Umuhanzi Tumaini Byinshi yashyize ahagaragara indirimbo nshya yise “Abba”, igaragaza urukundo Imana ifitiye abantu. Iyi ndirimbo yasohotse ku wa 28 Gashyantare 2025, ikaba ifite ubutumwa bwihariye bwo gushimira Imana n’ineza yayo itagereranywa. Tumaini Byinshi akomeza kugaragaza ukwizera kwe binyuze mu magambo y’iyi ndirimbo, aho avuga uburyo urukundo rw’Imana rudafite imipaka, rukamuherekeza mu buzima bwe bwa buri munsi. Indirimbo “Abba” ije ikurikira izindi zifite ubutumwa bukomeye nk’”Kanani” na “Umwambi”, zakunzwe cyane mu Rwanda no hanze yarwo.

Tumaini Byinshi ni umwe mu bahanzi bakomeye mu muziki wa Gospel nyarwanda, akaba atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yatangiye kumenyekana cyane binyuze mu ndirimbo “Abafite Ikimenyetso”, yamuhaye izina rikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Uburyo bwihariye yandikamo akanaririmba bwatumye indirimbo ze zikundwa n’abatari bacye, aho zimwe zamaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni kuri YouTube Channel ye. Indirimbo ye nshya “Abba” ije gukomeza uwo murongo, ishimangira ko Imana ihora iri hafi y’abantu, ikabana na bo mu buzima bwabo bwa buri munsi.