Mu gihe isi yugarijwe n’intambara, ibibazo by’imibereho, n’ubukene bukabije mu bice bitandukanye, haracyari icyizere mu rugendo rwo kugeza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kirisitu ku bantu bose. Ibyanditswe byera bitwibutsa ko “ubutumwa bwiza bugomba kubwirizwa mu mahanga yose, ari bwo herezo higeze” (Matayo 24:14).
Ni muri urwo rwego Korali Gasave ibarizwa muri ADEPR Paruwasi ya Gasave, Ururembo rw’Umujyi wa Kigali, yateguye igiterane cy’iminsi itatu kizatangira ku wa Gatanu tariki 04 kugeza ku Cyumweru tariki 06 Nyakanga 2025, gifite intego yo “Gushima Imana no Gusengera Isi”.
Impamvu Ikomeye yo Kutagisiba
Mu gihe hirya no hino ku isi hari ibice bitaragerwamo n’ivugabutumwa, nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi bwakozwe n’imiryango nka Joshua Project, Reach Beyond, na Anglican Frontier Mission, hari abatuye mu bice nka:
- Koreya ya Ruguru (North Korea): Aho ukwemera kwa gikristo guhanwa bikomeye,
- Amajyepfo y’Aziya (Afuganistani, Pakistan, Bangaladesh): Ahari imyumvire ikomeye y’idini gakondo,
- Sahara (Mali, Niger): Aho Islam ikomeye cyane kandi kubona abantu bemera ubutumwa bwa Yesu bigoye,
- imisozi ya Amazon (Amerika y’Epfo): Ahari amoko ataragera uburyo bwo kumenya iyobokamana rya gikristo.
Ibi byose byerekana ko Yesu ataragaruka kuko hari abantu benshi batarumva ubutumwa bwiza mu buryo bufatika. Bityo, gusengera isi ni inshingano y’abakristo bose.
Korali Gasave Irahamagarira Abakunzi b’Iyobokamana Kwifatanya mu Giterane
Iyi korali ifite amateka akomeye kuva mu 1968, niyo yambere mu zashinzwe muri ADEPR i Kigali. Yatangije igiterane gifite intego igaragarira mu ndirimbo yabo yitwa “Mana Fasha Isi Yacu”, aho basaba Imana ngo ifashe imigabane yose y’isi: Afurika, Uburayi, Amerika, Aziya na Oseyaniya.
Ijambo ryatoranyijwe rishingirwaho muri iki giterane ni Zaburi 94:17-19, riragira riti:
“Iyo Uhoraho ataba ari umufasha wanjye, mba naratuye vuba mu gice cy’umutima wanjye.”
Iki giterane cyatumiwemo amakorali akunzwe nka: Jehovah Jireh CEP ULK, Siloam ya Kumukenke, Abacunguwe ya Gasave

Bwana Mucyo Claude, umutoza wa Jehovah Jireh Choir, yavuze ko biteguye cyane, ati:
“Iki ni igiterane cyo mu rugo. Turashishikariza abantu bose bifuza amahoro kwitabira kuko gusengera isi ni inshingano yacu twese.”
Hari kandi abavugabutumwa bakomeye bazabwiriza muri iki giterane barimo Rev. Pastor Ndayizeye Isaie, Umushumba mukuru wa ADEPR, Rev. Pastor Binyonyo Mutware Jeremie, Umushumba wa Paruwasi ya Gasave ndetse na Rev. Pastor Mutabazi Etienne.
Korali Gasave izamurika umuzingo wabo wa mbere w’indirimbo, banakoreremo Live Recording izaba igizwe n’indirimbo zafatiwe mu giterane. Ni umwanya w’ingenzi wo kuzirikana ku rugendo rw’imyaka 57 bamaze mu murimo w’Imana, nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi wa korali, Bwana Mushinzimana Andre, wagize ati:
“Imyaka 57 ni myinshi. Muri yo twakoze umurimo w’Imana mu bihe byiza n’ibikomeye. Ariko muri byose, Imana yaradushoboje.”
Iki ni igihe cyo gukangukira gusengera isi, gushima Imana, no kugira uruhare mu rugendo rwo kugeza ubutumwa bwiza aho butaragera. Kwitabira iki giterane ni ugusubiza ubutumire bw’Imana bwo kugira uruhare mu mahoro n’agakiza by’abatuye isi.


