Uyu ni umunsi w’agahinda mu isi ya siporo nyuma yo gutangazwa ku inkuru y’urupfu rutunguranye rwa Diogo Jota, umukinnyi w’umupira w’amaguru wakiniraga Liverpool FC yo mu Bwongereza.
Amakuru yageze ku isi yose ku manywa yo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Nyakanga 2025, avuga ko Diogo José Teixeira da Silva, uzwi cyane nka Diogo Jota, yitabye Imana mu mpanuka y’imodoka yabereye mu majyepfo y’igihugu cya Espagne, ahitwa Zamora, ubwo yari mu rugendo hamwe n’umuvandimwe we André Silva, na we wahise apfira aho.
Imodoka barimo yaje kugira ikibazo cy’ipine ryaturitse ikagwa mu yindi modoka, mbere yo guturika no gufatwa n’inkongi y’umuriro. Polisi y’aho yemeje ko aba bombi bahise bava mu mubiri. Inkuru ikomeje gushengura benshi ni ukumva ko Jota yari amaze iminsi mike ashyingiranwe n’umugore we Rute Cardoso ku wa 22 Kamena 2025, no kuba asize abana batatu bakiri bato.

Diogo Jota yari umwe mu bakinnyi b’abahanga b’abanya-Portugal. Akaba yaratangiye gukina umupira w’amaguru ku rwego rw’abakuru muri Paços de Ferreira, nyuma akomeza urugendo rwe muri Atlético Madrid, FC Porto, Wolverhampton Wanderers, kugeza yerekeje muri Liverpool mu 2020. Aho yahafashije ikipe kwegukana ibikombe bitandukanye birimo Premier League (2024–25) ndetse na FA Cup na Carabao Cup (2021–22).

Abinyujije kurukuta rwe rwa Instagram Wilson Bugembe, akaba yagaragaje umubabaro we k’urupfu rw’uyu mukinnyi yagize ati: “Ku bakunda umupira w’amaguru, iyi ni inkuru ibabaje cyane. Diogo Jota yari amaze iminsi 11 gusa akoze ubukwe. Yitabye Imana ari kumwe na murumuna we André mu mpanuka y’imodoka. Birababaje cyane!!!” “Duhumuriza umuryango we, umugore n’abana be, inshuti ze ndetse n’umuryango mugari w’umupira w’amaguru. Imana imuhe iruhuko ridashira. Tuzamukumbura cyane!” yasoresheje icyanditswe kiri mu Ibyahishuwe 3:20 hagira hati: “Dore mpagaze ku rugi ndakomanga, unyumva wese agakingura nzinjira iwe nsangire na we, na we kandi asangire nanjye.”

Muri rusange, Jota yakiniye Liverpool imikino 182, atsindamo ibitego 65, ndetse yari umukinnyi w’ingenzi muri Portugal aho yakinnye imikino 49 agatsinda ibitego 14. Yari azwi nk’umuntu wicisha bugufi, wubaha abandi kandi witanga.
Diogo José Teixeira da Silva, uzwi nka Diogo Jota, yavukiye i Porto mu gihugu cya Portugal ku ya 4 Ukuboza 1996. Yitabye Imana afite imyaka 28, asize umugore bashakanye vuba witwa Rute Cardoso, ndetse n’abana batatu bato bari bagikeneye urukundo n’uburere bwe.
Nubwo atakiri kumwe natwe ku mubiri, azahora yibukwa nk’umukinnyi w’intangarugero, umubyeyi w’umunyampuhwe, ndetse n’icyitegererezo mu kibuga n’inyuma yacyo.