Chryso Ndasingwa ni umuhanzi w’umunyarwanda uhagaze neza mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Yatangiye kwiyumvamo umuziki afite imyaka 17 y’amavuko, ubwo umwe mu nshuti ze yamwigishaga gucuranga gitari ndetse na Piano- Ubwo yari mu gitaramo cye, yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze yicurangira na gitari, akanyuzamo akaganiriza abantu.
Uyu musore avuga ko yifashishije urubuga rwa Youtube yafashe igihe gihagije cyo kwiga gucuranga Gitari ndetse na Piano, kuva ubwo atangira gusangiza ubumenyi abandi. Chryso yamamaye mu ndirimbo ‘Wahozeho’ ari nayo yatumye ategura igitaramo cyo kuyimurika mu buryo bwihariye, aho yayihurije hamwe n’izindi ndirimbo zigize Album ye ya mbere.
Chryso ni umwana wa Kane mu muryango w’abana icumi. Yisobanura nk’umusore wakuranye inyota yo gukorera Imana, ariko ko atajyaga amenya igihe azabikorera ku mugaragaro. Yakoze igitaramo cye, mu gihe bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga cyane, bakunze kwakira amashusho y’indirimbo ze zagiye zisubirwamo n’abantu banyuranye. Afite ababyeyi bombi! Muri iki gihe ari gusoza amasomo ya ‘Theology’ na
Bibiliya n’ubuyobozi muri Africa College of Theology (ACT). Asanzwe afite Impamyabumenyi mu kwigisha ‘Social Studies with Education’. Yatangiriye urugendo rwe muri korali y’abana aho bigaga i Kibeho. Ati “Nakuriye mu muryango w’abantu basenga, niho nabikuye.
Nkeka ko ari n’ibintu byiza, ariko ababyeyi bawe ukwemera bagutoje babibonamo ibintu byiza, ni akabuza urakurikira.” Uyu musore asanzwe ari umwarimu w’umuziki, aho atanga amasomo yihariye ku bantu banyuranye ahanini bitewe n’ahantu bahuriye. Ati;
“Ntanga amasomo yihariye.” Avuga ko akora icyo umwuka amuyoboraho, kandi ntajya
atekereza akora umuziki w’izindi ndirimbo zitubakiye ku kuramya Imana. Amakuru yamenye ni
uko mu muryango ari abaramyi, kuko na Sekuru ‘yari umuhimbyi’.
Ndasingwa asobanura impano nk’ikintu ‘uhererwa ubuntu ukanezerwa no kuyikoresha’. Avuga ko gukorera Imana ari byiza cyane cyane ukiri ‘umusore kuri iyi myaka’. Avuga ko gukorera igitaramo muri BK Arena nta mpungenge byari bimuteye. Ati;
“Umuziki w’Isi n’uko uw’Imana umeze ntabwo bimeze kimwe.
Twe, umuziki w’Imana ni ivugabutumwa, bituruka ku Mana, birimo kwizera cyane kurusha uko wapimira ku bigaragara nubwo ibigaragara nabyo biza, ariko ikigaragara iyo kigenze neza turavuga ngo Imana ihabwe icyubahiro.”