Umuramyi w’Umunyarwanda Bosco Nshuti, wamamaye cyane mu ndirimbo “Ibyo Ntunze”, yiteguye gutangira urugendo rwo kuramya Imana mu bihugu bitandukanye by’i Burayi, aho azataramira guhera muri Gicurasi 2025. Ni urugendo rufite intego yo gusangiza abantu urukundo rw’Imana binyuze mu muziki.
Bosco Nshuti, umwe mu bahanzi ba Gospel bakunzwe cyane mu Rwanda, azwi mu ndirimbo nka “Umutima”, “Uranyumva”, “Utuma nishima”, “Ni wowe”, “Isaha y’Imana” n’izindi. Uyu muhanzi umaze imyaka myinshi mu muziki wa gikirisitu, yavuze ko umwaka wa 2025 ari umwaka w’imishinga minini irimo gusohora album nshya ya kane yise “Ndahiriwe”.
Iyo album nshya azayimurikira mu bitaramo azengurukamo bimwe mu bihugu byo ku mugabane w’u Burayi, birimo u Bufaransa (17–18 Gicurasi), u Buholandi (22 Gicurasi), Norvège (24–25 Gicurasi), Suwede (31 Gicurasi & 1 Kamena), Finland (7–8 Kamena), gusubira muri Suwede (14–15 Kamena), no gusoza muri Denmark (29–30 Kamena).
Mu kiganiro na InyaRwanda, Bosco yavuze ko afata aya mahirwe nk’umugisha utasanzwe, ndetse akavuga ko bimwereka ko umurimo akora ufite ireme rikomeye. Ati: “Icyo mbategurira ni ibihe byiza byo kuramya Imana hamwe. Tuzasangira ibyo Imana yampaye, kandi nizera ko tuzaryoherwa cyane.”
Ni ku nshuro ya kabiri agiye gutaramira i Burayi nyuma y’urugendo rw’intsinzi yakoze mu mpera za 2023, aho yari yatumiwe mu bihugu nka u Bufaransa, u Bubiligi, Suwede, u Buholandi na Denmark.
Icyamamare Bosco Nshuti ateganya ko igitaramo gikomeye cyo kumurika iyo album ku mugaragaro kizabera mu Rwanda ku itariki ya 13 Nyakanga 2025, kikazaba cyiswe “Unconditional Love”—izina rizahuriraho n’ibitaramo azajya akora byose mu rwego rwo gukomeza ubutumwa bw’urukundo rw’Imana.

“Unconditional Love,” nk’uko Bosco abivuga, ni icyifuzo yahawe n’Imana cyo kubwira amahanga ko urukundo rwayo ari ntagereranywa, rudashingira ku byo umuntu yakoze cyangwa atakoze. “Imana yadukunze tukiri abanyabyaha. Ni urukundo rudasaba ikiguzi, ni yo mpamvu nashatse ko izina ry’igitaramo rihamya iryo banga,” yavuze.
Bosco Nshuti yatangiye kuririmba akiri muto, atangirira mu makorali mbere yo gutangira umuziki ku giti cye mu 2015. Uretse kuba umuhanzi wigenga, aririmba kandi muri Siloam choir na New Melody choir.