Abahanzi barangajwe imbere na Aline Gahongayire bashimishije benshi mu gitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana bakoreye mu Bubiligi.
Ni igitaramo cyabaye ku wa Gatandatu tariki 7 Kamena 2025. Aline Gahongayire yagihuriyemo n’abahanzi barimo Josh Ishimwe, Emmy Vox na Peace Hoziyana.
Iki gitaramo cyabaye nyuma y’aho ku wa 2 Kamena 2025 ari bwo Aline Gahongayire wari umaze iminsi i Kigali yageze mu Bubiligi.
Icyo gihe, mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko yifuza gutegura ibitaramo nk’ibi byinshi ku buryo byajya biha amahirwe abahanzi bagezweho mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, bagahura n’abakunzi babo bo muri Diaspora.
Ati “Twe urebye tumaze igihe muri ibi bintu, hari amahirwe tutabonye mu gihe cyacu, ariko ubu mu bushobozi bwacu hari ibyo twafasha barumuna bacu. Ndifuza ko ibi bitaramo byakwaguka nkajya mbasha gutumira abahanzi bagezweho bakabasha kujya gutaramira abakunzi babo bo muri Diaspora.”
Iki gitaramo Gahongayire yagiteguye afatanyije na Team Production.
Aho abinjiraga mu gitaramo babanzaga kukugurira amatike
Aline Gahongayire yataramiye abari bitabiriye igitaramo cye mu Bubiligi biratinda
Aline Gahongayire yahaye umwanya Peace Hoziyana yigaragariza abitabiriye igitaramo
Aline Gahongayire yaririmbye indirimbo ze zitandukanye zakunzwe

Josh Ishimwe yageze aho aracuranga
Gahongayire Peace Hoziyana na Emmy Vox ubwo bari ku rubyiniro
Iki gitaramo cyari cyitabiriwe n’abantu batandukanye
Emmy Vox na Peace Hoziyana ku rubyiniro
Emmy Vox yataramiye abitabiriye
Peace Hoziyana, Emmy Vox na Aline Gahongayire bahuriye ku rubyiniro
Peace Hoziyana ku rubyiniro
Luckman Nzeyimana ubwo yakiraga Aline Gahongayire ku rubyiniro
Luckman Nzeyimana wa RBA ni we wayoboye iki gitaramo
Josh Ishimwe yashimishije benshi mu bitabiriye
Wari umugoroba wo kuramya no guhimbaza Imana