Umuramyi Richard Nick Ngendahayo ari mu myiteguro ya nyuma yo gushyira hanze indirimbo ye nshya yise “Amenya”, ikaba ari iya kabiri isohotse mu alubumu ye ya gatatu, nubwo izina ry’iyo alubumu ritaramenyekana.
Iyo ndirimbo nshya izajya hanze ku wa 29 Gicurasi 2025 guhera saa saba z’amanywa (1PM), ikazashyirwa ku mbuga zose zicururizwaho umuziki. Iyi ndirimbo ikurikiye iyitwa “Uri Byose Nkeneye”, imaze kugera ku mitima y’abatari bake, ikaba yaratanzwe nk’iyambere kuri iyo alubumu.
Mu kiganiro n’abanyamakuru giheruka, Richard yatangaje ko igitaramo cye gikomeye yise “Niwe Healing Live Concert” kizaba ku wa 23 Kanama 2025 muri BK Arena i Kigali. Ni igitaramo kitezweho guhuriza hamwe abakunzi b’ijambo ry’Imana n’abaramyi mu ijoro ry’ubugingo, gukira no gusubizwamo imbaraga.

Mu magambo ye bwite, Richard yagize ati: “Ndanezerewe kubasangiza ubutumwa Imana yampaye muri iyi ndirimbo nshya.”
📅 NTUZACIKWE
🎵 Amenya – Ku wa 29 Gicurasi 2025 saa 7:00 z’amanywa
🎤 Niwe Healing Live Concert – Ku wa 23 Kanama 2025 muri BK Arena, Kigali
