Nyuma y’imyaka irenga 15 atari mu Rwanda, umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Richard Nick NGENDAHAYO, yongeye kugaruka ku isoko ry’umuziki wa Gospel. Uyu muhanzi w’Umunyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, wamenyekanye cyane binyuze muri Album ye “NIWE” ari gutegura Album ye ya gatatu itegerejwe na benshi.
Nk’uko yabitangaje, Richard Nick Ngendahayo arashyira hanze indirimbo nshya yise “Uri Byose Nkeneye”, ku wa Kabiri, tariki 22 Mata, saa saba z’amanywa (1PM) ku mbuga zose zicuruza umuziki ziri kuri internet.
“Uri Byose Nkeneye” ni indirimbo y’amasengesho yuje amagambo yo kwinginga no kugaragaza urukundo rukomeye ku mana. Ni ubuhamya butuje, bukomeye kandi bw’umwihariko bwerekana ko nta kindi cy’ingenzi kirenze kwisunga Imana mu rugendo rukomeye tubamo muri iyi isi,Ikaba ari yo soko y’ibyiringiro n’ubuzima.
Mu butumwa bwuje imbaraga yatanze abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Richard Nick Ngendahayo yavuze ati:
“Icyuho kirujujwe.
Inanga ziramanuwe.
Imirya irasubiranye.
Ijwi rirangururira mu butayu,rigarutse ryumvikana ubudahagarara
ubwo isaha y’Uwiteka Nyiringabo, Uwera wa Isiraheli igeze.
Mumfashe tumucire bugufi.
Turangurura tuti: ‘URI BYOSE NKENEYE’
Maze rero, mwarakoze kuntegereza mwihanganye.
Yesu abahe umugisha mwinshi.
Murakarama!” — Richard Nick Ngendahayo

Iyi ndirimbo ni intangiriro y’ibindi bihangano bikomeye biri gutunganywa kuri album ya gatatu ya Richard Nick NGENDAHAYO, ifatwa nk’inyongera y’icyizere ku bwoko bw’Imana bikafasha kurushaho kwegera Imana no guhemburwa imitima.
Mutegerezanye amatsiko: tariki 22 Mata saa saba z’amanywa – “Uri Byose Nkeneye” kuri YouTube n’ahandi hose hagezwa umuziki w’iki gihe!