogamizi, azakomeza gukora ibihimbaza Imana.