Izina ry’indirimbo riratwibutsa neza uwo turi we mu maso y’Imana n’icyo twagiriwe binyuze ku musaraba wa Golgota. “Umukiza yakijije ubugingo bwanjye urupfu rw’iteka ryose” – aya magambo ayitangiza, abaye nk’umugongo wa roho ishonje, yerekana neza aho umukirisitu yakuwe n’aho Imana yamugejeje.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Daniel yatangaje ko iyi ndirimbo yayanditse mu rwego rwo gusubiza intege mu bugingo bwa buri wese wari ugeze aho yumva ameze nk’ucitse intege. Yagize ati: “Kristo ni we mukiza kandi ni we bugingo bw’abamwizera.” Aya ni amagambo y’umuntu usobanukiwe neza aho imbaraga ze zishingiye – atari ku bikorwa bye bwite, ahubwo ku rugendo rw’umusaraba rwuzuye imbabazi n’ineza.
Umusaraba si amateka, ni ubuzima
Mu gice kimwe cy’indirimbo, Daniel aririmba ati: “Urupfu rwa Yesu Kristo cyari igihano cyuzuye cy’ibyaha nakoze, kuzuka kwe kwambereye intsinzi ihoraho.” Aya magambo ashimangira ukuri ko Umusaraba atari igice cy’amateka ahubwo ari iherezo ry’ibihano byacu, intangiriro y’agakiza kacu.
Indirimbo “Umukiza” ntiyaje gutuma dutuza gusa, ahubwo ni ubutumire bwo gusubiza amaso ku by’ingenzi. Nta jambo ry’urukundo rirenze urupfu rwa Kristo; nta kintu cy’isi gihumuriza umutima urushye nko kumenya ko amaraso ya Yesu agihanagura igicumuro, ndetse agakomeza umutima waciwe.
Gukomeza umurimo kugeza ku munsi wa nyuma
Daniel avuga ko kuramya no guhimbaza Imana atari umushinga ushobora gusubikwa cyangwa kwigizwa inyuma. Ni umurimo afata nk’iragi rizahoraho kugeza igihe Imana izamuhamagara. “N’ubwo naba ntashyize indirimbo hanze vuba, ndamya Imana mu buzima bwanjye bwa buri munsi,” ashimangira.
Yongeraho ati: “Kristo ni we njyana yanjye kandi ni we ndirimbo yanjye idacika.” Ubu ni ubutumwa bukomeye ku bantu bose bafite impano: ko ari ngombwa kuyikoresha mu buryo buhesha Imana icyubahiro mbere y’uko ibihe bica amarenga bihita.
“Umukiza” ni intangiriro y’inkuru ndende
Kuri Daniel, iyi ndirimbo si iya nyuma. Arizeza abakunzi be ko hari ibihangano byinshi yateganyije, byose bigamije gukomeza abakristo mu kwizera. “Abashonje barahishiwe,” ni ko abivuga, aboneraho gutumira buri wese ku muyoboro we wa YouTube Daniel Svensson’s Heart kugira ngo bakomeze kwiyubakira ukwizera binyuze mu ndirimbo z’umwuka.