Umuhanzikazi Aline Gahongayire yatangaje ko yatangiye kwandika igitabo yise “Black Chapter” kigaruka ku bizazane yahuye na byo mu buzima.
Gahonganyire kandi yakomoje k’uwahoze ari umugabo we (Gahima Gabriel) avuga ko ibye nawe bitazaza muri iki gitabo kuko ubu ntacyo amwishyuza bityo inzira yahisemo akwiye kuyimurekera akubaka ubuzima bwe ku ruhande.
Uyu muhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yatangarije Isimbi TV ko yahisemo kwandika iki gitabo nyuma yo gusanga hari amasomo abasomyi cyangwa abakunzi be bakura mu buzima yanyuzemo dore ko hari benshi bahora bamubaza uko yakiriye ibibazo yahuye nabyo.
Ati “Nzigisha isomo ry’ubuzima nanyuzemo , n’ubwo ntaba ndi kuryigisha ariko nzariganiraho , sinjye wa mbere byabayeho sinanjye wanyuma ariko byibuze uzabasha gusoma iyo Black Chapter azamenye ko ntakure Imana itakura umuntu cyangwa yamugeza.”
“Ntabwo nakubeshya harimo ibintu biteye ubwoba hari ibintu bamwe bahisha batavuga ariko bashoboye kubivuga nibwo wabona ibyo banyuzemo ukabyumva, ndahamya Imana, hari amajoro menshi yambereye maremare yanga gucya , hari n’abahita bibaza ngo cyagihe byagenze gutya.”
Uyu muhanzikazi nubwo atatangaje igihe azamurikira iki gitabo avuga ko bimwe mu bikubiye muri iki gitabo ari ibihe yanyuzemo mu 2014 ubwo yibarutse umwana w’umukobwa Ineza Glovin ahita yitaba Imana n’ibindi.
Aline Gahongayire ahamya ko hari ibihe byari bimuremereye yanyuzemo bamwe batamenye uko yabyitwayemo cyangwa uko yabikemuye ibyo bikaba bimwe mubyo azasangiza abazasoma iki gitabo.
Yagarutse ku wahoze ari umugabo we
Ubwo yari abajijwe niba azagaruka ku wahoze ari umugabo , Gahongayire yavuze ko ntacyo ubu amushinja bityo akwiye kumushyira kuruhande agakomeza ubuzima yahisemo kuko nawe ubwe ashobora gusanga atarishya cyangwa atubahirije.
Ati “Mu byukuri ntacyo nashinja uwahoze ari umugabo wanjye , ntanakimwe pe !, kuba yaragiye ni ibye nizo zari inzira ze ntabwo ngomba kumubyiga, nonese kuki njye ntakoze ibyo ngomba gukora kandi imibanire y’abantu nibo babizi hagati yabo.”
“Uyu munsi ngiye kubimushyiraho mba niyibagiwe kuko nanjye ntabwo nabaye nshyashya ariko icyo gihe iyo utaramenyana Aline ntabwo wamenya uko byagenze, amaso yanjye ntabwo agomba kureba uwahoze ari umugabo wanjye afite ubundi buzima agomba kubaka ntabwo ngomba gushyiraho ivumbi.”
Gahima Gabriel na Gahongayire Aline baribarasezeranye kubana tariki ya 20 Ukuboza 2013, gusa ku wa 28 Ugushyingo 2017, ni bwo Urukiko rw’ibanze rwa Kacyiru rwemeje ko Gahongayire Aline n’umugabo we Gahima Gabriel batandukana ntacyo bagabanye kuko nta mutungo bari bafite.
Gahima Gabriel ni we wari wasabye gatanya ashaka gutandukana n’umugore we Aline Gahongayire, uzwi mu ndirimbo zihimbaza Imana.
Uyu muhanzikazi avuga ko indirimbo ze ahanini ziba zifite ubutumwa bwihariye buzigize bujyanye n’ubuzima bwa buri munsi.
Aline Gahongayire arikubarizwa ku mugabane w’Uburayi aho yitabiriye igitaramo cya Israel Mbonyi mu Bubiligi, ndetse nawe ubwi ahafite igitaramo ateganya kuhakorera tariki 5 Ukwakira 2024 kizabera muri hoteli yitwa ‘Thon Hotel Bristol Stephanie’ iherereye mu Mujyi wa Bruxelles.