Umuhanzikazi Tonzi, umwe mu bahanzi bakomeye kandi bamaze imyaka myinshi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Urufunguzo”, irimo ubutumwa bukomeye bwo kwibutsa abantu ko imigisha yabo bayifitiye urufunguzo.
Iyi ndirimbo ni imwe mu zigize umuzingo we wa cumi, ari nawo ari gutegura mu buryo bwihariye nk’uko yabitangaje mu kiganiro aherutse kugirana n’ikiganiro Arise & Shine kinyura kuri TVO. Tonzi, uzwi cyane ku izina ry’Igifaru kubera umurava n’ubwitange mu muziki, yavuze ko abakunzi be bakwiye kwitega byinshi byiza biri imbere.
Mu butumwa buri muri iyi ndirimbo, Imana niyo igaragara nk’iri kuvugana n’umuntu, imwibutsa uwo ari we n’ububasha yahawe kuva na mbere. Mu magambo yumvikana neza, Tonzi aririmba ati:
Ubwayo yarivugiye iti: “Ninjye Mana yawe, nakuremye mu buryo butangaje, kandi njya kukurema ntawe nagishije inama.naguhaye ubutware, nguha ubushobozi, nguha iyi si ngo uyitegeke, ni wowe mwana wanjye, ni wowe muragwa, urufunguzo rw’imigisha yose urarufite Unyumvire,”
Aya magambo arashimangira ko umuntu wese yahawe ububasha n’ Imana bwo kugira uruhare mu iterambere rye, ndetse ko umugisha awugeraho abinyujije mu kuyumvira no kuyizera. Iyi ndirimbo irimo ihumure rihambaye, kandi izafasha abantu gusubiza amaso ku byo Imana yabavuzeho no kongera kwiyumvamo ubushobozi bahawe kuva mu muryango wayo.
Tonzi yavuze ko umuzingo we wa cumi uzaba urimo indirimbo zifite ubutumwa bukomeye, kandi zizafasha abantu benshi gusubira mu byiringiro no mu nzira y’Imana. Yagize ati: “Ndashaka ko abantu bongera kwibuka ko bafitiye imigisha yabo urufunguzo. Imana yabashyizemo byose, ikibura ni ukwemera no kugendana na Yo.”
Uyu muhanzi umaze imyaka irenga 30 akora umuziki wa Gospel, azwiho ubuhanga bwo guhuza amagambo y’ubutumwa n’injyana ituje, bikanyura umutima w’umwumvise wese. Indirimbo “Urufunguzo” iraboneka ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki ndetse n’iyo asanzwe akoresha ikaba iri mu njyana ya Regae.
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO URUFUNGU YA TONZI