Ntimukazimye Umwuka w’Imana. Kandi ntimugahinyure ibihanurwa, ahubwo mugerageze byose mugundire ibyiza, mwirinde igisa n’ikibi cyose. (1 Tes 5:19-22)
Yesu kristo yavuze ko mu bihe bya nyuma hazaduka abahanuzi benshi b’ibinyoma kandi bazayobya benshi (Mat.24:11), nibyo turi kubona muri iyi minsi. Reka turebe bimwe mu bintu byadufasha kuvangura ubuhanuzi bw’ukuri buvuye ku Mana n’ubuhanuzi bw’ibinyoma buvuye kuri Satani, dore ko bamwe impano z’Imana bazihinduye inzira yo gushaka indamu.
1.Gusohora K’ubuhanuzi: Kandi niwibaza uti’ Tuzamenya dute ijambo Uwiteka atavuze? umuhanuzi navuga mu izina ry’Uwiteka hanyuma icyo yavuze ntikibe, ntigisohore, icyo kizaba ikitavuzwe n’Uwiteka. Uwo muhanuzi azaba ahangaye kucyihimbira, ntuzamutinye“(Guteg.18:21-22) Umuntu umwe yambajije niba Imana ishobora kubeshya, kuko yari yarahanuriwe n’abantu barenga bane ko azakora ubukwe na Nyirakanaka, nyamara byaje kurangira uyu mukobwa ashyingiranywe n’undi mwene data.Imana yacu ntishobora kwibeshya, kubeshya cyangwa kubeshywa (Kubara 23:19).
Cyakora abantu babasha kuyibeshyera bakavuga ko ariyo yabatumye, ariko atari byo. Igihe ibyo bavuze
bitabaye, bishobora kutubera ikimenyetso ko ubwo butumwa butavuye ku Mana. Keretse iyo hari ibisabwa kugira ngo isezerano risohore, ( urugero nk’amasezerano y’imigisha dusoma mu Gutegeka igice cya 28 yari azirikiye ku ijambo’ *KUMVIRA*’).
Nonese mu gihe cy’umwami Ahabu, abahanuzi 400 ntibahagurutse bagahanura ibinyoma! (1 Abami 22:6). Aha ni nyuma gato y’ibyabereye ku musozi wa Karumeri, ubwo umuriro wavaga mu ijuru ugakongora igitambo, maze Eliya akica abahanuzi benshi ba Baali (1Abami 18:20, 21,38, 40).
Ntibitangaje rero ko mu gihe nk’iki kibi cy’ubuhenebere bwo mu minsi y’imperuka, abantu bahaguruka bakavuga ko Imana yabatumye nyamara atari ukuri. Kuri twe nk’abantu hari igihe ibisubizo by’Imana bitugeraho bisa n’ibitinze, Bibiliya itubwira ko” n’aho byatinda ubitegereze, kuko kuza ko bizaza ntibizahera. “(Habakuki 2:3).
Yesaya yahanuye ibya Yesu mbere y’imyaka 700, birasohora; Yeremiya yahanuye ko Abayuda bazamara imyaka 70 mu bunyage I Babuloni birasohora (Yer.25:12; Dan.9:2), na n’uyu munsi ibivuye mu kanwa k’Uwiteka birasohora.
2. Impano Yo Kurobanura Imyuka: ’undi agahabwa kurobanura imyuka ‘ (1 Kor. 12:10) Iri jambo’ undi riragaragaza ko iyi mpano y’Umwuka idafitwe na buri mukristo, ninako bimeze no ku zindi mpano z’Umwuka, niyo mpamvu hagomba kubaho ubwuzuzanye mu itorero.
Intumwa Pawulo yari ayifite, mu rugendo rwe rwa 2 rw’ivugabutumwa yahuye n’umukobwa wari ufite dayimoni, ariko ku buryo utacyeka kuko yamaze iminsi yogeza Pawulo n’abo bari kumwe, avuga ko ari abakozi b’Imana Isumbabyose. Nyamara Pawulo atahura ko dayimoni ariyo iri kumukoresha, ayitegeka kumuvamo mu izina rya Yesu Kristo, ako kanya arakira (Ibyak.16:16-18).
Ku bafite iyi mpano kandi bakaba bari mu bihe byiza byo gusabana n’Imana, biraborohera kuvumbura ubuhanuzi buturutse kuri Sekibi.
Hari igihe, abantu baba bari mu masengesho, umuntu umwe yatangira guhanura ukabona undi ahagurutse n’ingoga aramucecekesheje, bityo abantu ntibaze gutwara ubuhanuzi bupfuye burimo ivangirwa. Impano nk’izi zirakenewe, kuko aho ziri abadayimoni badapfa kuhavogera. Mbese ziba zimeze nka bya byuma bita RADAR bibasha gutanga amakuru igihe ikirere cyavogewe n’indege z’umwanzi.
3. Imbuto Z’umuhanuzi: Mwirinde abahanuzi b’ibinyoma baza aho muri basa n’intama, ariko imbere ari amasega aryana.Muzabamenyera ku mbuto zabo. “(Mat.7:15-16)
Dukurikije amagambo ya Yesu kristo, ntidukwiriye kubakira gusa ku byo tubwirwa n’abitwa abakozi b’Imana. Tugomba no kwigira imbere tukamenya byinshi byerekeranye n’imibereho yabo. Iyo umuntu afite imbuto z’Umwuka (Gal.5:22) ni ikimenyetso cy’uko afite umushyikirano wa bugufi n’Imana, bityo bikaba byadutera kudashidikanya ko Imana yamuhishuriye ku bihishwe byayo (Amosi3:7), ndetse ko atari mu itsinda rya ba bandi bavuga ngo yavuze itavuze. Umukristokazi umwe yambwiye ko yabwirijwe ubutumwa bwiza n’umuntu umwe ndetse ngo kubera impano z’Imana yari afite byamuteye kugira ishyaka ryo kwegera Imana. Nyamara igihe kimwe aza kumusaba ko baryamana, undi yanze barashwana amubwira ko ahombye imigisha yari agiye kubona harimo n’amafaranga, munyumvire namwe !
Bamwe muri aya masega (nk’uko Yesu abita) ntibigeza bakizwa naho abandi ni abasubiye inyuma batagisabana n’Imana ku mpamvu zitandukanye.
4. Ijambo Ry’imana: dufite ijambo ryahanuwe … nta buhanuzi bwo mu byanditswe busobanurwa uko umuntu wese yishakiye…kuko ari nta buhanuzi bwazanywe n’ubushake bw’umuntu, ahubwo abantu b’Imana bavugaga ibyavaga ku Mana bashorewe n’Umwuka Wera.“(2 Pet.1:19-21)
Ijambo ry’Imana (Bibiliya) ni bwo buhanuzi butavangirwa, budakeneye gusuzumwa. Ubuhanuzi bwose cyangwa inyigisho yose binyuranyije na Bibiliya bigomba kwamaganirwa kure, aba ari ubuyobe (heresy). Ibi ariko, bidusaba kwiga no gusobanukirwa neza ijambo ry’Imana. Dukeneye kumera nk’Abakristo b’I Beroya, Pawulo yamaraga kwigisha, bakongera bakajya gusuzuma niba ibyo ababwiye ari ukuri (Ibyak.17:11). Umuntu ufite ijambo ry’Imana ntapfa gutembanwa n’imiyaga n’imiraba y’ubuhanuzi bw’ibinyoma n’inyigisho z’ubuyobe (Mat.7:24-25, Heb.2:1).
Reka nsoze mvuga ngo twe gupinga ubuhanuzi, ariko kandi twe kwihutira kwemera, ahubwo tubanze dushishoze (tugenzure). Nitugira umwete wo kwegera Imana mu isengesho no mu ijambo ryayo, Umwuka Wera azatuyobora mu kuri kose (Yoh. 16:13). Erega ’ umuntu w’Umwuka arondora byose, nyamara ubwe nta wumurondora. ‘(1 Kor.2:15)