Bosco Nshuti, umwe mu baramyi bakunzwe mu Rwanda, yashyize hanze indirimbo nshya yise Ndahiriwe, izina ryahujwe n’album ye ya kane ateganya kumurika. Iyi ndirimbo yagiye hanze ku itariki ya 3 Werurwe 2025, igaragaza ko umuntu wese wemeye Yesu nk’Umwami n’Umukiza aba abonye umugisha utagereranywa. Mu magambo yayo, Bosco Nshuti ashimangira ko urukundo rwa Yesu ari impano idasanzwe, igira imbaraga zo guhindura ubuzima bwa buri wese uyemeye. Yagize ati: “Numvise uhamagara n’ijwi ry’urukundo rirenga, maze ndyumvana imbaraga nyinshi nditaba, nsoza mvuga ngo warakoze kunkunda Yesu.”
Iyi ndirimbo ni iy’ibanze muri album nshya ye azamurikira abakunzi be mu gitaramo cy’amateka yise Unconditional Love, kizaba ku itariki ya 13 Nyakanga 2025. Iyi album iziyongera ku zindi eshatu zakunzwe cyane zirimo Ibyo Ntunze, Umutima, na Ni Muri Yesu. Bosco Nshuti avuga ko iyi album ari igisubizo ku butumwa Imana yamushyize ku mutima, bwo kugeza urukundo rwayo ku bantu bose. Iki gitaramo kizaba umwanya wo gufasha abantu kumva neza urukundo rw’Imana, kandi ashimangira ko abazacyitabira bazungukiramo kumenya Yesu Kristo no gusobanukirwa n’agaciro k’urukundo rwe.

Uyu muramyi ubarizwa mu muziki kuva mu 2015, amaze imyaka 10 atanga ubutumwa binyuze mu ndirimbo. Uretse ubuhanzi, Bosco Nshuti afite impamyabumenyi mu bijyanye n’icungamari, ariko akaba yarahisemo umurimo w’Imana nk’umuhamagaro. Yakoze ibitaramo bikomeye birimo Ibyo Ntunze Live Concert (2017 na 2018) na Unconditional Love Live Concert (2022), aho yahishuye umukunzi we Vanessa mbere y’uko basezerana. Nubwo ari umunyempano ukomeye, akomeza kugaragaza ko Yesu ari we uhabwa icyubahiro cyose, akavuga ati: “Yesu Kristo ni we butumwa bwiza bwuzuye, ni we rukundo, ni we mbabazi.”