“Abayobora benshi ku gukiranuka bazabengerana nk’inyenyeri iteka ryose.” – Daniyeli 12:3
Uyu munsi ni umunsi udasanzwe ku itorero CityLight Foursquare Gospel Church n’umuryango mugari w’abizera mu kwizihiza isabukuru y’amavuko ya Bishop Prof.Fidèle Masengo. Aho Atari ukwishimira imyaka amaze ku isi gusa, ahubwo ari umwanya mwiza wo kwerekana igisobanuro cy’ubuzima bwe mu bantu bari hafi ye ndetse n’abandi baherereye ku isi hose nk’inararibonye mu iyobokamana, akaba n’umuhanga mu mategeko.
Muri iyi nkuru Agakiza.com tukaba tugiye kugaruka ku bintu bitanu bikomeye dukwiriye gutekerezaho uyu munsi, byerekana impano, umurimo n’umurage w’uyu mushumba mu gihe hizihizwa isabukuru ye.
1. Bishop Prof.Fidèle Masengo ni Umwanditsi w’Ibitabo bihindura ubuzima
Bishop Masengo yanditse ibitabo byinshi bikomeye byubaka ukwemera, birimo:
- Ubusabane bwawe n’Imana (Intimacy with God)
- Urushako rw’Inzozi zawe (The marriage of your dreams)
- Ubuntu bw’Imana (The Grace of God)
- Hirya y’Imbago zawe (Beyond boundaries).
Ibitabo bye bikaba bikomeje gukoreshwa mu matsinda y’amasengesho, mu mahugurwa y’abapasiteri no mu buzima bwite bw’abakristo bashaka gukura mu mwuka. Aranateguza abasomyi igitabo Kuri The Call on leadership – Umuhamagaro wo kuyobora

2. Ni inzobere mu Mategeko n’umuhanga mu Burezi
Bishop Masengo afite impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) mu mategeko kandi yigishije imyaka myinshi muri kaminuza zo mu Rwanda no hanze. Yagize uruhare rufatika mu ishyirwaho ry’amategeko n’ubwumvikane bw’abacamanza, abavoka n’abayobozi, akaba kuri ubu yigisha Amategeko muri Mastersaho yigisha Amategeko Mpuzamahanga y’ubucuruzi (International Economic Law muri ULK) ndetse na International Arbitration Law (Muri UR- Kaminuza y’u Rwanda).
Mu yindi mirimo yakoze harimo kuba Yarabaye umujyanama mu by’amategeko muri Minisiteri y’Ubutabera no mu bigo nka KIAC na Africa Arbitration Association, Yakoreye Kanid USAID ari Deputy Chief of Party- Land Project n’indi mirimo itandukanye, Ubumenyi bwe burangwa no gushimangira ukuri, ubutabera, n’indangagaciro z’Imana.
3. Ni umuyobozi w’Itorero riri mu matorero akomeye mu Rwanda.
Bishop Masengo ni Umushumba Mukuru w’Itorero Foursquare Gospel Church mu Rwanda. Yayoboye iri torero mu gihe cy’imyaka myinshi, rikaba ryubakiye ku ijambo ry’Imana n’intego yo kubaka abakozi b’Imana bafite imico n’ubushobozi.
Niwe washinze “Ijoro ry’Ubusabane”, igikorwa gikomeye cy’amasengesho y’ijoro, cyatangiriye mu Rwanda kikagera no hanze y’igihugu nka i Burayi. Iki gikorwa kikaba gifasha abantu kwegerana n’Imana no gusabana hagati yabo.
4. Ni ijwi rihamye mu Gihugu no mu Mahanga
Bishop Masengo si intumwa mu Rwanda gusa kuko Yamamaje ijambo ry’Imana mu bihugu bitandukanye, aaho yitabiriye inama mpuzamahanga, akanayobora amateraniro y’abanyarwanda baba hanze.
Yamenyekanye nk’umwigisha, unyura mu mwanya w’inyigisho no gutanga inama. Ndetse akaba Yubashywe n’abantu batandukanye barimo abanyapolitiki, abashumba n’abanyamakuru kubera ubutumwa bwe, butanga ibyiringiro ariko bunashishikariza kwihana no gukiranuka ikirutaho akaba azi kubana na buri wese ku kigero cye bituma benshi bamugana.
5. Umugabo w’Urugero n’Intangarugero mu Muryango

Bishop Masengo amaze imyaka irenga 23 arushinze na Pastor Solange Masengo, kandi bubatse urugo rushimwa n’ingeri zose. Urukundo, ubufatanye n’imyitwarire yabo bikomeza gufasha abashakanye n’abifuza kubaka.
Mu nyigisho ze, akunze kuvuga ko “umurimo w’Imana utangirira mu rugo” akabishyira mu bikorwa uko abayeho n’uko ayobora itorero.
Tukaba tuboneyeho natwe kumwifuriza isabukuru nziza.