Nyarugenge Worship Team, itorero rizwi mu bikorwa byo kuramya no guhimbaza Imana, ryateguye igitaramo gikomeye kizwi nka “Hymnos 4”, kizabera ku rusengero rwa ADEPR Nyarugenge ku itariki ya 27 Mata 2025 guhera saa 3:00 z’amanywa (3:00 PM).
Iki gitaramo kizatangiza igihe cy’ivugabutumwa kirangwa no gushimira Imana, kuramya no kuyegereza imitima y’abitabiriye binyuze mu bihangano byuje ubuhanga n’umwuka w’Imana. Gifite intego yo kugaragaza uburinzi bw’Imana ku bakunzi b’Umusaraba, nk’uko byanditswe mu Kuva 12:13, aho Imana igaragaza ko izarinda abemera kuyumvira.
Holy Nation Choir ya ADEPR Gatenga izafatanya na Nyarugenge Worship Team muri ibi birori, ari nako bazaririmba indirimbo z’ubuhanuzi n’umugisha. Pasiteri Sebugorore Henry ni we watumiriwe kuzageza Ijambo ry’Imana ku bazitabira, naho Pasiteri Valentin Rurangwa ni we uzakira iki gikorwa.
Mu kiganiro Ndayisenga Aaron, Perezida wa Nyarugenge Worship Team yagiranye na Paradise, yavuze ko intego y’iki gitaramo ari guhuriza hamwe abantu bose bakeneye guhemburwa mu buryo bw’umwuka, kugira ngo kuramya Imana no guhindura ubuzima bwabo bizabe mu buryo bwiza kandi bwumvikana.

Iki gitaramo kizabera ku rusengero rwa ADEPR Nyarugenge, kandi kizitabirwa n’abaramyi batandukanye bazatangazwa ku munsi nyir’izina. Abakunzi b’indirimbo zo kuramya barasabwa kwitegura kuzirikana itariki ndetse no kwitabira iyi gahunda y’icyubahiro.