Nyuma y’imyaka 15 atagaragara mu ruhando rwa muzika, umuhanzi Richard Nick Ngendahayo
agiye gutaramira abanyarwanda mu gitaramo gikomeye kizabera muri BK Arena tariki ya 23
Kanama 2025.
Ibi ni ibyatangajwe mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa 9 Gicurasi na Madame Haguma
Natacha, uhagarariye kompanyi ya Fill the Gap Ltd, iri gutegura iki gitaramo. Yavuze ko iki
gitaramo cyiswe “Niwe Healing Concert” kizaba cyuje ibyishimo, kandi abazakitabira
bazahembuka bidasanzwe.
Madame Natacha yakomeje avuga ko batoranyije gukorana n’umuhanzi Richard Nick kubera
uburyo afitiye abakunzi be urukundo n’icyizere, ndetse bakaba bakomeje gukora cyane kugira
ngo iki gitaramo kibe igitaramo cy’indashyikirwa. Yasobanuye ko igihe cyaje kandi ko uyu
muhanzi nawe yumvise ko ari igihe nyacyo cyo kugaruka gutaramira abanyarwanda nyuma
y’igihe kirekire atari muri muzika.

Mu kiganiro yahaye Agakiza.com, Madame Natacha yashimangiye ko iki gitaramo kizaba gifite
umwihariko kuko bazafatanya n’abandi batandukanye, harimo n’itangazamakuru, kugira ngo
kizabe igitaramo gishimishije, cyuzuye ubwiza. Abakunzi b’umuziki we basabwe kwitegura
kuzitabira iki gitaramo, kuko kizaba ari umwanya mwiza wo kuramya Imana no guhembuka.
Richard Nick Ngendahayo azwi cyane mu ndirimbo nka Niwe, Cyubahiro, Ntumbero, n’izindi
nyinshi zagiye zikundwa cyane mu mbyino za drama team n’ahandi hatandukanye mu Rwanda.
By’umwihariko, biragoye kubona urusengero rutakoresheje indirimbo z’uyu muhanzi mu bihe
bitandukanye.