Kuri iki cyumweru, tariki 15 Kamena 2025, Healing Worship Ministry yakoze igitaramo cyiswe “Heal Fest”, cyabereye muri Camp Kigali gihuriza hamwe ibihumbi by’abantu baturutse imihanda yose.
Muri iki gitaramo umuhanzi Richard Keen ni we wabanje ku rubyiniro. Aririmba indirimbo ze zakunzwe.
Papi Clever n’umugore we Dorcas bamenyekanye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, bishimiwe mu ndirimbo zirimo “Amakuru y’Umurwa’’ ya 81 mu z’Agakiza, “Impamvu z’ibifatika” n’izindi zitandukanye.
Mu byatumye iki gitaramo kirushaho kuba cyiza harimo ni uko True Promises Worship Team iri mu matsinda akomeye y’indirimbo zo kuramya mu Rwanda, na yo yaririmbye.
True Promises yagaragaye ku rubyiniro mu gice cya kabiri cy’igitaramo, baririmba indirimbo zabo zakunzwe nka “Ni Bande?”, “Tuzamubona” n’izindi, byatumye benshi barira, basenga ndetse bamwe bahaguruka bagatera hejuru bishimira uburyo baramya Imana mu bwigenge.
Healing Worship Ministry yari itegerejwe na benshi bakunda indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yaririmbye ibihangano bitandukanye byayo byakunzwe.
Mu ndirimbo iri tsinda ryaririmbye zakunzwe harimo “Nzamutegereza” yakunzwe mu buryo bukomeye n’izindi zitandukanye. Igitaramo cyaranzwe n’ubusabane, amasengesho, kuririmba no gusabana n’Imana.
Abahanzi b’indirimbo zihimbaza Imana nka Israel Mbonyi na Prosper Nkomezi ni bamwe mu bari bitabiriye iki gitaramo.https://www.youtube.com/embed/6ooUQbIv7hk



Abantu bari bitabiriye ku bwinshi
Abantu bari bitabiriye ku bwinshi

Aimable Twahirwa ni umwe mu bari bitabiriye
Healing Worship Ministry yakoze igitaramo kiryoheye abantu

Healing Worship Ministry ni uku yaserutse
Iki gitaramo uretse kuba cyabereye mu Rwanda, Healing Worship Ministry ishaka gukora ibitaramo bizenguruka Afurika y’Iburasirazuba
Cherissa Tona Uwanjye wari usanzwe ari n’umuririmbyi w’itsinda Healing Worship Ministry uheruka gutabaruka yunamiwe
Papi Clever n’umugore we Dorcas bamenyekanye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, bishimiwe mu ndirimbo zirimo “Amakuru y’Umurwa’’ ya 81 mu z’Agakiza, “Impamvu z’ibifatika” n’izindi zitandukanye
Prosper Nkomezi ni umwe mu bahanzi bari bitabiriye
Muri iki gitaramo umuhanzi Richard Keen ni we wabanje ku rubyiniro, aririmba indirimbo ze zakunzwe
Papi Clever akundirwa ubuhanga bwe mu kuririmba
Wari umwanya mwiza wo guhimbaza Imana
Rev. Prophet Ernest Nyirindekwe wamenyekanye ubwo yabatizaga ibyamamare bitandukanye yari yitabiriye
Mbonyi ni umwe mu bari bitabiriye