Abakristo b’isi bahindukirira Imana bashaka gusohaza inyungu zabo gusa. Baba barakiriye agakiza ariko birebaho. Bakunda kujya mu bitaramo no mu mahugurwa avuga kubyo kwiteza imbere, ariko ntabwo uzabasanga mu mahugurwa avuga ibyo gukwiza ubutumwa kuko ibyo bitabashishikaza.
Amasengesho yabo aba atumbiriye ibyo bo bakeneye. Kwisabira imigisha no gushaka icyabanezeza. Bashaka gukoresha Imana ngo basohoze imigambi yabo aho kureka ngo Imana abe ariyo ibakoresha mu gusohoza imigambi yayo.
Abakristo bageze k’urwego rw’isi baba baziko bakirijwe gukorera Imana kandi bakumva banejejwe n’umurimo wo gukwiza ubutumwa. Banezezwa iteka no guhabwa umurimo bakora kandi bakumva banejejwe no guhabwa icyubahiro cyo gukoreshwa n’Imana. Abakristo bageze kuricyo kigero nibo bantu ku isi baba bafite ubuzima bushyitse.
Umunezero wabo, ibyiringiro byabo n’umurego bagira bikwira aho bagiye hose kuko bo baba baziko bagomba kugaragaza itandukaniro aho bagiye hose. Buri gitondo babyuka biteguye ko Imana iri bubakoreshe m’uburyo bushya. None se wowe wumva uri umukristo wo mu buhe bwoko?
Niba wumva ushaka gusa na Yesu, ugomba kugira umutima wagukiye isi yose. Nti wagombye kwishimira kubona inshuti zawe n’umuryango wawe bagera kuri Yesu ? Hari abantu bagera kuri miliyali 6 ku isi kandi abo bose Yesu ashaka abazimiye muri bo ko bamugarukira. Yesu aravuga ngo: “Uwanga ubuzima bwe ku bwanjye no kubw’ubutumwa bwiza niwe uzamenya kubaho nyakuri icyo bivuga.” Inshingano iruta izindi niwo murimo wawe kandi iyo ushohoje uruhare rwawe nibwo ugira ubuzima bufite agaciro nyakuri.