Nyuma y’imyaka yari ishize atongera gusohora indirimbo nshya,umuhanzi w’inararibonye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Richard Nick Ngendahayo, yagarukanye imbaraga zidasanzwe mu ndirimbo ye nshya “Uri Byose Nkeneye”. Ni indirimbo yuje isengesho, ubwiyoroshye, n’urukundo rwinshi ku
Mana ishimangira ko Imana ari yo yonyine soko y’ubuzima n’ibyiringiro muri uru rugendo rugoye rw’isi.
Uyu muhanzi wamenyekanye cyane binyuze muri album ye yanyuze imitima ya benshi yitwa ntiyigeze akomeza kugaragara cyane ku rubyiniro kuva yajya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ariko noneho, ameze nk’uwongeye kubyutswa n’Ijwi ry’Imana aho agarutse mu ruhando rwa muzika ya gospel nk’uwongeye gufungurirwaa amarembo mashya.
“Uri Byose Nkeneye”, nk’uko Richard yayisobanuye, ni indirimbo y’amasengesho, yuje amagambo yo kwinginga no kugaragaza urukundo rukomeye ku Mana ndetse ikaba buhamya butuje ariko bukomeye, bwerekana ko nta kindi cy’ingenzi kirenze kwisunga Imana.
Muri iyi ndirimbo, Richard agaragaza Imana ko ariyo yonyine idahinduka, isoko y’amahoro n’ibyiringiro bya buri munsi.
Mu butumwa butangaje bwuje imbaraga, yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yagize ati:
“Icyuho kirujujwe. Inanga ziramanuwe. Imirya irasubiranye. Ijwi rirangururira mu butayu, rigarutse ryumvikana ubudahagarara ubwo isaha y’Uwiteka Nyiringabo, Uwera wa Isiraheli igeze. Mumfashe tumucire bugufi. Turangurura tuti: ‘URI BYOSE NKENEYE’
Maze rero, mwarakoze kuntegereza mwihanganye.
Yesu abahe umugisha mwinshi.
Murakarama!”
Iyi ndirimbo ni iy’imbere mu zizaba zigize Album ye ya gatatu, iri mu myiteguro, nyuma ya album ebyiri zamuhesheje izina rikomeye, cyane cyane “NIWE”, yamugize umwe mu bahanzi bahagaze neza mu muziki wa gospel mu Rwanda no hanze yarwo.

Biteganyijwe kandi ko Richard ashobora kuzaza gukora igitaramo gikomeye mu Rwanda, ahashobora gufatirwamo amashusho y’indirimbo zizaba ziri kuri iyo album nshya. Abakunzi be bo mu Rwanda bari bamukumbuye, bashimishijwe cyane no kongera kumva ijwi rye, ririmo ya mvugo y’umwuka n’ubusabane n’Imana bari baramenyereye. Umwe mu bakunzi b’uyu muhanzi yagize ati:
“Byandenze sinzi uko nakubwira, kuko nkunda Richard cyane. Amavuta ye ntajya ashira pe. Indirimbo ye nshya yantwaye umutima rwose.”
Nyuma y’imyaka irenga 15 atari mu Rwanda, Richard Nick Ngendahayo agarutse mu muziki nk’utarigeze awusiga. “Uri Byose Nkeneye” ni ishusho y’uko Imana ishobora gukomeza guhamagara n’iyo abantu batekereza ko byarangiye. Ni indirimbo y’ububyutse, ishimangira ko impano y’Imana ihora ari nshya, kandi ko iyo Imana ivuze, byose bihinduka.
Gilbert.