Umuhanzikazi Mahirwe Adeline yashyize hanze indirimbo ye nshya yise “Ku Ngoma”, igaruka ku mahoro, ibyishimo n’umudendezo abizera Yesu Kirisitu babonera mu ngoma ye. Iyi ndirimbo iri mu buryo bw’amajwi n’amashusho, ikaba ari iya kane mu zigize Album ye ya mbere ateganya kumurika mu mpera z’uyu mwaka.
Mahirwe Adeline uzwi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, cyane cyane binyuze mu makorali nka Sion Choir ya ADEPR Mahoko na Shalom Choir ya ADEPR Nyarugenge, akomeje gutera intambwe ikomeye nk’umuhanzi wigenga. Mahirwe yavuze ko iyi ndirimbo ye nshya “Ku Ngoma” yayanditse afite intego yo kwibutsa agaciro gakomeye k’amaraso ya Yesu Kirisitu.
Ati: “Mbere y’uko ifasha abandi bari buyumve, yabanje kumfasha njyewe ubwanjye kuko nkunda cyane kuririmba umusaraba wa Yesu kuko waduhesheje agaciro gakomeye. Muri iyi ndirimbo ndirimba ngira nti: ‘Ku ngoma yawe Yesu twahaboneye umudendezo, twahaboneye umutekano, twahaboneye ibyishimo, twarabohowe kuko imigambi Yesu yaradufiteho yo kuducungura yemeye gupfa kugira ngo isohore.
Bityo ntakindi namwitura usibye kumuririmba no kumuha icyubahiro. Ku musaraba byose warabikoze, wikorera intimba zacu. Reka Mwami nkuririmbe kubwo ibyo byose wakoze’.”
Yakomeje agaragaza ko ubuhamya n’ubutumwa buri mu ndirimbo ze buturuka ku rukundo akunda amagambo aririmba, cyane cyane yerekeye umusaraba wa Yesu. Ibi ngo ni na byo bituma afana cyane umuhanzi Bosco Nshuti. Ati: “Nkunda cyane kuririmba imbaraga n’umumaro by’umusaraba wa Yesu Kirisito, ni nacyo gituma nkunda cyane Umuhanzi Bosco Ncuti kuko nawe aririmba cyane umusaraba wa Yesu.”
Iyi ndirimbo “Ku Ngoma” yakozwe mu buryo bw’amajwi na Popeeh, naho amashusho atunganywa na Sabey Gilbert, bombi bakaba bafite izina rikomeje kuzamuka mu batunganya umuziki mu Rwanda.
Mahirwe Adeline akomeje gahunda yo kurangiza izindi ndirimbo zizuzuza Album ye ya mbere, akaba yifuza ko uyu mwaka azayimurikira abakunzi be n’abakunzi b’indirimbo zihimbaza umusaraba wa Yesu.


Mahirwe Adeline yateguje imurikwa rya Album ye ya mbere

Mahoro Adeline yashyize hanze indirimbo nshya “Ku Ngoma”