Chorale de Kigali iri mu zimaze igihe zikunzwe mu Rwanda, yateguye igitaramo cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umuziki izakorera muri Kigali Universe, yizeza abakunzi bayo kuzanyurwa n’amajwi y’uruhehemure.
Iki gitaramo cyiswe “Voices in Harmony’’ giteganyijwe ku wa 21 Kamena 2025, iyi korali ikaba ari yo yonyine izakiririmbamo.
Visi Perezida wa Chorale de Kigali, Bigango Valentin, mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko batekereje iki gitaramo kuko ku wa 21 Kamena buri mwaka aba ari umunsi wo kwizihiza umuziki ku Isi yose.
Ati “Igitaramo twakise ‘Voices in Harmony’ kubera mu by’ukuri impamvu yacyo. Ibyo rero byaraduhamagaye cyane bituma twiyemeza kwifatanya n’Isi yose mu kwizihiza uwo munsi, bityo dutegura iki gitaramo. Izina rero rijyanye n’uko indirimbo zikigize zubatse, zinyuze amatwi kandi zituje, mbese ku buryo bukwiriye kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umuziki.”
Yabajijwe ikintu abazitabira bakwitega avuga ko ari igitaramo kiri ku rundi rwego, kijyanye no kwizihiza umunsi wahariwe umuziki ku Isi. Agaragaza ko indirimbo bazaririmba, zizafasha abazitabira kuzenguruka Isi y’umuziki kandi mu bihe bitandukanye byaranze amateka y’umuziki.
Ati “Hazaba harimo indirimbo za ‘classique’ zakunzwe na benshi zahimbwe n’abahanga bazwi ku isi nka Mozart, Hendeal n’abandi. Hazaba kandi harimo indirimbo nyafurika ndetse n’iz’umwimerere wo mu Rwanda iwacu. Indirimbo ya Champions League, Imihigo yacu (abenshi bazi nka Ruzamenya Gusoma), Turate Rwanda n’izindi nyinshi zizasusurutsa abizitabiriya kiriya gitaramo cy’imbonekarimwe.”
Yavuze ko muri iki gitaramo bahisemo kuririmbamo bonyine kuko bifuje kucyubakira ku muziki w’umwimerere wa Chorale de Kigali. Ati “Wa muziki bigaragara ko tutajya tubona akanya gahagije ko kuwugeza ku badukunda.”
Iki gitaramo kizamara amasaha ane. Ikindi kandi kikazanyuzwa kuri internet ku buryo, n’abatazabashaka kwitabira imbona nkubone bakireba bifashishije murandasi cyane ku rubuga rwa Youtube.
Kwinjira muri iki gitaramo ni 20.000 Frw ahasanzwe, 40.000 Frw muri VIP ndetse n’ibihumbi 300 Frw ku meza y’abantu batandatu.
Chorale de Kigali yagerukaga gutaramira abakunzi bayo kuri Noheli y’umwaka ushize muri BK Arena Igitaramo “Christmas carols” cya 2024, iyi korali yanyuze abakitabiriye