Indirimbo “Nyigisha” ya Ben na Chance ni igihangano cyihariye gikangurira abantu, by’umwihariko abahanzi, gusigasira umuco wo kwicisha bugufi no kwemera ko Imana ari yo itanga ubushobozi. Iyi ndirimbo igaragaza ko nubwo umuntu yagira impano ikomeye, adakwiye kwishyira hejuru, ahubwo agomba guhora ashimira Imana. Mu magambo yayo, Ben na Chance basaba Imana kubigisha kutirata ibyagezweho, ahubwo bakayitura icyubahiro cyose. Bagira bati: “Nubwo nakomerwa amashyi, menye ko atari ayange, nyakugarurire.” Aya magambo agaragaza ko ibihangano by’umuhanzi nyakuri bigomba gusiga ubutumwa bwimbitse, aho kwibanda gusa ku buhanga bwo kuririmba.
Uretse ubutumwa bukomeye, iyi ndirimbo yanakozwe mu buryo bufite ireme, aho amashusho yayo yafatiwe ahantu heza, hafi y’amazi, bigafasha gukomeza igitekerezo cy’ubutumwa bwayo. Uburyo iyi ndirimbo yatekerejweho n’uburyo ikoze bitanga isomo rikomeye ku bahanzi bose, cyane cyane abari gutegura gusohora ibihangano muri uyu mwaka. Ben na Chance babaye icyitegererezo, berekana ko indirimbo ihimbaza Imana itagomba kuba gusa iy’amajwi meza, ahubwo igomba kuba ubuhamya bwimbitse buhindura imitima.