Uyu munsi tariki ya 30 Kamena 2025 Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere (RGB) rwatangije ku mugaragaro uburyo bushya bw’ikoranabuhanga bugamije gufasha imiryango ishingiye ku myemerere (Faith-Based Organizations – FBOs) kubona serivisi zinyuranye zerekeranye n’ubuzimagatozi, binyuze ku rubuga rwa Irembo Ibi byatangajwe n’ubuyobozi bwa RGB binyuze mu itangazo yashyize ahagaragara.
Mu Rwanda, amadini n’amatorero akora ibikorwa bigera ku bantu benshi, yaba mu ivugabutumwa, uburezi, ubuvuzi n’iterambere rusange. RGB ivuga ko ikoreshwa ry’ikoranabuhanga riboneye rizabafasha gukomeza ibikorwa byabo mu buryo bwize