Itariki 9 Nzeri nari niteguye guheka, nari niteguye gusasira umwana ariko nsasa mu gituro , iyi
ndirimbo njya kuyandika hari byinshi byari biri inyuma yayo , uko kwezi ntago kwanyoroheye
nkuko nari byiteze, nkuko nari narasabye Imana.
Ngi twita ndabyibuka abashuti banjye bari bandi hafi barabwiraga ngo nkwite umuhungu ,
murabizi iyo umuntu atwite hari ukuntu ahinduka nahise muha nakazina, mwita “YUHI”
bakanjya bavuga ngo Mama Yuhi kuko numvaga nibyara umuhungu nzamwita YUHI , hanyuma
njyewe nkajya mvuga ngo ntwite umukobwa nu mvaga binjemo ko nshobora kubyara umwana
w’umukobwa , tugiye kwa muganga tugezeyo nsanga nkwite umukobwa, kuva icyo gihe
umunezero nagize mu buzima bwanjye nanubu ntago ndongera kuwugira ariko ku Mana bihora
ari bishyashya.
Hanyuma umwana nda mutwita amezi icyenda ageze nitegura kubyara niteguye gusasa, ndabyibuka nari
mfite berceaux ntabwo nigeze ngira amahirwe yo gusasa kuko aho gusasira umwana muri berceau
namusasiye mu gituro.
Hari kucyumweru mu gitondo ku itariki 6 Nzeri umwana baramunzaniye aho narindi nda
mureba mu maso mbona ni wa mukobwa nari narasabye Imana , ufite imisatsi myinshi ibitoki
binini, … nkuko najyaga musaba Imana nki mutwite niko Imana ya mumpaye , nda musasira
mwambika imyenda nifuzaga ko bamwambika niyo bamwambitse, ntago namushyize muri
berceau ahubwo namushyize mu isanduku hanyuma asasirwa mu gituro , ntago nemeye ko
agenda gutyo ahubwo naravuze ngo Mana [nicyo kintu kiza nabonye mu maso hanjye kiruta
ibindi, hari ibindi bintu byinshi umuntu abona ariko ntakizandutira uburyo nabonye umwana
wanjye w’umukobwa INEZA ndangije ndavuga mu mutima wanjye byatuza akanwa kanjye
ndavuga ngo “ Iyi ni ibaruwa nandikiye Imana” kuko urukundo Nkunda Imana rwaransabye
mbona ntakindi ndavuga ngo Mana iyi ni ibaruwa nkwandikiye y’urukundo
Numvise ijwi mu mutima wanjye rimbwira ngo uri ineza Imana iguhaye amahoro, rero
ndahamya Imana itanga amahoro mu bihe bigoye, ndahamya Imana itanga amahoro mu bihe
bibi cyane , ndahamya Imana itanga amahoro mu bihe byo gupfusha , ndahamya Imana itanga
amahoro mu gihe ababyeyi bashobora bari kunyumva barabizi nko mu gihe umubyeyi yabyaye
hari igihe amashereka yazaga ntawe nari mfite nyaha ahubwo byabaga ngobwa ko nyakamya
rero nibintu bibabaza cyane , byari ibihe bibi cyane ariko ndashima Kristo wampaye amahoro
kuko iyo mba ntamufite njye mba narabaye umusazi rero ndamushimira cyane ko yampaye
amahoro kugeza amagingo aya ndanyuzwe
Kwandika iyi ndirimbo rero uyu mwaka wa 2024 nkiwutangira naravuze ngo “This is my year” ni
umwaka najye ngiye kwitekerezaho, nabwiye Imana ngo reka uyu mwaka nanjye niyiteho
noneho ngiye kureba nsanga ubuntu bw’Imana bwara nsabye.
INEZA yaratashye ariko uyu munsi mfite indi neza “From INEZA” umutima wanjye warahindutse
ntabwo njyewe nabifashe nkibisazwe ahubwo byambereye office, uyu munsi hari abana
babasha kurya hari abishyurirwa ishuri, hari benshi bari muri INEZA ORGANISATION , nanjye ndi
umubyeyi ntago ndi umubyeyi wa Ineza gusa mfite n’umukobwa wanjye Mugisha , icyo kintu
cyo gutuma murumunawe agenda cyampaye imbaraga
“Njya kwandika iyi ndirimbo numvaga nshaka gukomeza umuntu wese ushobora kuba
utarabyara cyangwa bakaba barakubwiye ko utazabyara ariko humura ibyo ntibiguce intege,
bikubere gukomeza gukunda Imana ndahamya Kristo wampaye amahoro mu bihe bigoye na
magingo ayangaya ndanyunzwe.”
Njya kuyandika ryari ijoro rimwe bakora ku ntanga amagambo aramanuka ndaririmba gusa icyo
nshaka kukumbwira cyangwa icyo nagusigira nuko ugomba guhamya Imana , birashoboka ko
bakubwira ko urwaye Cancer , birashoboka ko bakubwira ngo byararangiye , birashoboka ko
wapfushije , birashoboka ko wabuze cyangwa watakaje ntiwihebe Kristo aba ahari ngo; nzabana
nawe mu makuba no mu byago ayo niyo makuba n’ibyago uwiteka abana nawe , birashoboka
ko waba uri guca mu mazi ugaca mu muriro ariko azabana nawe kandi azaguha amahoro mu
buzima bwose uri gucamo.
Amahoro ni mpano y’Imana itanga umuntu ntasare “ reka nguture iyi ndirimbo yitwa
“September 6”.