Guhera mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo Rusine na Uwase batangiye kugaragaza urukundo
rwabo, icyakora icyo gihe amakuru yavugaga ko bari bamaranye igihe ndetse bari basigaye
banabana mbere y’uko bibaruka imfura yabo.
Muri Kanama 2024 nibwo Rusine yambitse impeta Uwase bemeranya kubana akaramata,
umuhango wabanjirije uwo gusezerana imbere y’amategeko kuri uyu wa 12 Nzeri 2024.
Rusine wamamaye nk’umunyarwenya ni n’umukinnyi wa sinema ufite izina ritoroshye mu
Rwanda cyane, mu mwaka wa 2022 nibwo yinjiye mu itangamakuru kuri Kiss FM aho yabereye
umunyamakuru w’ikimenyabose nyuma y’igihe atangiriye uyu mwuga kuri Power FM ari naho
hamuzamuye nk’umunyamakuru ukomeye mu gisata cy’imyidagaduro.
Aba bombo ntibakunze ko inkuru z’urukundo rwabo zijya mu itangazamakuru, kugeza ubwo mu
minsi ishize batangiye kujya bashyira hanze amwe mu makuru aberekeyeho.

September 12, 2024
0 Comment
1176 Views
Rusine Patrick yasezeranye mu mategeko n’umukunziwe Iryn Uwase
Umunyamakuru akaba n’umunyarwenya Rusine Patrick ,yasezeranye mu mategeko n'umukunzi
we Iryn Uwase, ni nyuma y'aho aba bombi bahishuye ko baherutse kwibaruka umwana
w'umuhungu bise Intwali Owen Mael.