Umuhanzikazi Annet Murava, uzwi cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yatangaje indirimbo nshya yise “Ku Musozi”, ikaba igiye kuza mu gihe hari urunturuntu ruvugwa ku mubano we n’umugabo we, Habiyaremye Zacharie uzwi nka Bishop Gafaranga, uherutse gufatwa n’ubugenzacyaha akurikiranyweho ihohoterwa rikorerwa mu ngo. mu gace gato k’amashusho uyu muhanzi yashyize kurukuta rwe rwa Instagram hakaba hanagaragaramo ishusho y’umugabo we Bishop Gafaranga.

Nubwo hari byinshi bivugwa, Murava we yahisemo kujya ahabona avuga ko nta kibazo gifatika bafitanye n’umugabo we. Mu mashusho aheruka gusangizwa ku mbuga nkoranyambaga, yagize ati:
Ku wa 7 Gicurasi 2025, Bishop Gafaranga nibwo yatawe muri yombi na RIB, akurikiranyweho ibyaha birimo ihohotera rishingiye ku gitsina no gukomeretsa uwo bashyingiranywe, ari we Murava. Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata rwategetse ko afungwa by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30 kugira ngo iperereza rikomeze.
“Turakomeye, tumeze neza. Hari ibyo abantu bavuga atari ukuri. Hari abashaka kubona ugushyamirana, ariko Imana niyo iri hagati yacu.”
Yongeyeho ko igihe kizagera we n’umugabo we bagasobanura byose ubwabo, imbonankubone.