Perezida Kagame avuga ko politiki, idini n’umuco, buri kimwe gifite umwihariko wacyo n’icyo
gitanga ndetse ko ahenshi biba bituzuye iyo ibi bitatu bidahujwe, yagize ati “Iyo udafashe
imyemerere y’idini, ufate imyemerere ya Politiki, ushyiremo imyemerere y’umuco, iyo
utabihuje, hari ikibuzemo.”
“Idini rirafasha mu kurema indangagaciro mu bantu na sosiyete muri rusange. Politiki itanga
amategeko n’amahame, bikubakira kuri za ndangagaciro, ku buryo abantu babona ikibarinda,
mu mutekano bakwiye kuba bafite.”
Perezida Kagame kandi yavuze ko kurenza igipimo by’umwihariko cy’uko politiki n’idini
byuzuzanya ari yo ntandaro y’amateka y’u Rwanda agaragaramo ishusho y’ibibi cyane
ikiremwamuntu gishobora gukora ariko agashimangira ko kuzuzanya neza kwabyo (politiki
n’idini) byatumye u Rwanda ruva mu bibi, rukiyubaka, rugakora ibyiza bitangaza abantu.
U Rwanda ni igihugu kidafite idini cyegamiyeho ibizwi nka “secular state”

September 18, 2024
0 Comment
249 Views
Politiki, idini n’umuco byagize uruhare rukomeye mukubaka u Rwanda
Ibi ni bimwe mu byagarutsweho n’umukuru w’igihugu mu masengesho yo gusengera Igihugu no
gushima Imana yateguwe n’Umuryango Rwanda Leaders Fellowship mu rwego rwo gushimira
Imana ibyo yakoreye Igihugu muri manda ishize, uko amatora yagenze ndetse no kuyiragiza indi
nshya y’imyaka 5 u Rwanda rwinjiyemo.