Itorero rya Kristu ku isi ryabuze umwe mu bavugabutumwa bakomeye kandi bagize uruhare rukomeye mu kwamamaza Ijambo ry’Imana binyuze mu bitangazamakuru: Jimmy Lee Swaggart, witabye Imana kuwa 1 Nyakanga 2025, ku myaka 90. Swaggart akaba yapfuye azize indwara y’umutima aho yari atuye muri Leta ya Louisiana.
Jimmy Swaggart yavukiye mu muryango w’abapasiteri hari kuwa 15 Werurwe 1935, muri Ferriday, Louisiana. anyuma nawe aza gutangira umurimo w’ivugabutumwa mu 1955, nyuma mu 1971 yatangije ikiganiro cya televiziyo cyitwaga The Jimmy Swaggart Telecast, cyanyuraga kuri radiyo n’amateleviziyo hirya no hino ku isi.
Amaze gukomera mu ivugabutumwa rya Pentekote, Swaggart yamenyekanye cyane mu myaka ya 1980, aho ubutumwa bwe bwageze kuri miliyoni nyinshi z’abantu mu bihugu birenga 100. Yakoresheje cyane ikoranabuhanga, ashyira imbere amahugurwa y’ijambo ry’Imana, ubutumwa bwo kwihana, gukira indwara, no kwizera Yesu Kristo nk’Umukiza.

Uretse kuba yari umuvugabutumwa mwiza Jimmy Swaggart yari n’umuririmbyi w’indirimbo zo guhimbaza Imana. Yagurishije nyinshi zirenga miliyoni 15, mu bihembo yegukanye bikomeye hakaba harimo na Grammy Awards kimwe mu bihembo by’inzozi za benshi mu babarizwa mu gisata cy’ubuhanzi. Indirimbo ze zakomeje gukiza imitima, gutanga ihumure no guhamya ubuntu bw’Imana.
Nubwo Jimmy Swaggart yakoze umurimo ukomeye mu ivugabutumwa ku isi yose, ubuzima bwe bwahuye n’ibigeragezo byagize ingaruka ku izina rye n’ishusho ye mu ruhame.
aha twavuga nko mu mwaka wa 1988, hatangajwe amakuru ko yagaragaye ari kumwe n’umugore ukora uburaya (prostitute). Ni ibintu byababaje cyane abayoboke be ndetse binashengura benshi mu bagize Itorero. Muri icyo gihe, Jimmy Swaggart yasabye imbabazi mu ruhame, ndetse avuga amagambo akomeye y’ukwicuza, agira ati: “Ndi umunyabyaha, kandi nsabye imbabazi.” ibi byafashwe nk’isengesho rikomeye cyane ryo kwihana ryabayeho kuri televiziyo bikaba byarakurikiranywe n’abantu benshi.
Nyuma y’imyaka itatu, mu 1991, hongeye gutangwazwa andi makuru y’uko yagaragaye ari kumwe n’undi mugore ukora umwuga wo kwicuruza, byongera guteza ikibazo gikomeye bizera. Ibi byatumye ashyirwaho igitutu n’ubuyobozi bw’itorero “Assemblies of God”, maze birangira akuwe ku mwanya w’ubupasiteri muri iryo torero.
Ariko aho kwitandukanya n’Imana, Swaggart yakomeje umurimo w’ivugabutumwa ku giti cye, yongera kwiyubaka mu buryo bw’umwuka no gukomeza kwigisha Ijambo ry’Imana. ibi bishimangira ijambo ry’Imana riboneka muri Mika 7:8 hagira hati: “Wa mwanzi wanjye we, we kunyishima hejuru ningwa nzabyuka, ninicara mu mwijima Uwiteka azambera umucyo” ndetse bikaba byabera benshi isomo ko igihe cyose uguye mu ntege nke bidakwiye kuba nkaho bibaye iherezo.
hari amasomo y’ingenzi twamwigiraho:
- Nta muntu utananirwa. N’abavugabutumwa bafite intege nke nk’abandi bantu.
- Gusaba imbabazi no kwihana biri mu muco w’abakijijwe, kandi Imana ibabarira abiyemeza guhinduka.
- Uko umuntu yitwara mu gihe cy’icyasha ni bwo bugaragaza uko umutima we uteye imbere y’Imana.
Ibi bitwereka ko Jimmy Swaggart yari umuntu w’umunyantege nke nka twe twese, ariko wagaragaje ubushake bwo gukorera Imana. Nubwo yahuye n’ibikomeye, ntiyacitse intege mu gukomeza kwigisha, kuririmba no gushyira imbere Umusaraba wa Kristo.
Nk’Abakristo, dushobora kumwibukiraho:
- Kwitanga mu ivugabutumwa.
- Gukoresha impano zacu ku bw’Imana.
- Kwihana no gukomeza inzira ya Kristo n’iyo twatsitaye.
Nubwo Swaggart yahuye n’ibibazo bikomeye, ntiyigeze ava mu nzira y’ivugabutumwa. Yakomeje kwamamaza Kristo, yandika ibitabo, aririmba indirimbo za gospel, ndetse ashyigikira ibigo by’amashuri bya gikirisitu.
Twifatanyije n’umuryango we, abamukurikiranaga, n’abakirisitu bose bamufataga nk’intwari yo mu by’umwuka. Imana imuhe iruhuko ridashira
Reba hano imwe mu ndirimbo ze Since I Laid My Burdens Down (LIVE) | Jimmy Swaggart | FWC Family Camp