Nyuma yo gutaramira mu Bubiligi ku wa 7 Kamena 2025 mu gitaramo cyitabiriwe n’abakunzi b’umuziki batari bake, Aline Gahongayire agiye gukomereza i Paris ibitaramo bye yise ‘Ndashima’.
Aline Gahongayire uherekejwe n’abahanzi barimo Josh Ishimwe, Emmy Vox na Peace Hoziyana byitezwe ko azataramira i Paris ku wa 14 Kamena 2025.
Kwinjira muri iki gitaramo ku bazagura amatike kare ni 30€ na 40€ mu gihe abazagurira amatike ku muryango buri tike izaba yiyongereyeho 10€.
Mu kiganiro aherutse kugiranye na IGIHE, Gahongayire yavuze ko yifuza gutegura ibitaramo nk’ibi byinshi ku buryo byajya biha amahirwe abahanzi bagezweho mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, bagahura n’abakunzi babo bo muri Diaspora.
Ati “Twe urebye tumaze igihe muri ibi bintu, hari amahirwe tutabonye mu gihe cyacu, ariko ubu mu bushobozi bwacu hari ibyo twafasha barumuna bacu. Ndifuza ko ibi bitaramo byakwaguka nkajya mbasha gutumira abahanzi bagezweho bakabasha kujya gutaramira abakunzi babo bo muri Diaspora.”

Aline Gahongayire na Peace Hoziyana ku rubyiniro mu minsi ishize ubwo bari mu Bubiligi
Aline Gahongayire na Emmy Voxy ubwo basusurutsaga abantu mu Bubiligi
Josh Ishimwe aba ataramira abantu anicurangira gitari